UR-Huye: Abanyeshuri bibaza niba gutangira kwabo byaratunguye abatanga amacumbi

Abanyeshuri baje gutangira amasomo tariki 5 Kamena 2023 mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, bibaza niba iriya tariki yo gutangira yaratunguye abacunga amacumbi, kubera akavuyo kagaragaye mu kuyatanga.

Guha amacumbi abanyeshuri byajemo ibibazo
Guha amacumbi abanyeshuri byajemo ibibazo

Ibi babivugira ko kuri iriya tariki nyine, ijoro ryarinze rigwa hari benshi muri bo bari batarerekwa aho bagomba kurara, ku buryo iby’iki kibazo bivuzwe mu itangazamakuru ari bwo abanyeshuri bari bayobewe aho bari bwerekere, bacumbikiwe mu byumba byari bitarahabwa ba nyirabyo.

Bukeye bwaho hakomeje igikorwa cyo gushakira amacumbi abanyeshuri bavugaga ko bari barayemerewe, ariko n’ubundi hakomeje kugenda hagaragara abatari bwayabone ngo agishakishwa.

Mu bavuganye na Kigali Today hari uwagize ati “Naje naremerewe icumbi rya kaminuza, ariko na n’ubu ntegereje ko abatuyobora banyereka aho kuba. Turimo kugerageza kubaza, bakatubwira ngo mube mwihanganye, turareba ko hari aho ari tuyabahe.”

Mugenzi we na we ati “Hari n’aho usanga igitanda ariko nta matela iriho. Hari n’aho usanga mu byumba nta gitanda, nta kabati, nta matala, bigaragara ko hatakoreshwaga. Niba ari uko abanyeshuri babaye benshi ahari! Hari n’ibyumba mbere byararagamo batandatu ubu birimo kuraramo umunani.”

Hari n’abasore ngo bari baraye bahawe icyumba cya 15 ahitwa Misereor, ariko kubera ko hari nijoro n’urugi rufunze, bumvikana n’uwari wamaze kwakira ubwishyu bw’ibyumba bwabo (ibihumbi 40 ku mwaka batangira rimwe) kuza mu gitondo, bagashaka ubashyiriramo indi cylindre, maze batungurwa no gusanga icyumba kirimo abandi barabirukana.

Abanyeshuri bibaza niba gutangira kwabo byaratunguye abatanga amacumbi
Abanyeshuri bibaza niba gutangira kwabo byaratunguye abatanga amacumbi

Mu bari batarabona amacumbi bavuga ko banayemerewe, hari abari bamaze kuyishyura bari bafite impungenge ko bashobora kutayabona, bikaba ngombwa ko bajya kuba hanze, ariko bakibaza niba bazasubizwa amafaranga yabo.

Icyakora, mu banyeshuri baharangije vuba hari uwabwiye Kigali Today, ko atari ubwa mbere bene aka kavuyo kabonetse mu gutanga ibyumba, kuko ngo hari n’abo azi bagiye babibura, amafaranga batanze bakazayacumbikirwamo mu mwaka ukurikiraho, kuko ngo uwayatanze atayasubizwa.

Kimwe n’abaje gutangira muri UR-Huye uyu mwaka, abari bahasanzwe bibaza impamvu abantu bataza bamaze kugenerwa ibyumba, umuntu akaza ahita agaragaza inyemezabwishyu hanyuma akakijyamo.

Abakozi bashinzwe isuku na bo wasangaga barimo kwibaza impamvu barimo gusabwa gutegura ibyumba bimwe na bimwe urebye bitari bigikoreshwa ari uko abanyeshuri bahageze, byatumye akazi kababana kenshi nyamara mu gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri barakoraga imirimo mikeya.

Kuvugana n’ushinzwe imibereho y’abanyeshuri muri UR-Huye ntibyakunze, ariko mu butumwa bugufi kuri telefone, yavuze ko abanyeshuri bataje ku munsi wa mbere bagombye kujya bishyura ari uko babanje kubaza niba amacumbi agihari, nk’uko babisabwe mu itangazo rigaragaza urutonde rw’abasabye gucumbikirwa.

Ilisiti yagaragarije Kigali Today ngo batangaje ni iy’abasabye bose, ariko nta y’abemerewe ari na yo yagombye kujyana no kugenera ibyumba abanyeshuri, cyane ko baba bazi umubare w’ibyo bafite, ari na byo byakuraho akavuyo gaterwa no gutanga ibyumba ku bahageze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ese mwatubariza ubuyobozi bwa ur-huye niba ntagitekerezo cyo kuzabona amacumbi kubanyeshuri bazatangira mukwa 11 murakoze.

alias yanditse ku itariki ya: 11-06-2023  →  Musubize

Muve muri ibyo mwabana mwe! Mureke ubutesiMwubahe ubuyobozi bw’ishuri, natwe twize muri kaminuza y’igihugu kdi twaricumbikiraga

Savanna yanditse ku itariki ya: 11-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka