Amaze imyaka itanu asiragira kuri miliyoni 40 yatsindiye

Semutwa Aloys wo mu Bugesera arasaba guheshwa miliyoni 40 z’indishyi yatsindiye mu rubanza rw’umwana we wahohotewe akanduzwa SIDA afite imyaka ine.

Rwabuhihi Rose umuyobozi mukuru wa GMO
Rwabuhihi Rose umuyobozi mukuru wa GMO

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye urubanza Semutwa Aloys yaregeraga indishyi ku mwana we wasambanyijwe akanduzwa Sida, tariki ya 29 Nyakanga 2011.

Uwamuhohoteye yakatiwe igifungo cya burundu, nta mutungo yigengaho yari afite uretse isambu y’umuryango yari ahuriyeho n’abandi bavandimwe be nk’uko Semutwa abivuga.

Yagize ati “Naramutsinze mu nkiko maze arakatirwa, nyuma abavandimwe be bahise bagurisha isambu bari bahuriyeho noneho mbura uko mbona indishyi”.

Umuhuzabikorwa wa (MAJ) itanga ubujyanama mu by’amategeko mu Bugesera, Mukabisanana Yvette avuga ko ikibazo cy’uyu musaza cyasuzumwe n’inzego zinyuranye.

Yagize ati “Twasanze abaguze iyo sambu barayiguze mu buryo bwemewe n’amategeko, tubagejejeho ikibazo bemera guhomba 1/6 kingana n’umugabane w’uwaregwaga, ariko bahahaye Semutwa Aloys arahanga”.

Umusaza Semutwa avuga ko impamvu yanze aho yahawe ari uko hari ku gishanga mu gihe we yashaka ku muhanda.

Ati “Nasanze aho bampa nta gaciro hafite kuburyo ngiye kuhagurisha ntabona byibuze na miliyoni ebyiri muri miliyoni 40 urukiko rwategetse ko ngomba kubona.”

Semutwa avuga ko yanamenye ko abahaguze bashaka kuhashyira uruganda, imyanda ikajya imanukira mu isambu ye, byamubangamira bakamugurira akimuka.

Rwabuhihi Rose, umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere (GMO) avuga ko icyo kibazo bagiye kureba uburyo bagisuzuma hamwe n’inzego bireba.

Ati “Tugiye kureba uburyo twafatanya n’izindi nzego maze harebwe uko umuntu wakoze icyaha, imitungo ye itagurishwa cyangwa ngo ayandike ku bandi mugihe urubanza rukiri mu rukiko”.

Kuri ubu uwo mwana wafashwe ku ngufu afite imyaka 16, abaganga baramukurikiranye maze bamutangiza imiti igabanya ubukana hakiri kare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka