Benshi mu bahanzi ntibaramenya amategeko arengera ibihangano byabo

Ibigo bifite aho bihurira n’iby’umutungo mu by’ubwenge bikangurira abafite ibihangano kumenya uburenganzira bwabo, kugira ngo bibabyarire inyungu mbere y’abandi.

Abahagarariye ibigo bitandukanye bifite aho bihurira n'umutungo bwite mu by'Ubwenge baganira n'abashakashatsi
Abahagarariye ibigo bitandukanye bifite aho bihurira n’umutungo bwite mu by’Ubwenge baganira n’abashakashatsi

Bamwe mu bahanzi bemeza ko ibihangano byabo bigikoreshwa mu buryo budasobanutse n’ubwo biba bibanditseho nk’umutungo wabo.

Habiyakare Jean Claude, umwanditsi n’umukinnyi w’amafirime avuga ko bagihura n’imbogamizi nyinshi.

Agira ati “Nk’ubu firime ku isoko ziragura amafaranga make kubera ‘abazipirata’. Ushobora gukora firime igutwaye miliyoni eshatu warangiza ntugurishe na kopi 1000 za miliyoni imwe. Inzego zibishinzwe ziturenganure”.

Umushakashatsi akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Prof. Kato J. Njunwa, avuga ko ikibazo ari uko benshi mu bahanzi batazi itegeko ribarengera.

Ati “Benshi ntibazi ko itegeko rinabaho, n’ababizi usanga batazi ibirikubiyemo. Ntibazi ngo ryadufasha gute, twarikoresha gute kugira ngo ritugirire akamaro. Ni ngombwa ko twigishwa, umuntu akamenya uburenganzira bwe”.

Umuryango Nyafurika wita ku by’umutungo mu by’ubwenge (ARIPO) urimo gukora ubukangurambaga mu bihugu 19 biwugize n’u Rwanda rurimo, kugira ngo abantu bakangukire guharanira uburenganzira bwabo.

Runiga Pierre Claver, Umuyobozi w’ishami rishinzwe amategeko, politike n’imikoranire n’indi miryango muri ARIPO, avuga ikirimo gukorwa.

Ati “Turimo gukora ubukangurambaga duhereye ku bashakashatsi muri za kaminuza kuko ari bo akenshi bavumbura ibintu bakanabyandika. Dushaka rero ko ibyo bandika bamenya no kubirinda ku bufatanye n’inzego zibishinzwe ngo birengerwe bityo binabatunge”.

Arongera ati “Kwandika igitabo cyangwa gukora igihangano runaka ntibihagije. Kigomba no kwinjiriza amafaranga nyiracyo, umuryango we n’igihugu. Mu Rwanda ubu itegeko rirahari, ryagiyeho kubera iyo mpamvu, gusa benshi muri aba ntibazi ibyaryo”.

Dr Emile Bienvenue ukuriye ishami rishinzwe ubushakashatsi n’udushya muri kaminuza y’u Rwanda, avuga ko iyi gahunda igiye kugezwa no ku bandi bahanzi.

Ati “Turimo gukora ubushakashatsi bwafasha gukemura ikibazo kimaze igihe kijyanye no kurengera umutungo mu by’ubwenge. Tugeze aho kuganiriza abahanzi batandukanye bari hanze ya za kaminuza, kugira ngo bamenye ko umutungo wabo ari bo ba mbere bagomba kuwurengera”.

Umuyobozi ushinzwe kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), Ruhima Mbaraga Blaise, avuga ko ikibazo ari imyumvire.

Ati “Biragora guhindura imyumvire y’umuntu umaze imyaka 30 acuruza ibihangano byabandi nta masezerano, kuko aba yumva ari uburenganzira bwe. Ubukangurambaga burakomeje ariko n’ibihano biri mu itegeko bigomba gushyirwa mu bikorwa bidatinze”.

IKigo cy'igihugu cy'iterambere (RDB), kirakangurira abahanzi kumenya itegeko rirengera ibihangano byabo
IKigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), kirakangurira abahanzi kumenya itegeko rirengera ibihangano byabo

Itegeko no 31/2009 ryo kuwa 26/10/2009, rigamije kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge, mu ngingo yaryo ya 164, riteganya ibihano ku cyaha cy’iyigana ry’uburenganzira bw’umuhanzi n’ubushamikiyeho.

Ibyo bihano ni igifungo cy’imyaka kuva kuri itanu kugeza ku 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu, kugera kuri miliyoni cumi cyangwa kimwe muri ibyo bihano. Iri tegeko ritandukanya ibihano bitewe n’icyiganwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka