Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwanze ubujurire bw’abayobozi bashinjwa guhombya Leta miliyari ebyiri ubwo baguraga inzu ikorerwamo n’Urwego rw’Iperereza (NISS) muri 2018, bari barusabye kuburana badafunzwe.
Nsabimana Callixte ukurikiranywe n’ubushinjacyaba bw’u Rwanda ku byaha yakoze ubwo yari umuvugizi w’umutwe w’iterabwoba wa FLN, yaburanye yemera ibyaha yakoze ubwo yari muri uwo mutwe ariko ahakana ko akiga no muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) yari icyigomeke.
Urukiko Rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa 13 Nyakaga 2020 rwasubukuye urubanza ubushinjacyaha buregamo Nsabimana Callixte.
Abanyamakuru Byansi Samuel Baker na Nshimyumukiza Janvier baherukaga gutabwa muri yombi n’Ubugenzacyaha ku itariki 25 Kamena 2020, barekuwe by’agateganyo.
Abasirikare b’u Rwanda(RDF) baregwa hamwe n’abagize imitwe y’Iterabwoba y’amashyaka yiyise P5 arangajwe imbere na RNC, bose uko ari 33 bemerewe kuzaburana mu kwezi gutaha nk’uko bari basabye igihe gihagije cyo gusoma bitonze dosiye z’ibyaha baregwa.
Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rutesheje agaciro ingingo zose uwari gitifu w’umurenge wa Cyuve na bagenzi be bagaragaje mu rubanza baregamo inzego za Leta zikorera i Musanze zirimo Pariki, RIB na Polisi ku ifungwa rinyuranyije n’amategeko.
Urukiko rukuru rwa gisirikare rwatangiye kumenyesha abasirikare batanu bo mu ngabo z’u Rwanda ibyaha byo gutoroka bakajya kwifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa RNC ukuriwe na Kayumba Nyamwasa, ndetse na FLN ya Nsabimana Callixte wiyitaga Major Sankara.
Urubanza ruregwamo Maj Habib Mudathiru wayoboraga umutwe w’Ihuriro ry’amashyaka arwanya u Rwanda (P5) hamwe na bagenzi be 24, ndetse n’abasirikare bari basanzwe mu ngabo z’u Rwanda(RDF), rwatangiye kuburanishwa mu mizi kuri uyu wa mbere.
Uwari Gitifu w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze na bagenzi be, bareze mu rukiko inzego za RIB, Pariki na Polisi zikorera mu karere ka Musanze, bavuga ko zabarenganyije zibafunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwari rwabarekuye.
Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwategetse ko Padiri Dukuzumuremyi Jean Leonard ushinjwa gusambanya umwana arekurwa by’agateganyo. Iri somwa ry’urubanza ku bujurire bw’icyaha cyo gusambanya umwana uyu mupadiri ashinjwa, ryatangiye ahagana saa kumi zo kuri uyu wa mbere tariki 15 Kamena 2020.
Inzego z’ubutabera mu Rwanda zitangaza ko gukurikirana ibyaha by’ingebitekerezo n’ibifitanye isano na yo bigira uruhare mu gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Frederic Desnard wakoraga nk’ushinzwe iguriro ry’imibavu i Paris mu Bufaransa kugeza muri 2015, yajyanye uwahoze ari umukoresha we mu rukiko kuko yamuhaye akazi atishimiye bikaza kumutera agahinda gakabije no kwirukanwa. Umukoresha we yaciwe n’urukiko indishyi y’akababaro ingana n’ibihumbi 36 by’Amapawundi ni ukuvuga (...)
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Johnston Busingye yatangaje ko urwego rw’abunzi rusubukura imirimo yo gutanga ubutabera, bakongera gukora, ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, arizeza abunzi ko amagare bemerewe bazayashyikirizwa mu gihe kidatinze.
Ubutabera bw’u Bufaransa bwahaye uburenganzira umushakashatsi François Graner bwo kugera ku nyandiko zibitse za François Mitterrand zivuga ku Rwanda.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru, Serge Ruzima n’Umuyobozi ushinzwe Imirimo Rusange muri aka Karere (Division Manager) Innocent Nsengiyumva.
Uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze na bagenzi be bari bamaze iminsi muri gereza bashinjwa gukubita no gukomeretsa, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho noneho bakekwaho ruswa no gushaka gutoroka ubutabera.
Kuri uyu wa kane tariki 11 Kamane 2020, urubanza ruregwamo Vital Kamerhe, Jammal Samih na Jeannot Muhima, rwakomereje muri gereza nkuru ya Makala. Aba bagabo bashinjwa kunyereza amafaranga yari kubaka inzu rusange zigera ku 4500, muri gahunda yiswe iy’iminsi 100, Perezida Félix Tshisekedi yari yemereye abaturage ubwo (...)
Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rutegetse ko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve n’abo bareganwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa barekurwa bakajya bitaba urukiko badafunze.
Mu rubanza rw’ubujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Padiri Dukuzumuremyi Jean Leonard, yajuririye urukiko rwisumbuye rwa Musanze, mu bimenyetso byamushinjaga hari ibyavugwaga afite ku mubiri we, ariko raporo ya muganga igaragaza ko ntabyo afite.
Kabuga Félicien ukekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntiyari gushobora kwihisha ubutabera igihe kirekire adafite abantu n’ibihugu byamufashije mu kumushakira impapuro n’ubundi buryo bwo kubasha kwihisha ubutabera mu gihe cy’imyaka 26.
Uwahoze ayobora Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, n’abo bareganwa barimo Gitifu w’Akagari ka Kabeza muri uwo murenge n’aba Dasso babiri baregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, bitabye urukiko baburana urubanza ku ifunga n’ifungurwa.
Urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka mu karere ka Nyanza rwasubitse urubanza ruregwamo Callixte Nsabimana ku byaha bitandukanye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda yakoreye mu Rwanda no mu mahanga.
Félicien Kabuga ushinjwa kuba ku isonga mu gutegura no gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda akaba aherutse gufatirwa mu Bufaransa, agiye kuburanishwa n’urwego IRMCT rwasimbuye ICTR.
Abaturage 41 bo mu Karere ka Huye baturiye ishyamba ry’Ibisi bikora ku Karere ka Huye, Nyamagabe na Nyaruguru bafashwe batema amashyamba ya Leta yari abiteyeho, kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Kamena 2020 baburaniye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Ngoma mu Karere ka Huye.
Nyuma y’uko Ladislas Ntaganzwa wari Burugumesitiri wa Komine Nyakizu yaburanishijwe agakatirwa igifungo cya burundu ku bw’ibyaha bya Jenoside, abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko bishimiye kuba barahawe ubutabera.
Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2020, Urukiko rw’Ubujurire rwa Gisirikare rwahaye igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 abasirikare babiri muri batanu baregwaga kwiba, gukubita no gusambanya abagore ku gahato muri Kangondo i Nyarutarama.
Urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka rwakatiye igifungo cya burundu Ladislas Ntaganzwa nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza mu Karere ka Musanze, rutegetse ko Gitifu w’Umurenge wa Cyuve n’abakozi batatu bo muri uwo Murenge baregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake bafungwa iminsi 30.
Kabuga Felicien, ukekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ubwo yitabaga urukiko ku wa Gatatu tariki 27 Gicurasi, yasabye ko yarekurwa akaba abana n’abana be kuko ari bo bazi neza uburyo bwo gukurikirana ibibazo bye by’ubuzima.