Iperereza ry’ibanze ryakozwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ryagaragaje ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid akekwaho ibyaha bitatu ari byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko mu gihe cy’imyaka itatu rwakoze dosiye 12,840 z’abana bikekwa ko basambanyijwe, bakabikorerwa n’abantu bari mu byiciro byose.
Munana Samuel ukuriye Umuryango w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD) avuga ko mu butabera bigoye ko bahabwa ubutabera nyabwo kuko ahanini ahabereye icyaha ntihaba hari abasemuzi ngo babafashe uko bikwiye ahubwo bakagendera ku babyeyi n’umuntu ufite Ubumuga bwo kutumva no kutavuga kandi nyamara ntiyivugire.
N’ubwo igihano ku wateye inda umwangavu gikunze kuvugwa ari igifungo, abazi iby’amategeko bavuga ko ubundi yakagombye kuriha n’indishyi z’akababaro ndetse n’indezo.
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), irasaba abanyamategeko ba Leta kurushaho kwibanda ku masezerano y’ubwubatsi ibigo bya Leta bigirana na ba rwiyemezamirimo, kugira ngo birusheho gufasha Leta kutajya mu manza.
Imiryango itari iya Leta mu bijyanye n’ubutabera irasaba inzego zibishinzwe, gusesengura uko abantu batishoboye bafashwa kunganirwa mu mategeko hadashingiwe ku byiciro by’ubudehe, kuko byagaragaye ko bituma hari abadahabwa ubutabera kubera kutabona ababunganira mu mategeko.
Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (CIJ) rwategetse Uganda kwishyura Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) miliyoni 325 z’Amadolari ya Amerika nk’indishyi kubera ibikorwa by’urugomo ingabo za Uganda zishinjwa mu Burasirazuba bwa Congo hagati y’imyaka ya 1998-2003.
ACP. Dr. François Sinayobye wayoboraga Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Laboratory - RFL) yahererekanyije ububasha na Lt. Col. Charles Karangwa washyizwe ku buyobozi bwayo n’Inama y’Abaminisitiri yok u wa 26 Mutarama 2022.
Umunyemari ukomoka muri Kenya Nathan Loyd Ndung’u wari Umuyobozi wa DN International Ltd washakishwaga n’ubutabera bw’u Rwanda kubera uburiganya yatawe muri yombi ubwo yari avuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Muri Burkina Faso, urubanza rw’abakekwaho kwica Thomas Sankara ndetse na bagenzi be 12 mu Kwakira 1987, rwasubitswe kubera ihirikwa ry’ubutegetsi (Kudeta) riherutse kuba muri icyo gihugu.
Nyuma yo kwakira indahiro y’Umucamanza mushya mu Rukiko rw’Ubujurire, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye Ubutabera n’izindi nzego kutihanganira kurebera akarengane gakorwa, hatitawe ku wo kaba gakorerwa uwo ari we wese.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko igihe cy’ibazwa imbere y’ubugenzacyaha cyangwa ubushinjacayaha, ari uburenganzira bw’uregwa gushakirwa umwunganira mu mategeko.
Umuhuzabikorwa w’Ubunyamabanga bw’urwego rw’ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), Nabahire Anastase, avuga ko ibibazo biri mu buryo bwo gutanga ibirego hifashishijwe ikoranabuhanga buzwi nka IECMS ari byinshi, agashimangira ko ahanini biterwa n’uko ikoranabuhanga ari rishya muri rusange.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko guhera mu mwaka wa 2018 kugera muri 2021 dosiye z’abakekwaho ibyaha zohererejwe Ubushinjacyaha zisaga 60% bakurikiranywe badafunzwe.
Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, ku wa 11 Mutarama 2022 bwashyikirijwe dosiye y’umusore wasambanyije ku gahato nyina akanamukubita.
Urugereko rwashinzwe kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga (IRMCT) rurasaba Leta ya Niger kuba ihagaritse icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda yari yakiriye barekuwe n’urwo rwego.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasobanuriye Urwego rw’Umuvunyi icyo burimo gukora kuri ruswa ivugwa mu myubakire no mu itangwa ry’ibyangombwa by’ubutaka.
Umugore wo mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana, Akagari ka Kajevuba, yafunzwe iminsi 30 y’agateganyo, akaba ashinjwa icyaha cyo kugambanira umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko agasambanywa.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba n’Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Dr Faustin Nteziryayo, yatangije icyumweru cyo guhuza inzego zitandukanye zishinzwe ubutabera kugira ngo zishakire umuti ikibazo cya ruswa, aho avuga ko ishobora kubangamira ishoramari mu Rwanda.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Uwamungu Theophile, umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi (Greffier) yafunzwe akurikiranyweho ibyaha byo kwaka ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse no kwiyitirira urwego rw’umwuga.
Abayobozi b’inzego zishinzwe Ubutabera n’Ubucamanza mu Rwanda hamwe n’Imiryango mpuzamahanga yafashije Leta gutanga ubutabera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeje kumvisha amahanga ko agomba gufatira ingamba abakekwaho Jenoside bacyidegembya.
Uwitwa Niyonsenga Dieudonné wiyita Cyuma Hassan ufite umuyoboro (channel) wa YouTube witwa Ishema TV, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.
Abunganira abantu mu mategeko (lawyers) bo mu Rwanda no mu Burundi ntibemerewe gukorera muri Kenya kugeza ubwo abavoka ba Kenya na bo bazemererwa gukorera umwuga wabo muri ibi bihugu byombi.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukorera i Ngoma bwashyikirije urukiko umugabo n’abahungu be bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi. Ku itariki ya 15 Ukwakira 2021 ahagana saa yine n’igice z’amanywa nibwo hamenyekanye amakuru ku bwicanyi bwakorewe abana babiri bavukana.
Umusore ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, ku wa 20 Ukwakira 2021 Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu, akaba yaraburaniye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga.
Harerimana Enock ukomoka mu Kagari ka Bihembe, Umurenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango Intara y’Amajyepfo, afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kayonza mu Karere ka Kayonza, nyuma y’amakuru yamenyekanye ko yakatiwe n’inkiko Gacaca igifungo cya burundu y’umwihariko, kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe (...)
Ubwo Paul Rusesabagina yafatwaga akazanwa mu Rwanda muri Kanama umwaka ushize wa 2020, hakurikiyeho kugezwa imbere y’urukiko kugira ngo aburanishwe ku byaha bifitanye isano n’iterabwoba.
Umuhungu wa Dr. Pierre Damien Habumuremyi witwa Mucyo Apollo yagaragaje ko yishimiye imbabazi se yahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nyuma y’itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryavugaga no kuri izo mbabazi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahaye imbabazi Dr. Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.
Visi-Perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ushinzwe amarushanwa, Bagirishya Jado Castar, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano.