Abunzi baranenga inzego z’ibanze kutabafasha akazi

Abunzi bo mu Karere ka Gisagara barasaba ko abayobozi b’inzego z’ibanze kubahiriza inshingano zabo zo gutumiza ababuranyi no kubagezaho imyanzuro y’inteko y’abunzi.

Abunzi bo mu Murenge wa Gikonko.
Abunzi bo mu Murenge wa Gikonko.

Abunzi bo mu mirenge ya Gikonko na Mamba babitangaje ubwo bahabwaga amahugurwa na Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro ya Diyoseze ya Butare, kuri uyu wa kabiri tariki 5 Nzeri 2017.

Abunzi bagaragaje ko bakibangamirwa n’uko ababuranyi batumizwa n’uburyo bashyikirizwa imyanzuro y’imanza.

Ubusanzwe umuturage ugiranye amakimbirane na mugenzi we ageza ikibazo ku buyobozi bw’umudugudu cyaramuka kidakemuriwe ku rwego rw’umudugudu,akoherezwa ku Kagari.

Iyo ku Kagari batabashije kugikemura bashobora kumugira inama yo kuregera inteko y’abunzi y’Akagari.

Abunzi basabye ko inzego z'ibanze zarushaho kuborohereza akazi.
Abunzi basabye ko inzego z’ibanze zarushaho kuborohereza akazi.

Iyo nteko niyo yandika urwandiko rutumira uwarezwe, igashyikirizwa umuyobozi w’akagari ari nawe ugomba gushyikiriza ubutumire uwahamagajwe n’abunzi akahava amusinyiye nawe akayisubiza mu bunzi.

Mpatambizi David ukuriye inteko y’abunzi mu Kagari ka Gikonko mu Murenge wa Gikonko, yavuze ko hari aho abayobozi b’utugari batubahiriza amabwiriza, ahubwo inyandiko zitumiza ababuranyi zabageraho nabo bagatuma abayobozi b’imidugudu ngo bazijyane, birengagije ko umuyobozi w’umudugudu atagira kashi.

Yagize ati: “Ugasanga gitifu w’akagari ntatanze ubutumire ahubwo abuhaye mudugudu ngo abujyane, wenda akabujyana bakabwanga cyangwa se ntanabujyane.

Igihe cyo kwitaba cyagera umuburanyi ntaboneke,wazamubaza impamvu atitabye urukiko, akakubwira ko atigeze abimenyeshwa,ugasanga biratubangamira cyane.”

Abo bunzi kandi banavuga ko hari ubwo umuturage ajyana ikibazo ku Kagari,akahava atahanye ubutumire butumiza uwo arega,yanabujyana ntibabwemere bityo iburanisha rikadindira.

Icyakora abayobozi b’utugari bavuga ko n’ubwo uko kutuzuzanya kwagiye kugaragara hamwe na hamwe ubu ngo bisa n’aho byakemutse. Bakavuga kandi ko aho bikigaragara bagiye kwisubiraho, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’Akagari ka Mbogo mu Murenge wa Gikonko.

Ati “Ubundi byaterwaga no kuba natwe tutazi inzira bicamo ariko ubu byarakemutse. Mbahaye nk’urugero ejobundi umwana yibwe igare, abunzi bamuhaye umwanzuro tuwushyira uwo baburanaga kandi turabasinyisha kugira ngo tworohereze ushaka kujurira, ndetse no kurangiza urubanza.”

Ayo mahugurwa yari agamije kunganira abunzi bagasobanukirwa amategeko kurushaho, akanafasha abaturage muri rusange kuruhuka ingendo za buri munsi basiragira mu nkiko.

Ubuyobozi bwa Diyosezi ya Butare bwijeje kongera ubuvugizi kuri icyo kibazo kigaragara mu mirenge hafi ya yose y’ako karere.

Mu cyiciro cya mbere cyo gutanga amahugurwa, hahuguwe abunzi 504 bagize inteko zose zo mu tugari no mu mirenge. Bahuguwe ku itegeko rishya ry’umuryango, iry’ubutaka n’irirwanya kandi rikumira ihohoterwa.

Biteganijwe ko mu cyiciro cya kabiri hazakorwa isuzuma ry’uruhare rw’abunzi mu kwegereza abaturage ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RUSWA NICIKE KUKO IMUNGA UBUKUNGU BW’IGIHUGU.

MARCOL yanditse ku itariki ya: 12-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka