Perezida Paul Kagame yibukije abacamanza ko bafite inshingano zikomeye zo kugira u Rwanda igihugu kigendwa kandi kifuzwa gukorerwamo na benshi.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi, bavuga ko nubwo Leta ntako itagira kugira ngo irwanye Ruswa, hakiri bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze ikigaragaraho muri aka Karere.
Uwitwa Vincent Mutabazi utuye i Save, avuga ko yimukiye i Save muri 2015 aturutse mu Mujyi wa Butare, agamije kuhacururiza, ariko ngo nta mahoro yigeze ahagirira, ayabuzwa n’abafatanyije n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save atuyemo, Innocent Kimonyo. Amahoro ayabuzwa n’uko aterwa n’abamubuza umutekano (...)
Abaturage bo muri Bannyahe bareze leta kubimura ku ngufu, none barasaba impozamarira za miliyoni 100Frw kubera igihombo byabateye.
Ivugurura rigiye gukorwa mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda,rizagabanya umubare w’inkiko z’ibanze hanashyirweho urukiko rw’ubujurire rutari rusanzweho.
Abanyamuryango ba Koperative Nyamirundi ikora ubucuruzi bw’Ikawa mu Karere ka Nyamasheke, barasaba ubuyobozi bw’Akarere kubagaruriza umutungo usaga Miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda, bavuga ko zanyerejwe na Perezida wa Koperative yabo ndetse n’umucunga mutungo wayo.
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) yatangaje ko itegeko rirebana n’intwaro u Rwanda rugenderaho ridasobanuye ko kuzitunga, kuzicuruza no kuzikora byoroshye ku buryo uwo ari wese yabyemererwa.
Abavoka bo mu Rwanda babangamirwa no kutemererwa gukorera mu bindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kandi ababikomokamo bo badakumirwa.
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ivuga ko abakekwaho kunyereza umutungo wa Leta,imitungo yabo izajya ifatirwa bakiri mu kazi.
Mukansanga Clarisse wari umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yamaze gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Perezida Paul Kagame yemeza ko kuva Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwatangira, yabonaga amaherezo yarwo ruzabogama rukajya rucira imanza Abanyafurika gusa.
Henshi na henshi mu Rwanda abantu bakenera serivise z’abanoteri, bakundaga kwinubira ko zikunze gutinda, bitewe cyane cyane n’umubare munini w’abazikeneraga udahwanye n’umubare w’abazitanga.
Perezida w’urukiko rw’Ikirenga Prof.Samu Rugege aravuga ko abanyamategeko bo mu Rwanda batangiye gukoresha uburyo bushingiye ku manza zaciwe mu gutanga ubutabera (Common law).
Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba mu Bufaransa ryamaganiye kure amagambo yavugiwe kuri Radio France Inter, apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagereranyaga abishwe muri Jenoside n’ibigoryi.
Ministeri y’Ubutabera (MINIJUST) n’Abavoka basaba kudafunga umwana wese ukurikiranyweho ibyaha adafite umuntu umwunganira guhera mu bugenzacyaha.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) irasaba u Buholandi guta muri yombi cyangwa bukohereza mu Rwanda Ndereyehe Charles Ntahontuye, uri mu bashinze ishyaka rya CDR akaba n’umwe mu baterankunga b’Imena ba Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwahoze ari umuvugizi w’ubushinjacyaha akaba yarabaye n’umushinjacyaha mu rubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza, yamuritse igitabo yise "Qui Manipule qui " kivuga uko urubanza rwagenze, nyuma y’uko hari benshi bahoraga babimubaza ndetse bamwe bakabivugana uburakari bavuga ko rwabayemo uburiganya no gutekinika.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Urukiko rw’Ibanze rwa Rusororo rwafashe umwanzuro wo kurekura by’agateganyo umunyamakuru Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi cyane nka Eminante, wari umaze igihe kirenga umwaka muri Gereza, kubera impamvu z’uburwayi amaranye igihe.
Itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa RURA, riravuga ko Radiyo Amazing Grace ihagarika gukora mu gihe cy’iminsi 30, ikanatanga amande angana na Miliyoni ebyiri agomba guhabwa RURA bitarenze iminsi 15.
Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yibukije abana bafungiye muri Gereza ya Nyagatare, ko bagomba kwiga cyane batagamije gufungurwa, ahubwo bakwiye kwiga bagamije kumenya ndetse no guhinduka bakaba abantu bazima, ngo kuko ari bo bayobozi b’ejo hazaza.
Iyo havuzwe uburenganzira bwa muntu mu bijyanye n’itegeko, hari abumva ko bafite n’ubwo gukoresha umubiri wabo uko bashaka harimo no gukoresha ibiyobyabwenge.
Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rwarekuye abafungwa batanu bari barakatiwe igihano cya burundu, nyuma yo kwitwara neza no kurangwa n’ikinyabupfura.
Abahesha b’inkiko b’umwuga binenze amwe mu makosa akunze kubagaragaraho mu mikorere, bahigira imbere ya Minisitiri w’Ubutabera kwikuramo ababanduriza izina.
Urwego rw’Umuvunyi ruravuga ko umwaka wa 2018 ruzaba rwamaze gusesengura no guha umurongo amadosiye 2000 y’ibirarane rufite.
Urwego rw’imfungwa n’abagororwa (RCS) rutangaza ko abana batsinze ikizamini mu cyiciro rusange bari muri gereza ya Nyagatare bazakomereza mu ishuri ry’imyuga riri muri iyo gereza.
Ubusanzwe abahesha b’inkiko b’umwuga ni abantu bashyirwaho n’itegeko ndetse rikabaha ububasha bwo kurangiza ku gahato imanza zabaye itegeko, ziba zaramaze no guterwaho kashi impuruza.
Abadepite ntibishimiye uburyo Umunyamabanga wa Leta Evode Uwizeyimana yabagejejeho ingingo 92 y’umushinga w’itegeko rihana ibyaha mu Rwanda ivuga kuri Jenoside, aho bagaragazaga ko iyi ngingo itagaragaramo ko Jenoside “yateguwe”.
Bunani Joseph, ni umunyeshuri ufite imyaka 27 y’amavuko, wiga muri IPRC-South, iherereye mu Mujyi wa Huye.
Mu mwaka wa 2017,ubutabera bw’u Rwanda bwageze kuri byinshi birimo kuburanisha bamwe mu bakekwaho ibyaha, hanavugururwa amategeko kugira ngo arusheho kujyana n’igihe.
Mu isomwa ry’urubanza Imena Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Minisiteri y’umutungo kamere,yaregwaga itonesha mu gutanga isoko rya Leta, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumugize umwere.