Umushinga mushya w’u Bwongereza ugiye kwita ku burezi bw’umwana w’umukobwa

I Kigali hatangiye inama nyunguranabitekerezo yiga ku burezi bw’umwana w’umukobwa mu Rwanda, hifashishwa ubushakashatsi bwakozwe ku bikibangamira imyigire ye.

Ni umushinga ugiye kwita ku burezi bw'umwana w'umukobwa
Ni umushinga ugiye kwita ku burezi bw’umwana w’umukobwa

Ni inama yateguwe n’umushinga Building Learning Foundations, uterwa inkunga na Leta y’u Bwongereza.

Iyi nama yitabiriwe na Minisitiri Ushinzwe Iterambere mu Bwongereza n’Umugabane wa Afurika, Andrew Mitchell, ari kumwe Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe uburezi, Claudette Irere.

Abitabiriye iyi nama barebeye hamwe uko ibikorwa byo kwita ku burezi bw’umwana w’umukobwa wataye ishuri byashyigikirwa, muri uwo mushinga batangije ku mugaragaro, ndetse n’uburyo abafatanyabikorwa bahuza imbaraga mu guhangana n’ibibazo byugarije umwana w’umukobwa bimuza kwiga neza.

Zimwe mu ngorane zigaragazwa n’abana b’abakobwa, harimo gutwara inda imburagihe, ubumenyi buke ku buzima bw’imyororokere, guharirwa imirimo yo mu rugo ntibafatanye na basaza babo, kubura ibikoresho by’isuku mu gihe bari mu mihango bigatuma basiba ishuri, ndetse no kugira ababyeyi badashyigikira abana babo.

Abana bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo
Abana bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo

Umushinga BLF washyizeho amatsinda yiswe Girls Clubs, ahurizwamo abakobwa bafite ibibazo byihariye nk’ubumuga, abasiba kenshi, abava mu miryango ikenye cyane, ihoramo amakimbirane n’abatsindwa mu ishuri.

Abakobwa nibo biganza muri ayo matsinda kuko ari 80% abahungu bakaba 20% bafite ibibazo byihariye. Ni amatsinda abera ku mashuri kandi ayoborwa n’abarimu babihuguriwe. Baterana rimwe mu cyumweru bagahabwa imfashanyigisho ibafasha imikoro ikorerwa mu rugo hamwe n’ababyeyi.

Igenzurwa ryakozwe na BLF rigaragaza ko abakobwa biga mu mwaka wa mbre kugera mu wa 3, bari ku kigero cy’imitsindire kijyanye n’imyaka bigamo, biyongereyeho 34% mu gihe cy’imyaka 5 mu isomo ry’Icyongereza. Abakobwa bigira mu mashuri yo mu Ntara y’Amajyaruguru, nibo baza ku isonga mu mitsindire y’Icyongereza.

Naho mu isomo ry’imibare, biyongereye ku kigero cya 24% mu gihe urugero rw’imitsindire mu mibare rwiganje mu Mujyi wa Kigali.

Muri rusange iri genzura ryakozwe ryerekanye ko abakobwa n’abahungu bari ku kigero kimwe cy’imitsindire mu gihugu hose.

Muri iyi nama hatumiwemo abanyeshuri bibumbiye muri ayo matsinda, bavuga ko batojwe kwitinyuka, gukunda amasomo ya siyansi, kuvuga mu ruhame ndetse n’ubuzima bw’imyororokere.

Umuyobozi wa BLF, Silas Bahigansenga, avuga ko uyu mushinga umaze imyaka 5 ukorera mu Rwanda, ufasha abarimu n’abanyeshuri mu mashuri abanza kunoza imyigire n’imyigishirize y’ururimi rw’Icyongereza n’imibare, avuga ko hashyizwe n’imbaraga mu gufasha abana b’abakobwa bafite ibibazo byihariye mu miryango bituma batiga neza.

Igenzura ryakozwe na BLF rigaragaza ko abakobwa bibumbiye muri aya mastinda bari ku kigero cya 92%, bifitiye icyizere cyo kuziga bagasoza amasomo yabo muri za kaminuza, mu gihe abagera kuri 94% bazi ko abakobwa bafite ubushobozi bungana bwo kwiga amasomo y’imibare na siyansi kimwe na basaza babo.

Ba Minisitiri Andrew Mitchell na Claudette Irere bari kumwe n'abana
Ba Minisitiri Andrew Mitchell na Claudette Irere bari kumwe n’abana

Andrew Mitchell yavuze ko Leta y’u Bwongereza yatanze Miliyari 90Frw, zizakoreshwa mu mushinga wiswe GIRL- Girls in Rwanda Learn, mu bikorwa biteza imbere imyigire n’imyigishirize y’umwana w’umukobwa.

Minisitiri Irere yashimye Leta y’u Bwongereza idahwema gutera ingabo mu bitugu u Rwanda mu burezi.

Yagize ati “Uyu mushinga mushya wiswe GIRL, ni twebwe uzagirira akamaro nubwo washyizweho umukono na UNICEF. Dushimiye BLF yakoranyije iyi nama nyunguranabitekerezo, kugira ngo twige uburyo twakemura ibibazo byugurije umwana w’umukobwa mu myigire ye”.

Umushinga wiswe GIRL, uzaza usimbura uwa BLF uzasoza imirimo yawo mu mashuri mu kwezi gutaha.

Minisitiri Andrew Mitchell ageza ijambao ku bitabiriye icyo gikorwa
Minisitiri Andrew Mitchell ageza ijambao ku bitabiriye icyo gikorwa
Karakye Charles, Umunyamabanga uhoraho muri MINEDUC
Karakye Charles, Umunyamabanga uhoraho muri MINEDUC
Bahigansenga Silas, umuyobozi wa BLF
Bahigansenga Silas, umuyobozi wa BLF
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka