Hagiye gutangizwa ikigo cyubahiriza amategeko agenga ubucuruzi

Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikigo cyubahiriza amategeko agenga ubucuruzi mu rwego rwo kurengera umuguzi.

Minisitiri Kanimbavuga ko ikigo cya RICA kizatuma amategeko y'ubucuruzi yubahirizwa
Minisitiri Kanimbavuga ko ikigo cya RICA kizatuma amategeko y’ubucuruzi yubahirizwa

Byavugiwe mu biganiro by’iminsi ibiri byateguwe n’Ishuri rikuru rishinzwe kwigisha no guteza imbere amategeko(ILPD), kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Ugushyingo 2016.

Ibi biganiro byitabiriwe na Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (MINEACOM), François Kanimba, abanyamategeko banyuranyuranye n’abandi bafite aho bahurira no kurengera umuguzi.

Minisitiri Kanimba yavuze ko iki kigo cyitwa (RICA) nigitangira, kizatuma inyungu z’umuturage zirengerwa kuko kizubahiriza amategeko.

Yagize ati “Iki kigo kizaba gishinzwe ubugenzuzi bw’iyubahirizwa ry’amategeko y’ubucuruzi mu Rwanda bityo n’inyungu z’umuguzi zikarengerwa.

Kuri ubu cyamaze kwemerwa mu Nteko Ishinga Amategeko, turizera ko kizatangira gukora mu ntangiriro z’umwaka utaha”.

Yongeraho ko impavu hatekerejwe iki kigo ari uko amategeko agenga ubucuruzi n’ubundi yari ahari ariko ntiyubahirizwe, ugasanga hari menshi abogamye kandi umuguzi ntamenye ko harimo ikibazo kuko atanayazi.

Ibiganiro byitabiriwe n'abantu batandukanye bafite aho bahurira no kurengera umuguzi
Ibiganiro byitabiriwe n’abantu batandukanye bafite aho bahurira no kurengera umuguzi

Ntamukunzi Jean de Dieu, umuturage wo mu karere ka Gasabo, avuga ubusanzwe barenganywaga n’abacuruzi bakabifata uko biri.

Ati “Wajyaga mu iduka kugura ikintu ugasanga igiciro bakizamuye bitewe n’bihe runaka, wabaza impavu umucuruzi akakwihorera, akagufata nk’umuntu utuzuye.

Twe nk’abaturage rero twabifataga uko biri kuko tutabaga dufite aho twabariza ikibazo nk’iki ngo turenganurwe”.

Akomeza avuga ko akenshi ibyo byaterwaga n’ukwifuza kw’abacuruzi bakanabifashwamo n’uko nta gahunda ihari yo gushyiraho ibiciro no kugenzura iyubahirizwa ryabyo.

Umuyobozi wa ILPD, Aimable Havugiyaremye, avuga ko ibi biganiro byateguwe kubera ko abaturage bajyaga bijujutira ibiciro cyangwa se serivisi bahabwa.

Ati “Ibi biganiro byateguwe kuko hari abaturage bajya bitotomba kubera ibiciro by’ibintu binyuranye bihanitse cyangwa binubira serivisi bahabwa. Twarebeye hamwe icyakorwa ngo bibe byakosorwa”.

Yongeraho ko nyuma y’ibi biganiro hazakorwa ubukangurambaga mu baturage kugira ngo bamenye uburenganzira bwabo.

Ibi yabivugiye ko abaguzi nabo ngo usanga batirengera, bitewe n’uko uwakiriwe nabi yicecekera, kandi nibura yabibwira ukuriye uwamwakiriye.

Aimable Havugiyaremye umuyobozi wa ILPD
Aimable Havugiyaremye umuyobozi wa ILPD
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka