Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Gicurasi 2023 rwategetse ko Nsabimana Jean uzwi nka DUBAI, na Rwamurangwa Stephen, Mberabahizi Raymond Chretien na Nyirabihogo Jeanne d’Arc bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakurikiranwaho ibyaha bakekwaho.
Moses Turahirwa washinze inzu y’imideri izwi ku izina rya Moshions yamamaye ku myambaro ya ‘Made in Rwanda’, kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2023, yitabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho ashinjwa ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n’icyangombwa cy’icyiganano.
Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya Biguma, wari umujandarume mu gihe cya Jenoside, azatangira kuburana mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa, guhera tariki ya 10 Gicurasi 2023.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga bwarekuye by’agateganyo abantu batandatu, bari bakurikiranweho icyaha cyo kwica uwari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Muhirwe Karoro Charles.
Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabye urukiko, nk’uko byagarutsweho n’ibinyamakuru bitandukanye byo hirya no hino ku Isi. Ni ubwa mbere mu mateka, umuntu wayoboye Leta zunze ubumwe za Amerika ahamagajwe mu rukiko ku byaha byamufungisha (criminal defendant).
Kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023 Urukiko Rukuru rwatangiye kuburanisha ubujurire, mu rubanza Ubushinjacyaha bwajuriye burega Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid ku cyaha akurikiranyweho cya ruswa ndetse n’iby’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Abaganga bavuze ko Kabuga Felicien, umunyemari ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, adashoboye kuburana kubera ko ubuzima bwe butameze neza, abarokotse Jenoside bakavuga ko ari ukubima ubutabera.
Ku Gatatu tariki 8 Werurwe 2023, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabiye Yvonne Idamange Iryamugwiza kongererwa igihano yakatiwe muri 2021, kuva ku myaka 15 kugera kuri 21 bitewe n’ibyaha akurikiranyweho.
Ubushinjacyaha bwasabiye abagabo batandatu bahoze mu mutwe wa FDLR, gufungwa imyaka 25 ku byaha bakurikiranyweho birimo n’icy’ubugambanyi.
Urukiko ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki 09 Gashyantare 2023 rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo umugore witwa Mukarusine Caritas wabyaye umwana akamwica akamutsindagira mu musarane. Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ku wa Kane tariki ya 9 Gashyantare 2023 rwasubitse ku nshuro ya kabiri, urubanza rw’umugore ukurikiranyweho urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka itanu yari abereye mukase rwabaye mu ntangiriro za 2022.
Ubushinjacyaha Bukuru bwasobanuye ibyo gukatira igifungo cy’imyaka ibiri umwana w’imyaka 15, wahamijwe n’urukiko gucuruza urumogi agakatirwa igifungo cy’imyaka ibiri isubitse.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu rugereko rwihariye ruburanisha abana rwakatiye umwana w’imyaka 15 igifungo cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’imyaka ine nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucuruza urumogi.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yamaze kugezwa mu igororero rya Nyarugenge i Mageragere, aho agiye kurangiriza igihano cye.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2023, rwakatiye Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, gufungwa imyaka 5 n’ihazabu ya Miliyoni 30 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Isomwa ry’Urubanza rwa Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ryari riteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mutarama 2023 ryasubitswe, ryimurirwa tariki 23 Mutarama 2023 saa munani (14h00) zuzuye.
Ubushinjacyaha bwamaze kujuririra icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, cyo kugira umwere Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid.
Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukuboza 2022 yaburanye ubujurire ku gihano yahawe cyo gufungwa imyaka 4 n’ihazabu ya miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda, gusa we yakomeje gutakambira urukiko asaba kugabanyirizwa ibihano.
Ku wa 14 Ukuboza 2022, Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma, bwaregeye Urukiko dosiye y’abagabo babiri bafashwe bacuruza amahembe y’inzovu.
Ku wa Gatatu tariki 14 Ukuboza 2022, Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma, bwaregeye urukiko dosiye bukurikiranyemo abagabo babiri n’umugore umwe, bafashwe bakekwaho gukubita umumotari ndetse bakanamwi moto.
Serge Brammertz, Umushinjacyaha w’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yashimye uburyo Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyigikira gahunda z’uru rwego mu gushashikisha abakekwa bashya ndetse no mu gihe cy’iperereza.
Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko agiye kuburanishwa mu bujurire tariki 19 Ukuboza 2022 nyuma yo kujuririra icyemezo cy’urukiko kimukatira gufungwa imyaka ine.
Urwego rw’Umuvunyi mu minsi ishize rwakoreye mu Karere ka Ngororero rwakira ibibazo hafi 300, bigizwe n’ibyiciro bitatu, harimo ibibazo bisaga 170 bitari byarabonewe ibisubizo.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwiyambuye ububasha bwo gukomeza kuburanisha urubanza rwa Karasira Aimable, rurwimurira mu rugereko rw’urukiko rukuru i Nyanza kubera ko akurikiranyweho ibyaha yakoze biri ku rwego mpuzamahanga cyangwa ibyaha byambuka imbibi.
Félicien Kabuga ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022, yongeye kwitaba urukiko kugira ngo yumve ibimenyetso byatanzwe n’umwe mu bamushinja, aho mu buhamya bwe yavuze ko Kabuga yamuguriye inzoga zo kumushimira ibyo yakoze muri Jenoside.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bukomeje kwigisha no kugira inama abo mu muryango wa Hakizimana Innocent barimo na nyina, bakaba bari batuye mu Kagari ka Cyugaro mu Murenge wa Ntarama w’Akarere ka Bugesera. Abo muri uyu muryango bamaze igihe kirekire basembera nyuma y’uko inzu babagamo itejwe cyamunara, bakanga kwemera (...)
Uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuco, Edouard Bamporiki, yajuririye igifungo cy’imyaka ine yakatiwe n’urukiko, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwasubitse isomwa ry’urubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, kubera ko hari abandi batangabuhamya bategerejwe kumvwa mu rukiko.
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye igifungo cya burundu Murwanashyaka Charles bitaga Gacumba, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica umugore we Yankurije Vestine yabigambiriye, bakaba bari bafitanye umwana umwe.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994 (IBUKA), uramagana ubusabe bwa Beatrice Munyenyezi ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bwo kujyana abatangabuhamya mu rubanza rwe.