Abarimu barasaba ko Umwalimu SACCO yabaha inguzanyo zijyanye n’imishahara yabo

Abarimu bakorana na Koperative Umwalimu SACCO barasaba ko inguzanyo ku mushahara bahabwa, yahuzwa n’umushahara wabo, kuko abasaba izo nguzanyo bemererwa atarenze miliyoni eshatu n’igice gusa.

Abarimu bavuga ko mu zindi banki inguzanyo ku mishahara ziba ziri hejuru, ugereranyije n’ayo bahembwa, bakibaza impamvu muri kiperative yabo bitubahirizwa.

Hashize umwaka umwe abarimu bongerewe imishahara, ku buryo bahamya ko hari impinduka mu buzima bwabo, kuko inyongera uko yaba ingana kose ari ingirakamaro, dore ko ubu basigaye banifitiye icyizere cyo kwakirwa neza mu muryango Nyarwanda, bavuga ko byari bitangiye kumera nabi.

Umwe mu barimu agira ati “Umushahara watumye abakobwa bacu bagira agaciro da, kuko bari basigaye babinuba ko ntacyo bakorera ariko uyu munsi umwarimukazi arahenze nk’abandi bakozi bose, ibyo bituma n’abo twigisha bumva noneho bakunze umwuga kuko wahawe agaciro”.

Hari undi mwarimu uvuga ko amafaranga ahembwa aramutse ari mu yindi banki bamuguriza agera kuri miliyoni 10, kandi ko baramutse bahawe uburenganzira bwo gukorana na banki bashaka, Umwalimu SACCO yasigarira aho akifuza ko bazamurirwa inguzanyo ku mushahara nk’abandi bakozi uko bagenda bazamurirwa imishahara.

Agira ati “Baramutse batubwiye ngo tujye aho dushaka twese twakwimuka tukajya aho baduha ibijyanye n’imishahara tugezeho”.

Undi na we ati, ‘Umwalimu SACCO ni Koperative yacu igamije kuduteza imbere hashingiwe ku mishahara yacu inyuramo, ariko urugero rw’amafaranga baduha twumva bagira urugero bazamuraho kugira ngo agire icyo atumarira, twifuza ko bakongera urugero rw’ayo duhembwa kugira ngo mwarimu akomeze kwishimira akazi akora”.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Mwalimu SACCO Ruhinyura Vincent avuga ko hazakomeza gukorwa ubukangurambaga, ngo ibigo by’amashuri byose bifunguze konti muri Koperative yabo kuko hari ibifite konti mu zindi banki.

Avuga ko usabye inguzanyo bijyanye n’ubushobozi afite bwo kuyishyura ayihabwa, ariko byagaragaye ko hari abaka amafaranga batujuje ibisabwa kuko amabwiriza ateganya ko inguzanyo itangwa yishyurwa kuri 50% by’umushahara w’umuntu, kugira ngo asigaye abashe kumutunga igihe acyishyura inguzanyo.

Agira ati, “Umuntu tumuha amafaranga tubanje kureba uburyo bwo kuyishyura, ubu turayaguha tukanakurikirana niba ufite ubushobozi bwo kuyishyura, niba nk’umunyamuryango asabye inguzanyo ya miliyoni 10frw twasuzuma tugasanga azajya yishyura tumutwaye 50% by’umushahara bikamugiraho ingaruka, ntabwo tumwemerera ayo ngayo, naho ubundi umuntu tumuha inguzanyo tureba niba azayishyura aho kuyaguha ngo tuzaguteze ibibazo”.

Naho mu nguzanyo ku mushahara, Ruhinyura avuga ko hagomba kurebwa niba koko umwarimu yemerewe inguzanyo nta bibazo byazateza, akavuga ko ari ngombwa kubungabunga amafaranga y’abanyamuryango.

Agira ati, “Inguzanyo ku mushahara ntiturenza miliyoni eshatu n’igice, ni ngombwa ngo dutange amafaranga tuzi neza niba nta bibazo bizateza. Icyakora twabaye dushyize kuri miliyoni eshanu iyo usabye inguzanyo ku mushahara afite n’ingwate ku ruhande”.

Ruhinyura avuga ko uko Koperative Umwalimu SACCO izagenda ikomera, ari na ko hazagenda harebwa niba hari ibyakongerwamo mu kunoza gahunda yo kuguriza abanyamuryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Iyi nkuru ninziza,

Ikimina cyacu Sacco gikwiye no kureba AMAFARANGA badukata y’inyungu kuri emergency,ni menshi Kandi aba Ari ayacu (savings).

Elias yanditse ku itariki ya: 20-12-2023  →  Musubize

Igitekerezo mfite kuri iyi nkuru, umuyobizi wa Usacco avuze ko batanga millions 5 mugihe ufite ingwate.arko kugira ngo baguhe iyonguzanyo waste Nuko ugombw kuba ufite10% byagaciro kicyo uri kugura rwose Ako kantu muzagakuremo.ko tuba duhemberwa muri banki zanyu muba mwumva amafranga angana gutyo umuntu yayakurahe? 500 0000frw nimenshi rwose muzagabanye. Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 20-12-2023  →  Musubize

Ariko ntimukatubeshye!simwe mwatubeshye mu mezi ashize ko salary advance , kuri Ao igeze kuri 5 M , none ngo ingwate? Ahubwo ikibabaje, ni Saving mudukata uko mwishakiye, kuri net yacu, twayakenera mukatunaniza. Quid: Ese net y’umuntu ntiyari akwiye kuyikoresha uko abyumva? Thx

Haruna yanditse ku itariki ya: 19-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka