2016: Ubutabera bw’u Rwanda bwakiriye batanu bakekwaho Jenoside bari barahunze

Ubutabera nk’imwe mu nkingi enye igihugu cy’u Rwanda cyubakiyeho bwaranzwe na byinshi bitandukanye mu mwaka wa 2016.

Ubutabera nk’imwe mu nkingi enye igihugu cy’u Rwanda cyubakiyeho bwaranzwe na byinshi bitandukanye mu mwaka wa 2016.

Iby’ingenzi twegeranyije byaranze uyu mwaka birimo imanza zaciriwe ndetse n’abaregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 abatorotse ubutabera bagafatwa ngo bakurikiranwe.

Col Tom Byabagamba n’abagenzi be bahamijwe ibyaha n’urukiko

Col Tom Byabagamba, Rtd Kabayiza Francois na Rtd Brig Gen Frank Rusagara bahamijwe ibyaha
Col Tom Byabagamba, Rtd Kabayiza Francois na Rtd Brig Gen Frank Rusagara bahamijwe ibyaha

Col Tom Byabagamba wigeze kuba akuriye abasirikari barinda umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Perezida Kagame, muri Werurwe 2016 yakatiwe igifungo cy’imyaka 21 anamburwa n’impeta za gisirikare.

Abo bari kumwe Rtd Brig Gen Frank Rusagara yakatiwe igifungo cy’imyaka 20, uwari umushoferi we Demob Sgt Kabayiza Francois ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 RWf.

Urubanza rutangira Col Tom Byabagamba yaregwaga icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi. Hari mu mwaka wa 2014.

Iki cyaha gihanishwa ingingo ya 463, iteganya igifungo kuva ku myaka icumi kugeza ku myaka cumi n’tanu.

Ikindi cyaha cyarimo gusebya Leta giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 660 iteganya igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni eshanu.

Ikindi cyaha cyari uguhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye.

Biteganywa kandi bigahanishwa ingingo ya 327 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Iteganya igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni ebyiri.

Umuyobozi w’ingoro z’umurage w’u Rwanda yatawe muri yombi

Umuliisa Alphonse wayoboraga ingoro z’umurage w’u Rwanda yatawe muri yombi agezwa imbere y’urukiko nyuma yemererwa kurekurwa by’agateganyo. Hari mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2016.

Umulisa Alphonse yagejejwe imbere y'ubutabera nyuma yirukanwa burundu mu bakozi ba Leta
Umulisa Alphonse yagejejwe imbere y’ubutabera nyuma yirukanwa burundu mu bakozi ba Leta

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyaha yari akurikiranyweho ari ugutanga inyungu zidafite ishingiro mu gushyira mu bikorwa amasezerano, icyo gutanga isoko bitanyuze mu ipiganwa n’icyo kurigisa cyangwa konona umutungo.

Nyuma yaho yaje kwirukanwa burundu mu bakozi ba Leta nk’uko bigaragara mu itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 12 Ukwakira 2016.

Dr Rose Mukankomeje nawe yagejejwe imbere y'ubutabera mu mwaka wa 2016
Dr Rose Mukankomeje nawe yagejejwe imbere y’ubutabera mu mwaka wa 2016

Undi muyobozi watawe muri yombi akagezwa n’imbere y’urukiko ni Dr Rose Mukankomeje waje kugirwa umwere n’ubutabera ariko bwari bwagaragaje ko ntawe butinya ndetse ko imbere y’amategeko abantu bose bareshya.

Dr Mugesera wahereye muri 2013 aburana yakatiwe burundu muri 2016

Muri Mata 2016 Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Imanza mpuzamahanga n’ibyaha byibasiye inyoko muntu nibwo rwakatiye, Dr Leon Mugesera igifungo cya burundu nyuma y’igihe kirekire yari amaze aburana kuva muri 2013.

Mugesera yoherejwe na Canada kuburanira mu Rwanda ku byaha bishingiye ku ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992 ari naryo ryahamagariye abahutu kwica abatutsi muri Jenoside.

Uyu Mugesera yagejejwe mu Rwanda tariki 25 Mutarama 2012 ndetse rubanza rwe ruri mu manza z’abaregwa uruhare bagize muri jenoside yakorewe abatutsi rwatinze kurusha izindi mu Rwanda.

Bamwe mu bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside bari mu mahanga bavanweyo

Muri Werurwe u Rwanda rwakiriye Ladislas Ntaganzwa wafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera z’umwaka ushize wa 2015.

Ntaganzwa Ladislas ubwo yagezwaga mu Rwanda
Ntaganzwa Ladislas ubwo yagezwaga mu Rwanda

Uyu mugabo w’imyaka 54 y’amavuko yafashwe akekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Ibi akaba ashinjwa ku bikora mu myaka ya za 90 na 94 ubwo yari Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Nyakizu.

Ladislas Ntaganzwa yoherejwe mu Rwanda muri 2016 ku bufatanye n’urugereko rwasimbuye urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha.

Dr Leopold Munyakazi wari umaze imyaka irenga 12 ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kugira ngo akurikiranweho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi, yagejejwe mu Rwanda muri Nzeri 2016 yoherejwe na Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Dr Leopold Munyakazi mu maboko ya Polisi y'igihugu
Dr Leopold Munyakazi mu maboko ya Polisi y’igihugu

Uyu mugabo w’imyaka 66 ufite impamyabushobozi y’ikirenga mu by’indimi yari yacitse ubutabera bw’u Rwanda muri 2004 nyuma y’uko yari yafunguwe by’agateganyo kugira ngo ngo hakomeze iperereza.

Mu kwezi kw’Ugushyingo 2016 u Buholandi bwoherereje u Rwanda abagabo babiri barimo Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremyue Jean Claude bombi bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2012 nibwo hatangiye ibikorwa byo gushaka uburyo abo bagabo bombi bakoherezwa mu Rwanda bakaba ariho baburanishirizwa.

Mugimba Jean Baptiste
Mugimba Jean Baptiste

Mugimba Jean Baptiste yari umukozi wa Banki Nkuru y’Igihugu akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka ry’intagondwa z’abahutu ryitwaga “ CDR”.

Iyamuremye Jean Claude uzwi ku izina rya "Nzinga"
Iyamuremye Jean Claude uzwi ku izina rya "Nzinga"

Iyamuremye Jean Claude yari umuyobozi w’Interahamwe muri Kicukiro akaba n’umwe mu bayoboke b’ishyaka rya MRND,akaba akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Mujyi wa Kigali.

Mu kwezi k’ugushyingo muri 2016 , Seyoboka Henri Jean Claude nibwo yagejejwe mu Rwanda yoherejwe na Canada kugira ngo ubutabera bw’u Rwanda bumukurikiraneho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoreye muri Nyarugenge.

S/L Seyoboka Herni Jean Claude yagejejwe mu rukiko
S/L Seyoboka Herni Jean Claude yagejejwe mu rukiko

Uyu seyoboka yari yaraburanishijwe adahari n’urukiko Gacaca rwa Nyarugenge rumukatira igifungo cy’imyaka 19.

Leta y’u Rwanda yagaragaje Abafaransa 22 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside

Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda itahwemye kugaragazaga uruhare rwa leta y’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

CNLG igaragaza urutonde rw'abasirikare 22 b'u Bufaransa bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi (Photo internet)
CNLG igaragaza urutonde rw’abasirikare 22 b’u Bufaransa bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi (Photo internet)

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside muri 2016 yasohoye urutonde rw’abafaransa 22 bakekwaho kuba bari mu mugambi witegurwa ry’umugambi mubisha wa jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko aba basirikare bamenyeshejwe binyuze mu nzira zemewe ndetse bwasabye Leta y’Ubufaransa binyuze muri Ambasade y’u Rwanda iri i Paris kuzaborohereza muri iryo perereza riteganyijwe.

U Rwanda na LONI ntibavuze rumwe ku bijyanye n’ububiko bw’amadosiye y’abakoze Jenoside

Hagati ya Leta y’u Rwanda n’Akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi ntibavuze rumwe ku bijyanye n’ubusabe bwari bwatanzwe n’u Rwanda bw’uko ububiko bw’amadosiye yaburanishijwe na ICTR bushyirwa i Kigali.

Ubwo busabe u Rwanda butahwemye kugaragaza bwajemo igitotsi ku wa 25 Ugushyingo 2016 ubwo Arusha muri Tanzaniya habaga umuhango wo kuyashyingura, aho u Rwanda muri uwo muhango rutari ruhagarariwe.

Perezida Kagame yatanze imbabazi kuri zimwe mu mfungwa

Perezida Kagame yahaye imbabazi abakobwa n’abagore bahaniwe icyaha cyo gukuramo inda n’abana bakatiwe bafite munsi y’imyaka 16, mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukuboza 2016.

Uretse abahawe imbabazi na Perezida Kagame, Inama y’Abaminisitiri yenemeje ko imfungwa 814 zifungurwa by’agateganyo nk’uko byasohotse mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 09 Ukuboza.

Abagororwa 814 bahawe imbabazi
Abagororwa 814 bahawe imbabazi

Iyo nama yanavanye ku mwanya w’Umushinjacyaha Mukuru, Richard Muhumuza wari uwumazeho imyaka itatu, imutangaho umukandida ku mwanya w’Umucamanza mu rukiko rw’Ikirenga.

Kuri uwo mwanya w’Umushinjacyaha Mukuru inama y’Abaminisitiri yatanze Mutangana Jean Bosco nk’umukandida.

Aba bombi kuri iyo myanya bahise banemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyiz ko urwanda rukomez gufata abo bantu bagize uruhare muri jenoside yakorew abatutsi muri mata 1994 Iyi n’intabwe ikomey kuko tubikesha nyakubahwa POUL KAGAME umubyey wacu

Duhimbazumukiza jean damascen yanditse ku itariki ya: 30-12-2016  →  Musubize

Iki ni ikimenyetso kiza kigaragaza ko ubutabera bw’u Rwanda bumaze kwiyubaka no kugira ubunyamwuga mpuzamahanga.

mutako yanditse ku itariki ya: 29-12-2016  →  Musubize

Ubutabera ni ingirakamaro

tester yanditse ku itariki ya: 29-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka