REB yatanze gahunda y’uko abarimu batangira gusaba kugurana imyanya

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi bw’amashuri abanza n’ayisumbuye (REB), cyatangaje gahunda y’uko abarimu babyifuza batangira gusaba kugurana imyanya, (Permutation) aho batangira kubikorera mu ikoranabuhanga rishinzwe abarimu (TMIS).

Ni gahunda y’iminsi itanu itangira kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 kugeza ku wa Gatanu tariki 15 Nzeri 2023, aho abarimu bifashishije ikoranabuhanga batangira kuzuza urupapuro rwabugenewe, kugira ngo bemererwe guhinduranya imyanya ku bigo by’amashuri aho bifuza.

Hari hashize igihe abarimu basaba ko bafungurirwa umurongo wa (TMIS), kugira ngo basabe kugurana imyanya no kwimuka ku bigo bimwe bajya ku bindi, ahanini kubera gushaka kwegera imiryango yabo.

REB yo yari yabasubije ko hakiri ibiri kunozwa kugira ngo bemererwe gutangira iyo gahunda, ariko ikaba yatanze gusa uburenganzira bwo kugurana ibigo by’amashuri (Permitation) mu gihe hategerejwe ko hanatangwa gahunda yo gusaba kwimuka ku bigo bimwe bajya ku bindi (Mutation).

Mu itangazo riri ku rubuga rwa X rwa REB, rigaragaramo ibintu abasaba bagomba kuba bujuje harimo kuba usaba yanditse neza muri (TMIS).

Icya kabiri usaba agomba kuba yujuje ni ukuba nibura arangije amezi 12 angana n’umwaka umwe mu igerageza, no kuba nyuma y’uwo mwaka yari amaze undi umwe yigisha ku kigo yoherejweho no kuba afite ibaruwa ahabwa n’Akarere yari yoherejwe gukoreramo.

Icya gatatu abarimu basabwa ni uko usaba nibura agomba kuba afite amanota 70% y’uko ahagaze mu kazi (performance), ku kigo asaba kuvaho ahinduranya umwanya, no kuba nibura amaze imyaka ibiri akora aho yoherejwe.

Ku mwarimu waherukaga n’ubundi guhinduranya umwanya, uzemererwa ni umaze imyaka ine akora aho yari yasabye guhinduranya, naho abayobozi b’ibigo by’amashuri, abayobozi bungirije n’abashinzwe umutungo w’ibigo by’amashuri bo ntabwo bari bemererwa gusaba.

Umwarimu usaba kandi agomba kuba afite ibaruwa imwemerera kwigisha, impamyabumenyi y’amashuri yize, n’icyemezo cy’uko afite nibura hejuru y’amanota 70% y’uko ahagaze mu kazi mu mwaka w’amashuri urangiye.

REB itangaza ko ubusabe bushyirwa mu ikoranabuhanga rya TMS bukazasuzumwa, naho ibijyanye no kwimura abarimu bava ku bigo bajya ku bindi byo bikaba bizakurikira nyuma.

Hari abarimu bagaragaje impungenge zitandukanye zo kuba bitari ngombwa ko basabwa amanota y’uko bahagaze mu kazi kuko ngo hari ibigo bitayatanze, hakaba n’abagaragaza ko bimwe amahirwe, nyuma yo gusabwa undi mwaka ukora aho woherejwe nyuma y’undi mwaka w’igerageza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza cyane. Abaganga n’abaforomo bo ni ryari? Ko bataka ko ingo zatanyijwe ntihagire uwita ku kibazo cyabo, abana bakaba babibabariramo cyane.Rya shyirahamwe ryabo icyo ryitayeho ni amafaranga bahabwa nicyo bashyira imbere, ntibavugira abanyamuryango. Hari abari i Butare bifuza gukora i Kigali, hari abari i Kigali bifuza kwegera ingo zabo ziri i Butare, n’ahandi hose ni nk’uku. Nyamara Leta nigerageze kwita ku busugire bw’ingo naho ubundi ingaruka z’isenyuka ryzzo nayo biyigiraho ingaruka mbi.

iganze yanditse ku itariki ya: 11-09-2023  →  Musubize

Yego birakwiye ko abarimu bahabwa uburenganzirabwo kwigishiriza ahabegereye ariko bakurikije amabwiriza murakoze

Nzabahokubwimana cellestin yanditse ku itariki ya: 10-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka