Barasaba inkiko zihariye zo guca imanza z’abahohotewe

Imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore mu karere k’ibiyaga bigari(COCAFEM) ishami ry’u Rwanda, irasaba ibihugu gukomeza gushyira mu bikorwa amasezerano arwanya ihohoterwa.

Bakoze n'ibiganiro mu matsinda. Iri ryaganiraga ku mwanzuro wa ICGLR wo muri 2011.
Bakoze n’ibiganiro mu matsinda. Iri ryaganiraga ku mwanzuro wa ICGLR wo muri 2011.

Iyi miryango igize Pro-Femmes Twese Hamwe, ku ruhande rw’u Rwanda, ivuga ko ibihugu 12 bigize Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), ndetse n’Akanama gashinzwe Amahoro k’Umuryango ka Loni (UNSC), byafashe imyanzuro yo guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bihe bitandukanye, ariko ngo ntikurikizwa nk’uko bikwiriye.

Umwarimu muri Kaminuza akaba n’uwakoze isuzuma ry’iyi myanzuro, Dr Agee Mugabe Shyaka, yavuze ko u Rwanda rugerageza kubahiriza umwanzuro wa ICGLR wo muri 2011, ndetse n’uwa Loni wo mu 2000, ariko ngo hari byinshi bitaragerwaho.

Dr Mugabe yagize ati "Umwanzuro wa ICGLR wasabaga ibihugu gukumira ihohoterwa, guhana abarigizemo uruhare ndetse no gushyiraho ikigega gifasha abahohotewe. Byinshi u Rwanda rwabigezeho rukumira ihohoterwa haba mu buryo bw’amategeko no guhana".

Yakomeje ati "Ariko turasanga hakenewe inkiko cyangwa ingereko zihariye zishinzwe guca imanza z’abahohotewe, kuko mu Rwanda abarikorewe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ni benshi cyane; intambara mu Burundi na Kongo Kinshasa na zo zagize ingaruka zikomeye cyane".

Avuga kandi ko ibigo bya Isange One Stop Center byubatswe mu turere 28 mu Rwanda, ariko ko bitagikora kubera kubura ibikoresho, imiti n’abaganga; ndetse ko ikigega cyo gufasha abahohotewe gikenewe cyane.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abagore muri ICGLR, Mme Marie Immaculee Ingabire, na we yemeje ko mu Rwanda hakibura ingamba zihariye mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati "Umugore ashobora gukubitwa n’umugabo, agatabarwa, bakamuvura bakamugira inama, ariko nyuma yaho ntawe ukurikirana ngo amenye niba yarasubiye mu rugo. Dusanga ndetse Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) igomba kwiyongera mu bashinzwe kurwanya ihohoterwa".

Iyi miryango iharanira uburenganzira bw’umugore kandi isaba ko abagore bakwiyongera mu rwego rw’abajya mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, nk’uko mu nzego nyinshi z’igihugu umubare w’uburinganire bw’abagore n’abagabo ngo ushimishije. Ibi ngo bikaba byaba ari ukubahiriza umwanzuro wa UNSC wo mu mwaka wa 2,000.

Imyanzuro COCAFEM iza gufata ngo izayigeza kuri za Ministeri ishinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ndetse n’iy’Ububanyi n’Amahanga, kugira ngo u Rwanda ruzayisangizeho n’ibindi bihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka