Diane Rwigara n’imvugo zidasanzwe za Me Evode byihariye amakuru mu butabera uyu mwaka

Mu mwaka wa 2017,ubutabera bw’u Rwanda bwageze kuri byinshi birimo kuburanisha bamwe mu bakekwaho ibyaha, hanavugururwa amategeko kugira ngo arusheho kujyana n’igihe.

Kigali Today yabakoreye incamake y’amakuru yaranze ubutabera nk’imwe mu nkingi enye guverinoma y’u Rwanda igenderaho,bukaba n’indorerwamo ya buri gihugu kigendera ku mategeko.

Imena Evode wahoze muri guverinoma y’u Rwanda yatawe muri yombi akurikiranyweho itonesha

Muri 2017 Evode Imena wahoze ari Minisitiri yagejejwe imbere y'ubutabera akurikiranyweho ibyaha birimo itonesha
Muri 2017 Evode Imena wahoze ari Minisitiri yagejejwe imbere y’ubutabera akurikiranyweho ibyaha birimo itonesha

Imena Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere yatawe muri yombi tariki ya 27 Mutarama 2017 akurikiranyweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha.

Mu isomwa ry’urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo,urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamwemereye kuburana adafunze.Nyuma yo kuburanisha urubanza mu mizi, Imena yaje kugirwa umwere ku itariki 7 Ukuboza 2017.

Yagizwe umwere mu gihe ubushinjacyaha bwamusabiraga igifungo cy’imyaka irindwi n’indishyi za miliyoni 686Frw.

Ayo mafaranga yari yasabwe na Kompanyi yitwa "Nyaruguru Mining Ltd "kubera ko ngo icyo cyemezo Imena yafahse igihe yari akiri umuyobozi, cyayigizeho ingaruka.

Munyagishari woherejwe na ICTR yakatiwe igifungo cya burundu

Bernard Munyagishari yamaze gukatirwa igifungo cya burundu
Bernard Munyagishari yamaze gukatirwa igifungo cya burundu

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwahamije Bernard Munyagishari icyaha cya Jenoside rumukatira gufungwa burundu,ku itariki 20 Mata 2017.

Munyagishari yari yoherejwe mu Rwanda n’Urukiko rwa ICTR akurikiranweho ibyaha bya Jenoside, birimo icyaha cyo kwica n’icyaha cyibasiye inyokomuntu no gufata abagore ku ngufu yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yafashwe ku itariki 25 Gicurasi 2011 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yoherezwa i Arusha ku itariki 14 Kamena 2011.

Munyagishari wayoboraga MRND mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, yagejejwe mu rukiko bwa mbere ku itariki 20 Kamena 2011 i Arusha, nyuma yoherezwa kuburanira mu Rwanda ku itariki 24 Nyakanga 2013.

Munyagishari yasomewe icyemezo cy’urubanza adahari kuko yari amaze igihe yararwikuyemo, agaragaza ko atemera abavoka yahawe.

Urubanza rwa Sous-Lieutenant Henry Jean Claude Seyoboka rwongeye gusubikwa kugeza mu gihe kitazwi

Seyoboka ubwo yohererezwaga ubutabera bw'u Rwanda avanwe muri Canada
Seyoboka ubwo yohererezwaga ubutabera bw’u Rwanda avanwe muri Canada

Seyoboka na we ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yari umusirikare mu zahoze ari ingabo z’u Rwanda (FAR), yagejejwe i Kigali ku itariki 18 Ugushyingo 2016, yoherejwe na Canada.

Urubanza rwe rwaburanishijwe n’urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rufata icyemezo cyo kurusubika mu gihe kitazwi, ubwo hari ku itariki 27 Mata 2017.

Byari ku nshuro ya gatatu urubanza rwe rusubitswe kubera impamvu yo kuba atarabona umwunganira mu mategeko.

Seyoboka yagiye agaragaza ko adashobora kuburana mu gihe Minisitiri w’Ubutabera ataramwandikira amwemerera ko Leta izamwishyurira umwunganizi mu mategeko.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare,icyo gihe bwatangaje ko atagomba gushakirwa abamwunganira, kuko amasezerano u Rwanda rufitanye na Canada ateganya ko umuntu woherejwe n’ubutabera ari we ushakirwa umwunganizi, mu gihe Seyoboka we yirukanwe ku butaka bwa Canada.

Umwavoka wakaga ruswa avuga ko ayitumwa n’abacamanza yatawe muri yombi

Nyiramikenke Claudine umwavoka wunganira abantu mu nkiko, yatawe muri yombi akurikiranweho kwaka ruswa abakiriya be abumvisha ko ari iyo guha abacamanza kugira ngo bazoroshye ibihano.

Uyu munyamategeko yagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku itariki ya 13 Nyakanga 2017 aburana urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Icyo gihe ubushinjacyaha bwamushinjaga kwitwaza ko umugabo we ari umucamanza kandi ko na we aziranye n’abacamanza benshi, agasaba ko bamuha ruswa akazayibaha bakoroshya ibihano.

Uwari umunyamakuru wa Radio na TV 10 yahamijwe icyaha cy’ubwambuzi bushukana

Urukiko rwahamije Eminante icyaha cy'ubwambuzi bushukana
Urukiko rwahamije Eminante icyaha cy’ubwambuzi bushukana

Umunyamakuru Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi nka Eminante yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’amezi abiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana.

Yahawe icyo gihano n’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru ku itariki 12 Gicurasi 2017, nyuma y’uko yari yatawe muri yombi ku itariki 27 Ugushyingo 2016.

Intandaro yo gutabwa muri yombi kwe, yari amafaranga yakaga abanyamadini ababeshya ko azabashakira ibyangombwa mu buyobozi bw’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) kandi ari uburyo bwo kugira ngo abarye amafaranga.

Eminante yari umunyamakuru akanakunda no kugaragara mu bikorwa byo gutora Nyampinga w’u Rwanda no mu kuyobora ibiganiro mpaka by’ahantu hatandukanye.

Anne Rwigara yararekuwe, Diane Rwigara n’umubyeyi we baguma muri gereza

Abo kwa Rwigara bagejejwe imbere y'ubutabera muri 2017
Abo kwa Rwigara bagejejwe imbere y’ubutabera muri 2017

Abo mu muryango w’umunyemari Rwigara Assinapol barimo abakobwa be Anne Rwigara, Diane Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Mukangemanyi Rwigara bahuriraga ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Ariko kuri Mukangemanyi hakiyongeraho icy’ivangura n’amacakubiri naho Diane Rwigara we akiharira icyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano bose bagejejwe imbere y’ubutabera.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bufite bwashingiraho bushinja Anne Rwigara kugambirira guteza imvururu,ahita arekurwa.

Abandi bafatirwa icyemezo cyo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ishobora kongerwa kubera impamvu z’iperereza ariko barajuriye mu rukiko rukuru rwa Kigali icyo cyemezo nticyakurwaho.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha cyatangiye kuvugururwa

Mu gihe itegeko N° 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ririmo kuvugururwa mu nteko ishiga amategeko y’u Rwanda, hagiye habaho impaka ku ngingo zimwe na zimwe mu gihe iri tegeko ryavugururwaga.

Imwe muri izo ngingo zavuguruwe ni ingingo ya 165 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya ko gukuramo inda byemewe bitewe n’imwe mu mpamvu zo kuba umugore yatwaye inda atayishaka kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu,kuba yarashyingiwe ku ngufu,kuba yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri,kuba inda itwiswe ibangamiye cyane ubuzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi.

Ibyo byemezwaga gusa iyo nyir’ugusaba gukuramo inda yagaragarije muganga icyemezo cy’urukiko rubifitiye ububasha.

Gusa mu gitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda kirimo kunonosorwa, kujya mu rukiko ntibikiri ngombwa kuko ngo byagiraga ingaruka ku muntu ushaka gukurwamo inda.

U Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga yiga ku guca umuco wo kudahana

U Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga yiga ku guca umuco wo kudahana
U Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga yiga ku guca umuco wo kudahana

Iyo nama yabaye ku itariki 21 Ugushyingo 2017 i Kigali mu Rwanda,ihuriyemo abahagarariye imiryango itari iya Leta, Abarimu muri za Kaminuza, Abahagarariye sosiyete sivile n’impuguke zitandukanye mu by’amategeko.

Afungura iyo nama ku mugaragaro umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe Itegeko nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yavuze ko u Rwanda nk’igihugu kiyemeje kugendera ku mategeko ( Rule of law) cyahagurukiye guca umuco wo kudahana gifatanije n’ibindi bihugu.

Yagize ati "U Rwanda ruhagaze neza mu gushyiraho amategeko ahamye ndetse no guca umuco wo kudahana ku baba bakurikiranweho ibyaha ibyo ari byo byose birimo ibiri ku rwego mpuzamahanga ndetse n’ibyambukiranya imipaka."

Wayamo Foundation yateguye iyo nama ku nkunga y’Ubudage, ubusanzwe ni umuryango utegamiye kuri Leta uteza imbere ihame ryo kugendera ku mategeko hatangwa ubutabera no guteza imbere itangazamakuru ridafite aho ribogamiye.

Umuturage yareze Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa mu izina ry’Abanyarwanda ikirego cye giteshwa agaciro

Ikirego cya Manirareba Herman cyateshejwe agaciro
Ikirego cya Manirareba Herman cyateshejwe agaciro

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanze kwakira ikirego cya Manirareba Herman, wareze Musenyeri Ntihinyurwa Thadeyo amushinja gutesha agaciro umuco Nyarwanda awita uw’igishenzi, akawusimbuza uwa Gikirisitu.

Urukiko rwatangaje ko rwanze kwakira ikirego cya Manirareba rushingiye ku kuba Manirareba yari yareze mu izina ry’Abanyarwanda,akaba nta kigaragaza ko koko ari bo bamutumye.

Ikindi kirego cyateshejwe agaciro,Manirareba yaregaga Musenyeri Ntihinyurwa ngo ni uko yemeje ibonekerwa ry’i Kibeho akavuga ko ari Bikiramariya wabonekeye abantu, mu gihe we ahamya ko ari Nyirarumaga ufatwa nk’ukomokaho ubusizi mu Rwanda wababonekeye.

Ibyo birego bye byose byateshejwe agaciro ariko Manirareba we yanga kuva ku izima avuga ko azakomeza akarega mu nkiko zose azashobora kugeramo.

Ikinyamakuru cyandikirwa muri Canada cyabeshye ko Dr Mugesera arembye kandi ari muzima

Dr Leon Mugesera wabeshyewe ko arembye kandi ari muzima
Dr Leon Mugesera wabeshyewe ko arembye kandi ari muzima

Ku wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017, Ikinyamakuru cyandikirwa muri Canada cyitwa "La Presse", cyatangaje inkuru ivuga ko Dr Leon Mugesera ufungiye ibyaha bya Jenoside muri gereza ya Nyanza arembye bikomeye.

Icyo Kinyamakuru cyashinjaga Leta y’u Rwanda kumutererana, gusa itangazamakuru ryakoze iperereza rigaragaza ko ayo makuru nta shingiro yari afite,ahubwo risanga Dr Mugesera ameze neza kurusha uko yari ameze mbere.

Iyo nkuru ya La Presse yari ifite umutwe ugira uti “la santé de Léon Mugesera se détériorerait de jour en jour", bivuze ngo ubuzima bwa Mugesera bwaba burushaho kumera nabi uko bukeye.

Jean-Thomas Léveilllé wayanditse, avuga ko ayo makuru ayakesha uwunganira Dr Mugesera, Me Jean Felix Rudakemwa, ndetse n’umugore wa Dr Mugesera witwa Gemma Uwamariya uri muri Canada.

Dr Mugesera ubwe yemereye umunyamakuru wa Kigali Today wamusuye ko nta kibazo cy’uburwayi afite, ahamya ko n’ibicurane bidakanganye yari yarwaye, ubuyobozi bwa gereza ya Nyanza afungiyemo bwamujyanye kwa muganga agahabwa imiti maze agahita akira.

Mu kwezi kwa Mutarama k’umwaka wa 2012, nibwo Leta ya Canada yohereje Leon Mugesera mu Rwanda, uwo musaza ufite imyaka 65, ashinjwa ibyaha bya Jenoside, birimo ‘imbwirwaruhame y’ivangura yavugiye ahitwa ku Kabaya mu 1992.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka