Sunrise FC na Etoile de l’Est zimanutse mu cyiciro cya kabiri (Amafoto)

Amakipe ya Sunrise FC na Etoile de l’Est zasoje shampiyona ya 2023-2024 zimanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imikino y’umunsi wa 30 zakinnye kuri uyu wa Gatandatu.

Sunrise FC na Etoile de l'Est zimanutse mu cyiciro cya kabiri
Sunrise FC na Etoile de l’Est zimanutse mu cyiciro cya kabiri

Ibi bibaye nyuma y’imikino ibiri irimo uwo Etoile de l’Est yari yakiriyemo Bugesera FC mu karere ka Ngoma. Uyu mukino niwo wari uhanzwe amaso kuko wagombaga kuvamo ikipe imanuka uko byagenda kose cyangwa yombi akajyana.

Icya mbere abantu batekerezaga ko hagenda ikipe imwe nicyo cyabaye mu gice cya mbere cy’uyu mukino. Uretse intege nke Etoile de l’Est yagaragazaga hagati mu kibuga irushwa bigaragara, umunyezamu wayo Habineza François nawe yagaragaje intege nke ubwo ku munota wa 36 yatsindwaga igitego cya mbere ku mupira w’umuterekano "Coup Franc" yatewe na Byiringiro David hanze y’urubuga rw’amahina ariko umupira ujya mu izamu.

Uyu munyezamu yongeye kugaragaza ko atari mu mukino ku munota wa 38 atsindwa igitego cya kabiri cyatsinzwe na Dukundane Pacifique ku munota wa 36 ku ishoti yatereye kure cyane maze umupira ananirwa kuwukuramo igice cya mbere kirangira Bugesera FC ifite ibitego 2-0.

Umunyezamu Habineza Fils yagaragaje intege nke kugeza asimbujwe
Umunyezamu Habineza Fils yagaragaje intege nke kugeza asimbujwe

Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 48 Etoile de l’Est imbere y’abafana bari buzuye muri stade yakomeje gukorerwa ibintu bibi cyane ubwo yatsindwaga igitego cya gatatu cyatsinzwe na Ruhinda Farouk ku mutwe umupira ujya mu gizamu umunyezamu nanone atarebyeho cyangwa ngo anyeganyege. Ku munota wa 53 Etoile de l’Est yasimbuje umunyezamu Habineza Fils avamo hajyamo Nsabimana Jean de Dieu ndetse hanavamo Gihozo Basir wakinaga hagati hajyamo Kwizera Epaphrodite

Etoile de l’Est yari isigaye ikinira kuba nibura yabona igitego mu izamu rya Bugesera FC inatangira gushyiramo agatege ari nako iminota igenda irangira. Bugesera FC nayo yashakishaga kongera umubare w’ibitego ariko iminota 90 ndetse n’iminota ine y’inyongera irangira itsinze Etoile de l’Est ibitego 3-0.

Undi mukino nawo wari uhanzwe amaso waberaga i Nyagatare uhuza Sunrise FC yari yakiriye Marine FC. Sunrise FC yasabwaga gutsinda umukino wayo ariko igategereza uko i Ngoma byagenze. Ku munota wa 15 Robert Mukoghotya yaremye agatima abaturage ba Nyagatare kuko yatsinze igitego cya mbere mu gihe i Ngoma bari bakinganya igice cya mbere kinarangira ifite igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Marine FC yishyuye igitego rutahizamu Bryan Ssali atsindira Sunrise FC igitego cya kabiri, ndetse na Duhimbaze Elisa atsinda icya gatatu umukino urangira itsinze ibitego 3-1 ariko imanutse mu cyiciro cya kabiri.

Etoile de l’Est imanutse mu cyiciro yari imaze umwaka umwe ivuyemo ifite amanota 31 ku mwanya wa nyuma wa 16 mu mikino 30 yakinnye mu gihe Sunrise FC isubiyeyo nyuma y’imyaka ibiri aho imanukanye amanota 32 ku mwanya wa 15.

Ruhinda Farouk watsinze igitego cya gatatu cya Bugesera FC ashima Imana
Ruhinda Farouk watsinze igitego cya gatatu cya Bugesera FC ashima Imana
Abafana bari benshi cyane dore bageze aho bakinjirira ubuntu
Abafana bari benshi cyane dore bageze aho bakinjirira ubuntu
Umutoza Eric Nshimiyimana (ibumoso) yarebye umukino Bugesera FC yatoje muri uyu mwaka mbere yo kwirukanwa
Umutoza Eric Nshimiyimana (ibumoso) yarebye umukino Bugesera FC yatoje muri uyu mwaka mbere yo kwirukanwa
Rutahizamu Ani Elijah ukinira Bugesera FC nubwo atakinnye ariko yarebye uyu mukino
Rutahizamu Ani Elijah ukinira Bugesera FC nubwo atakinnye ariko yarebye uyu mukino
Bugesera FC byayisabye gutegereza umunsi wa nyuma wa shampiyona ngo igume mu cyiciro cya mbere nkuko byagenze muri shampiyona
Bugesera FC byayisabye gutegereza umunsi wa nyuma wa shampiyona ngo igume mu cyiciro cya mbere nkuko byagenze muri shampiyona
Etoile de l'Est yamanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma y'umwaka umwe yari imaze izamutse
Etoile de l’Est yamanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma y’umwaka umwe yari imaze izamutse
Sunrise FC yasubiye mu cyiciro cya kabiri nyuma y'imyaka ibiri yari imaze izamutse
Sunrise FC yasubiye mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imyaka ibiri yari imaze izamutse
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yishimiye kuba ikipe ye yagumye mu cyicio cya mbere
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yishimiye kuba ikipe ye yagumye mu cyicio cya mbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bugesera hejuru cyaneee💪💪💪♥️

Ntiwari yanditse ku itariki ya: 11-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka