Yatunguwe no kuba uwa gatanu mu gihugu mu kizamini cya Leta

Kevin Munyentwali w’imyaka 15, urangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye muri Petit Seminaire Saint Jean Paul II Gikongoro, ari mu banyeshuri bahembwe ku rwego rw’Igihugu kuko yabaye uwa gatanu, akavuga ko atari yizeye kugira uwo mwanya nubwo n’ubusanzwe ari umuhanga.

Kevin Munyentwali waherekejwe na se Nicodème Munyentwali, yakira ibihembo yagenewe
Kevin Munyentwali waherekejwe na se Nicodème Munyentwali, yakira ibihembo yagenewe

Ni we munyeshuri wiga mu maseminari yo mu Rwanda wagaragaye muri batanu ba mbere bagize amanota meza, ibyo yagezeho ngo akaba abikesha umuhate no gukunda kwiga, dore ko amashuri abanza yayigiye mu cyaro cyo mu Karere ka Nyamagabe, kuri GS Saint Etienne Mushubi baturiye, kuko ababyeyi be batuye mu Murenge wa Mushubi, Akagari ka Gaswati, Umudugudu wa Mushubi.

Yagize ati “Gutsinda n’ubusanzwe mu ishuri mbikesha gukurikira mwarimu igihe ari kwigisha, no gusoma ibitabo aba yatubwiye gushakishamo ubundi bumenyi. Urumva iyo mwalimu arimo kwigisha, hari igihe atubwiraho ibintu bikeya ariko wasoma igitabo ugasangamo ibindi byisumbuyeho.”

Ku kibazo cyo kumenya uko yiyumva nyuma yo kubona igihembo yagize ati “Kubona ibihembo byanshimishije. Sinizeraga 100% ko nshobora guhembwa muri batanu ba mbere mu gihugu. Icyakora numvaga nshobora kuza nko muri 15 ba mbere.”

Kevin kandi ngo yiteguye gukomeza kwiga mu iseminari, ariko ntazi niba azaba padiri cyangwa niba hari ibindi azakora mu buzima. Kuri we ngo haracyari kare kumenya uko azakomeza ubuzima.

Umubyeyi we Nicodème Munyentwari, ukora umurimo w’ubwanditsi bukuru mu Rukiko rw’ibanze rwa Ngororero, yishimiye kuba umwana we yatsinze, kuko byamutunguye n’ubwo yari asanzwe amuziho kuba umuhanga.

Yanishimiye ibihembo yahawe birimo mudasobwa, ibikoresho by’ishuri ndetse na minerivali y’umwaka wose ababaye aba mbere bose bagenewe n’Umwalimu Sacco.

Kuri Petit Seminaire Saint Jean Paul II Gikongoro aho Kevin yigaga
Kuri Petit Seminaire Saint Jean Paul II Gikongoro aho Kevin yigaga

N’agatwenge yagize ati “Amafaranga ya minerivali y’umwaka wose nta kibazo nzaba nyafiteho. Norohewe.”

Musenyeri Eugène Dushimurukundo, umuyobozi wa Petit Seminaire Saint Jean Paul II Gikongoro, yishimiye kuba bagize umwana waje muri batanu ba mbere mu kugira amanota meza.

Ngo ni ubwa mbere ariko yizeye ko bitazahagarira aho, kuko n’ubusanzwe n’ubwo abanyeshuri babo batazaga muri batanu ba mbere, bagira amanota meza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka