Nzizera Aimable wareze umunyamakuru Manirakiza Théogène, kumukangisha kumusebya, yamenyesheje urukiko ko yamubabariye. Ni mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, Manirakiza yari yitabye urukiko mu bujurire yatanze ku cyemezo cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.
Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, Urukiko rwa Rubanda mu Bufaransa rwatangiye kuburanisha Sosthène Munyemana ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urukiko rwemeje ko Ikirego cy’Ubushinjacyaha nta shingiro gifite, rwemeza ko Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown ari umwere ku cyaha cyo gusambanya no gutera inda umukobwa wahawe kode ya M.J.
Ahagana saa sita z’amanywa ku isaha yo mu Rwanda, ku wa kane tariki 9 Ugushyingo 2023, ubwo iburanisha ryari rimaze akanya ritangiye, Pierre Basabose yaje mu Rukiko rwa Rubanda rwo mu Bubiligi, kumva ibyaha bya Jenoside ashinjwa, aho yagenderaga ku mbago imwe mu gihe yagenderaga kuri ebyiri kubera uburwayi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023, saa tatu za mu gitondo, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare, ruraburanisha uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG (Rtd) Emmanuel K. Gasana, ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo.
Uwitonze Valens, umukozi wa RSB wafatiwe mu cyuho yakira ruswa ya Miliyoni 25Frw, kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Ugushyingo 2023, yitabye urukiko aburana ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo ku byaha aregwa, Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa by’agateganyo.
Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwategetse ko Ntibansekeye Léodomir, Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe ibikoresho (Logistic Officer) ukekwaho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze, arekurwa agakurikiranwa adafunzwe.
Mu Rukiko rwa Rubanda i Bruxelles mu Bubiligi, tariki 6 Ugushyingo 2023, hasubukuwe urubanza rwa Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose, baregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni nyuma y’icyumweru cy’ikiruhuko cyagenewe abakora mu rwego rw’ubutabera mu Bubiligi.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarungege, ku wa Kabiri tariki 6 Ugushyingo 2023, rwategetse ko Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul ukurikiranyweho icyaha cyo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, gukoresha ibikangisho no gutangaza amakuru y’ibihuha, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Urukiko Rukuru rwakatiye Dr Christopher Kayumba igifungo cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’umwaka umwe n’ihazabu y’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (250.000 Frw) nyuma yo guhamywa icyaha cy’ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, yakoreye umukobwa wari umukozi we (...)
Urubanza rw’abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe i Kinazi mu Karere ka Huye, rwagombaga gusomwa ku wa 31 Ukwakira 2023, ntirwavuyemo imyanzuro yari yitezwe ku baburana, kuko Urukiko rwisumbuye rwa Huye ruruburanisha rwiyemeje kuzikorera iperereza.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023, Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, rwahamije uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara, Mwenedata Olivier, icyaha cyo kunyereza umutungo, ahanishwa imyaka itanu (5) y’igifungo.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gikondo, nyuma yo kuvuga ubugome bakorewe na Séraphin Twahirwa basabye ubutabera busesuye mu rubanza arimo kuburana ibyaha bya Jenoside.
Urukiko rwibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023, rwategetse ko Joseph Harerimana uzwi ku izina rya Apôtre Yongwe, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Karongozi yabitangarije mu iburanisha ku byaha bya Jenoside biregwa Pierre Basabose na Seraphin Twahirwa ubwo ryatangiraga, nyuma y’uko Avoka Jean Flamme yagaragaye mu bikorwa bigamije gukerereza urubanza kandi nta mpamvu.
Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023, rwategetse ko umunyamakuru akaba afite n’umuyoboro wa Youtube witwa Ukwezi TV, Manirakiza Théogène, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Umunyamakuru Manirakiza Théogène washinze ikinyamakuru Ukwezi gifite n’umuyoboro wa YouTube, Ukwezi TV, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2023, yagejejwe mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, kuburana ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho.
Joseph Harerimana uzwi ku izina rya Apôtre Yongwe, kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023 yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa, akaba aregwa icyaha cy’ubutekamutwe. Ubushinjacyaha bwasabye ko akomeza kuburana afunze.
Amakuru Kigali Today ikesha ubwanditsi bw’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aravuga ko Uzabakiriho Gakire Fidèle azaburana mu mizi tariki 5 Ukuboza 2023. Ni nyuma y’uko urubanza rwe byavugwaga ko ruba kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023 ariko ubwanditsi buvuga ko nta rubanza rwari ruteganyijwe.
Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023, Gakire Fidel, wari umunyamakuru mu Rwanda azaburana mu mizi ku cyaha akurikiranyweho cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Nyiraruvugo Olive n’umuhungu we Ndayishimiye Eric, baheruka gutabwa muri yombi tariki 11 Ukwakira 2023, nyuma y’uko abaturage babafatiye mu cyuho bacukura icyobo mu mbuga y’urugo rwabo, bigakekwa ko ari icyo bateganyaga kujugunyamo umurambo w’umwana w’umukobwa wasanzwe mu nzu babamo, iherereye mu Mudugudu wa Mutuzo Akagari (...)
Ku wa Gatatu tariki 18 Ukwakira mu rubanza ruregwamo Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose rurimo kubera mu Bubiligi, humviswe abatangabuhamya batandukanye bashinja Twahirwa.
Mu rubanza ruregwamo Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose, ku wa Mbere tariki 16 Ukwakira 2023 humviswe ubuhamya bwatanzwe n’uwari Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2023, ubwo Twahirwa yabazwaga n’urukiko rwa rubanda rwo mu Bubiligi, yavuze ko atemera ibyaha aregwa cyane ko atabashaga kujya mu bantu benshi, bitewe n’uburwayi bw’ingingo yari afite.
Kuri uyu wa 13 Ukwakira 2023 Umubyinnyi Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown yongeye kwitaba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aburana ku cyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana utagejeje imyaka y’ubukure.
Urukiko Rukuru ruhanishije Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid igifungo cy’imyaka itanu no gutanga ihazabu ya Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni ibyatangajwe n’Ubushinjacyaha ku wa Kane tariki 12 Ukwakira 2023, ubwo bwahabwaga umwanya wo gukomeza gusobanura ibyo abaregwa bakurikiranyweho.
Ku wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2023, i Bruxelles mu Bubiligi hakomeje urubanza ruregwamo Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa, bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Inzego z’Ubutabera mu Rwanda zivuga ko kwemera icyaha mu Rwanda biri ku rwego rwo hasi, kuko mu manza ibihumbi 100 zakiriwe kuva uyu mwaka watangira kugera ubu mu kwezi k’Ukwakira, iz’abemera icyaha ari hafi 3,500.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Umunyamakuru Manirakiza Théogène washinze ikinyamakuru Ukwezi kinafite Umuyoboro wa YouTube Ukwezi TV. RIB iravuga ko Manirakiza yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’amafaranga 500.000Frw ngo adatangaza inkuru.