Abagororwa 814 bahawe imbabazi na Perezida Kagame batangiye gutaha

Mu magereza yo mu turere dutandukanye two mu gihugu, batangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kurekura abagororwa 814 bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika.

Bamwe mu bafungwa barekuwe bo mu Karere ka Nyarugenge
Bamwe mu bafungwa barekuwe bo mu Karere ka Nyarugenge

Iri fungurwa ribaye nyuma y’ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri yo ku wa 09 Ukuboza 2016 yemeje iteka rya Perezida wa Repuburika mu bubasha ahabwa n’itegeko nshinga ryo gufungura abagororwa ku gice cy’igifungo bakatiwe n’inkiko.

Iri fungurwa kandi riri mu ibaruwa ya Minisitiri w’Ubutabera yoherereje urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa hamwe n’abayobozi b’amagereza yo mu Rwanda, ibasaba kurekura abahawe imbabazi nk’uko urutonde rwabo ruri mu igazeti ya Leta no14/12/2016.

Mu barekuwe harimo 62 bari bafungiye muri gereza ya Nyarugenge, 37 bari mu ya Gasabo, 4 bari mu ya Bugesera, 32 bari mu ya Rwamagana, na 58 bari bafungiye muri Gereza ya Gicumbi.

Harekuwe kandi 64 bari bafungiye muri Gereza ya Musanze, harekurwa 35 bari muri Gereza ya Ngoma, 46 bari mu ya Rubavu, 48 bari mu ya Muhanga, 26 bari mu ya Nyanza, 186 bari mu ya Huye, 33 bari mu ya Nyamagabe na 46 bari muri gereza ya Rusizi.

Abarekuwe bahize kutazongera gukora ibyaha ukundi
Abarekuwe bahize kutazongera gukora ibyaha ukundi

Muri aba hiyongeraho abana batagejeje ku myaka 16 (Mineurs) bagera ku 171, bagororerwaga mu kigo Ngororamuco cya Nyagatare.

Aba bose barekuwe mu turere dutandukanye tw’Igihugu, bahize kuba intangarugero aho batuye, ndetse no kutazongera gukora amakosa, yatuma basubira mu munyururu.

Musengayire Charles yari amaze imyaka itatu n’amezi ane afungiye muri Gereza ya Nyarugenge, aho yari asigaje umwaka n’amezi atandatu ngo afungurwe. Afungurwa yavuze ko ari ibyishimo bitagereranwa kuba arekuwe.

Yagize ati “Sinabona uko mvuga ibyishimo mfite, ariko ndashimira Perezida Kagame kuba yaraduhaye imbabazi.”

Ntivuguruzwa Randuard wari ufungiye muri Gereza ya Muhanga, avuga ko yari yarakatiwe umwaka n’igice azira icyaha cy’ubujura.

Nyuma yo gukatirwa ngo umuryango we wahuye n’ibibazo by’imibereho kuburyo batigeze banabasha kumusura.

Agira ati “Narahombye cyane kumva abana batanu n’umugore barorongotana ni agahinda. Babayeho nabi ntibabasha no kunsura”.

Abana barekuwe bahize kuba abana beza b'intangarugero
Abana barekuwe bahize kuba abana beza b’intangarugero

Ntivuguruzwa avuga muri iki gihe amaze muri gereza yamaze kugororoka, kandi akaba yarungukiye imyuga itandukanye muri gereza aho agiye gutaha akihangira umurimo wo kudoda inkweto bityo agatana burundu n’ubujura bwatumye akatirwa imyaka ibiri.

Nzeyimana Daniel wari ufungiye muri Gereza ya Rusizi azira ubujura bw’ifumbire, avuga ko imyaka amaze muri gereza yayikuyemo amasomo atamwemerera kuzongera gukora icyo cyaha ukundi.

We na bagenzi be bashimiye Perezida Paul Kagame wabahaye imbabazi bagasubira mungo zabo, bamwizeza ko bagororotse bihagije kandi bagiye kugaragaza impinduka muri sosiyete.

Yagize ati « Nari naribye ifumbire nari maze imyaka 6 narinsigaje ibiri iri ni isomo sizongera kugwa muri icyo cyaha aragahoraho umubyeyi wacu Perezida Paul Kagame udukuye munzu y’imbohe Imana imuhe umugisha. »

Bamwe mu baturage bavuga ko bishimiye gufungurwa kw’abantu babo aho banavuga ko bagiye kubana nabo neza babafasha kudasubira mungeso mbi zabasubiza muri gereza.

Abana bagororerwaga mu kigo ngororamuco cya Nyagatare batashye, bishimiye ko bahakuye ubumenyi buzatuma biteza imbere.

Bihaye kandi intego yo kujya gusaba imbabazi imiryango yabo ndetse n’abo bakoreye ibyaha, bavuga ko bagiye kuba abana beza b’intangarugero..

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), George Rwigamba, yasabye abafunguwe kwitwara neza aho bagiye.

Yagize ati “ Mwebwe abagiriwe imbabazi na Perezida Kagame, murasabwa kwitwara neza mu miryango mugiyemo, mwirinda kongera gukora ibyaha, kugira ngo ejo mutazongera mukisanga aha, aho mujya mwubahe ubuyobozi.”

Yaboneyeho gusaba abakirimo kugira ngo gufungurwa kw’aba kubere isomo abasigaye. Ati “ Nagira ngo nsabe abasigaye kugira ngo bibabere isomo barusheho kwitwara neza.”

Komiseri mukuru w'Urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa RCS George Rwigamba
Komiseri mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS George Rwigamba

Abahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika ni abagororwa bari bagejeje kuri 2/3 by’igifungo cyabo, ndetse n’abakobwa bafungiwe icyaha cyo gukuramo inda.

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 109 rivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka