Harashakwa uburyo ubutabera bwagira uruhare mu kurwanya ubukene

Abagize urwego rw’ubutabera mu Rwanda bari mu mwiherero i Rubavu, baganirira hamwe ngo barebe uburyo ubutabera bwagira uruhare mu kurwanya ubukene.

Abagize urwego rw'ubutabera mu Rwanda bari mu mwiherero i Rubavu
Abagize urwego rw’ubutabera mu Rwanda bari mu mwiherero i Rubavu

Uyu mwiherero ubaye ku nshuro ya gatandatu, uzamara iminsi ibiri, uhuje inzego zifite aho zihurira n’ubutabera, watangiye kuri uyu wa kane tariki ya 23 Werurwe 2017.

Baraganira ngo barebe ibyakorwa kugira ngo umuturage arusheho kwishimira ubutabera, kongera ishoramari no kurwanya ubukene.

Umuyobozi w’urwego rw’ubutabera mu Rwanda, Prof Sam Rugege avuga ko baganira uburyo urwego rw’ubutabera rwakorana ubunyamwuga kugira ngo u Rwanda rushobore kugera ku cyerekezo 2020 na 2050.

“Turaganira n’abafatanyabikorwa kugira ngo dutange ubutabera bw’umwuga mu gufasha igihugu kuzamura ubukungu no kurwanya ubukene, kuko iyo ubutabera bukora neza bufitiwe icyizere abashoramari biyongera ubukene bukagabanuka.”

Ikindi ngo ni uko u Rwanda rwateye intambwe mu kongerera ubumenyi abagororwa kuburyo muri 2016 abana bagororerwaga i Nyagatare bakoze ikizami cya Leta bagatsinda neza.

Hari gushakwa uburyo uburyo ngo n’abandi bagororwa bajya bigishwa imyuga n’ubumenyi ngiro.

Mu mwiherero w'abagize urwego rw'ubutabera mu Rwanda bari kuganirira hamwe icyakorwa ngo ubutabera burusheho kurwanya ubukene
Mu mwiherero w’abagize urwego rw’ubutabera mu Rwanda bari kuganirira hamwe icyakorwa ngo ubutabera burusheho kurwanya ubukene

Prof Rugege avuga ko mu byo urwego rw’ubutabera mu Rwanda rwishimira birimo kuba inzego zo mu butabera zimaze kugira ubushobozi mu kugira abakozi b’abanyamwuga bagereranyije n’uko byari bihagaze mu myaka 15 ishize.

Bagabanyije kandi ibirarane by’imanza mu nkiko aho umubare wavuye mu bihumbi 50 ukaba ugeze ku bihumbi 30.

Kugabanya gusiragiza abaturage mu nkiko, Prof Rugege avuga ko mu turere hashyizweho urwego rwa MAJ rutanga inama ku butabera bigatuma imanza zidatinda.

Naho urwego rw’abunzi ngo rwatumye umubare w’imanza zijya mu nkiko zigabanuka kandi abaturage bahabwa ubutabera bwihuse.

Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda, Johnston Busingye avuga ko ubutabera bwo mu Rwanda bwishimirwa n’abanyarwanda n’abanyamahanga.

Agira ati “Turifuza ko ubutabera bwo mu Rwanda bukomeza kwishimirwa hongerwa imbaraga mu kubaka amategeko no kwigisha, kugira ngo aho kuberaho guhana ibyaha dukumire icyaha.”

Uwo mwiherero w'abagize urwego rw'ubutabera mu Rwanda uzamara iminsi ibiri
Uwo mwiherero w’abagize urwego rw’ubutabera mu Rwanda uzamara iminsi ibiri

Imibare itangwa na Minisiteri y’ubutabera igaragaza ko kuva muri 2011 hatanzwe inyandiko 535 zihagarika abakoze Jenoside yakorerwe Abatutsi, bihishe mu bihugu bitandukanye ariko kugera muri 2017 hamaze gufatwa no koherezwa mu Rwanda 14 gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka