Abavoka bo mu Rwanda baracyahezwa ku isoko rya EAC

Abavoka bo mu Rwanda babangamirwa no kutemererwa gukorera mu bindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kandi ababikomokamo bo badakumirwa.

Abavoka bo mu Rwanda baracyahezwa ku isoko rya EAC bakifuza ko amategeko yahuzwa bakoroherezwa
Abavoka bo mu Rwanda baracyahezwa ku isoko rya EAC bakifuza ko amategeko yahuzwa bakoroherezwa

Babivuze mu gihe i Kigali harimo kubera inama y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa 16 Gicurasi 2018, ivuga ku ihuzwa ry’amategeko muri EAC, ikaba yitabiriwe n’abakuriye inkiko zitandukanye muri ibyo bihugu ndetse n’abandi banyamategeko batandukanye.

Umwe mu bavoka bo mu Rwanda, Me Gashema Felicien, yemeza ko kujya gukorera mu bindi bihugu bya EAC bikiri ikibazo kigomba gushakirwa umuti.

Agira ati “Kugeza ubu biracyagorana kuba umuntu yajya gukorera muri EAC, biba bivugwa ko isoko rifunguye ariko kubishyira mu bikorwa bikanga. Ubona hari ibitaranoga kuko bo iyo baje mu Rwanda baroroherezwa bagakora ariko twebwe iyo twajyayo tugakumirwa, hakenewe ubuvugizi”.

Prof Sam Rugege avuga amategeko agomba guhindurwa kugira ngo abaturage ba EAC bafatwe kimwe
Prof Sam Rugege avuga amategeko agomba guhindurwa kugira ngo abaturage ba EAC bafatwe kimwe

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda, Prof. Sam Rugege ntatandukanya na we, avuga ko amategeko agomba guhinduka ari na yo mpamvu y’iyo nama.

Yagize ati “Abavoka bo muri EAC twebwe tubemerera kuza kuburana mu Rwanda ariko abacu bajyayo bakabwirwa ko amategeko atabibemerera. Amategeko rero agomba guhinduka agahuzwa n’ayo mu Rwanda kugira ngo abaturage bose ba EAC bagire uburenganzira bungana”.

Arongera ati “Turimo gushaka n’uko integanyagisho y’iby’amategeko muri EAC yaba imwe, bityo ababuranira abandi mu nkiko muri ibyo bihugu byose bahuze ubumenyi, bafatwe kimwe”.

Umuyobozi w’ishuri ryigisha amategeko no kuyateza imbere (ILPD), Dr Kayihura Muganga Didace, avuga ko imyumvire ari yo ituma habaho kunanizanya mu bihugu bimwe.

Ati “Ikibazo gihari ni imyumvire y’ibihugu kuko abo twigisha ni abo mu bihugu byose bya EAC ndetse n’abo hanze y’uyu muryango. Uvuye muri iri shuri rero yakora hose muri ibyo bihugu, bigaragara ko ari ikintu cyo kwikunda, ni byo turimo gushakira umuti ngo byoroshywe habeho kwisanzura”.

Umuyobozi wa ILPD, Dr Kayihura Muganga Didace
Umuyobozi wa ILPD, Dr Kayihura Muganga Didace

Umunyamategeko mu rukiko rw’ikirenge rwa Uganda, Stella Arach Amoko, na we yemeza ko hakiri ikibazo mu mategeko yo mu bihugu bya EAC.

Ati “Ibibazo biracyahari, guhuza amategeko ni wo muti uhamye ukenewe ari yo mpamvu turi hano nubwo tudahita dutanga igisubizo aka kanya”.

Yongeraho ko ibihugu bya EAC ari ibivandimwe, bityo ko ibiganiro n’amahugurwa bikorewe hamwe ari ngombwa kugira ngo ibibazo bigaragara bicocerwe hamwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka