Ibibazo by’abunzi ngo bigiye gukemuka vuba aha

Mu mahugurwa y’iminsi ibiri yahawe abunzi bo mu Karere ka Gicumbi bijejwe ko ibibazo by’ubumenyi n’imikorere mu kazi bigiye gukemuka.

Abunzi baizezwa ko ibibazo bahura na byo mu kazi bizakemuka vuba.
Abunzi baizezwa ko ibibazo bahura na byo mu kazi bizakemuka vuba.

Ni amahugurwaya yatangiye asozwa kuri uyu wa 29 Kamena 2016 agamije kongerera abunzi ubumenyi mu by’amategeko kugira ngo babashe gukora akazi kabo neza.

Bahawe ibikoresho birimo ibitabo by’amategeko byo kwifashisha baca urubanza ndetse n’impapuro za hamagara igihe hari uwo bagiye gutumiza mu rubanza.

Nsabiyumva Adolphe, Umukozi mu Ishami rishinzwe Amahugurwa n’Ubujyanama mu Bunzi mu muryango mpuzamahanga w’Ababiligi witwa RCN Justice&Democratie), yavuze ko bizabafasha kunoza neza akazi kabo.

Bimwe mu bibazo abunzi bagaragaje bafite mu kazi kabo ka buri munsi ni ukutagira aho bakorera, aho usanga mu gihe cy’imvura banyagirwa ndetse no mu gihe k’izuba bakabura aho baryugama nk’uko Ndamage Emmanuel, uhagariye abunzi mu Murenge wa Kageyo, yabigaragaje.

Uretse kutagira aho bakorera, usanga batagira n’aho babika ibitabo byabo n’inyandiko z’igenzi z’akazi.

Abunzi bahugurwa.
Abunzi bahugurwa.

Ndamage kandi yagaragaje ikibazo cy’ingendo zigorana igihe bashaka kujya guca imanza ahantu habereye icyaha cyane cyane ku mwunzi udafite ahandi akura amafaranga.

Umugwaneza Alice, Umukozi wa Ministeri y’Ubutabera mu nzu y’Ubufasha mu by’Amategeko, MAJ, avuga ko ikibazo cy’ingendo mu bunzi kigiye gukemuka kuko ubu hari gahunda yo kubaha amagare vuba.

Avuga ko ubundi urwego rw’abunzi ari urwego rwatowe n’abaturage kandi bakemera gukorera ubushake, ariko ko ubuyobozi bugenda bubafasha gukemura bimwe mu bibazo bafite buhereye ku biba byihutirwa cyane.

Ku bijyanye no kutagira aho bakorera, Umugwaneza avuga ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bemeye kujya babashakira aho bakorera n’aho babika ibikoresho by’akazi mu gihe hataraboneka inyubako bagomba gukoreramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka