Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bamurikiwe ibyagezweho muri Manifesto y’imyaka irindwi ishize

Ku wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2024, hirya no hino mu Midugudu yo mu Rwanda, Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bamurikiwe ibyo Umuryango wagezeho muri manda y’imyaka irindwi ishize, uba n’umwanya wo gusobanurirwa imyiteguro y’amatora ya Perezida n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Bamurikiwe ibyagezweho muri manda y'imyaka irindwi ishize
Bamurikiwe ibyagezweho muri manda y’imyaka irindwi ishize

Nyuma y’ibiganiro bahawe byibanze ku mikorere n’imikoranire y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, abanyamuryango bishimira ibyakozwe muri Manifesto (manda) y’imyaka irindwi ishize, bagaragaza n’umusanzu wabo mu bigiye gukorwa muri manda itaha ya 2024-2029.

Mu Karere ka Musanze, uwitwa Mukandayisenga Ange, aganira na RBA, yagize ati: “Twitabiriye iyi Kongere yacu tunezerewe, kubera ko hari byinshi twishimira byagezweho na Chairman wacu w’Umuryango ku rwego rw’igihugu ariwe Perezida Paul Kagame”.

Yongeyeho ati: “Twari dufite imihanda iteye isoni, ariko ubu urasohoka mu nzu winjira mu muhanda mwiza ndetse ahenshi hari kaburimbo, dufite amashuri meza, ibyo twashima ni byinshi cyane”.

Mubyo bishimiye harimo no kwita ku mibereho y'abana
Mubyo bishimiye harimo no kwita ku mibereho y’abana

Kwizera Alice, we yagize ati: “Ibyagezweho ni byinshi cyane, niyo mpamvu twishimye, hari ubukerarugendo bwaduteje imbere, amadorari, amadovise arinjira, turanezerewe turishimye, dufite amahoro turatuje”.

Arongera ati: “Urubyiruko, abakuru n’abato twiteguye kwakira neza umukandida wacu, itariki iradutindiye, turishimye turanezerewe, Paul Kagame ni umukandida wacu w’ibihe byose”.

Ndayizeye Olivier na we yagize ati: “Abanyamuryango twifuje ko baduha gahunda bakatumenyesha aho amatora azabera hirya no hino mu midugudu, tuzahadekore neza ahasigaye natwe tuzaze mu matora twabukereye ababyeyi bakenyeye, turizera ko amatora azagenda neza”.

Ukuriye itsinda rihuza ibikorwa mu muryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Eng. Abayisenga Emile, avuga ko bari kurebera hamwe ibyihutirwa bikwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga, kugira ngo amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite azarusheho kugenda neza.

Bakiriye n'abanyamuryango bashya
Bakiriye n’abanyamuryango bashya

Ati: “Imyiteguro irarimbanyije, harimo ibintu bitandukanye, gutegura aho tuzamamariza umukandida wacu ndetse n’abakandida depite, harimo gushaka ibirango byinshi kugira ngo umuryango uzabe ugaragara koko, kugeza ubu byose biri kugenda neza”.

Ni igikorwa kandi cyabereyemo umuhango wo kwakira abanyamuryango bashya, no kwakira indahiro zabo.

Amatora ya Perezida wa Repubulika n’Ayabadepite ateganyijwe kuba ku itariki 17 Nyakanga 2024, mu gihe mu banyanwanda baba mu bindi bihugu (Diaspora) bo bazatora ku itariki 14 Nyakanga 2024.

Abo mu midugudu igize umurenge wa Gashaki bacinye akadiho
Abo mu midugudu igize umurenge wa Gashaki bacinye akadiho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka