Numva nzaba Umuganga nkavura indwara zananiranye - Kwizera wabaye uwa mbere mu bizamini bya Leta

Kwizera Regis ni umunyeshuri wigaga ku Ishuri ribanza rya EP Espoir de l’Avenir riherereye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Yabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

Kwizera Regis yafashe ifoto ari kumwe na Minisitiri w'Uburezi, Gaspard Twagirayezu
Kwizera Regis yafashe ifoto ari kumwe na Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu

Ababyeyi ba Kwizera Regis ni Simbi Boniface na Nzamwitakuze Goreth, bakaba batuye ku mu Mudugudu wa Gasenga II, Akagari ka Nyamata-Ville, Umurenge wa Nyamata.

Kwizera Regis yavutse ku itariki ya 7 Kanama 2010, ni we mfura mu muryango we, avukana n’abandi bana babiri.

Yagiye kwiga ku ishuri rya Espoir de l’Avenir mu mwaka w’amashuri 2022-2023, agiye mu mwaka wa Gatandatu, kuko yari yaratangiriye ku rindi shuri nk’uko byasobanuwe n’umubyeyi we.

Simbi Boniface yagize ati “Regis namujyanye kuri Espoir agiye mu mwaka wa gatandatu, kuko ishuri yari ari ho nabonaga bitameze neza. Gusa yifitiye ubwenge karemano. Ntawamubyutsaga ngo ajye kwiga. Nubwo yaba yarwaye ntitwamusaba ngo asibe yemere, aranga, akakubwira ati, uragira ngo nsibe, maze ibyo bigisha nzabiyoberwe? Ubwo tukamureka akagenda akiga. Nta kintu na kimwe bamwigishaga ngo atahe atagifashe, ibyo kuri Regis, ntibibaho”.

Yakomeje ati “Iyo umurebye mu rugo ntiwamenya ko ari umuhanga, kuko aba asaragurika by’abana, nta kintu wamubwira ngo agikore neza uko wamubwiye, ariko ku ishuri aba akanuye, akurikiye kandi agatsinda neza. Kuba yabaye uwa mbere mu Gihugu byadushimishije, kandi turategura kumuhemba by’umwihariko kuko ubundi ibihembo bihoraho. Umwana ugomba kumufata neza, kugira ngo yige neza atsinde”.

Nyina wa Kwizera Regis, we yavuze ko yumva ibyishimo byamurenze kubera ko umwana we yatsinze neza cyane.

Yagize ati, “Ibyishimo byaturenze, ni ibitangaza Imana yadukoreye, turishimye n’umuryango wanjye. Nabonaga mu kwiga kwe ashyiraho umuhate cyane. Nta mirimo yo mu rugo namuhaga, cyane cyane mu gihe yateguraga ibizamini bya Leta, yabaga asubira mu masomo ye”.

Kwizera Regis (uri hagati) yashyikirijwe ibihembo ari kumwe n'ababyeyi be ndetse n'abayobozi mu nzego z'uburezi
Kwizera Regis (uri hagati) yashyikirijwe ibihembo ari kumwe n’ababyeyi be ndetse n’abayobozi mu nzego z’uburezi

Kwizera avuga ko yashimishijwe cyane no kuba yatsinze ndetse agahembwa ku rwego rw’Igihugu nk’umunyeshuri wabonye amanota ya mbere mu bizamini bya Leta, gusa ngo ntibyamutunguye cyane, kuko yumvaga yizeye ko azatsinda, kubera ko igihe cyose yabaga ari muri batatu ba mbere mu ishuri.

Kwizera yagize ati “Nishimye cyane nyine umunezero ni wose kubera iyi ntsinzi. Numvaga nizeye ko nzatsinda nkaba n’uwa mbere mu gihugu, ntabwo byantunguye cyane. Ibyamfashije gutsinda neza ni ukwiga nshyizeho umwete, kudapfusha umwanya ubusa, no gusenga. Banyohereje kuzajya kwiga muri Ecole de Sciences de Byimana, kandi ni yo yari amahitamo yanjye ya mbere na byo byanshimishije cyane. Ubundi nkunda amasomo yose, ariko cyane cyane siyansi.

Nkunda Siyansi, kuko mba numva nazakomeza nkaziga, maze nazakura nkazaba umuganga nkazajya mvura ziriya ndwara zananiranye nka za kanseri n’izindi”.

Kwizera Regis ari mu bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, nyuma yo kugahesha ishema
Kwizera Regis ari mu bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, nyuma yo kugahesha ishema

Mu buzima busanzwe hanze y’ishuri, Kwizera avuga ko akunda gukina umukino wa Busketball, kuko igorora umubiri, igatuma umuntu atekereza neza ndetse ubwonko bukaruhuka. Kwizera akunda kurya ifiriti, shokola, ‘cake’ na ‘Juice ‘.

Rukundo Clément, umwe mu barimu bigisha kuri ‘Espoir de l’Avenir’, akaba yarigishije Kwizera Regis amasomo ya Siyansi n’amasomo mbonezamubano, yavuze ko nk’abarezi bishimiye ko abanyeshuri bigishije batsinze neza.

Yagize ati, “Byadushimije cyane kuba yabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu, twari tubyizeye kuko ni umuhanga kandi aratuje. Yakoreshaga amasaha menshi yiga gusa, yarebaga ku masomo gusa, nta zindi ‘groupes’ zivuga ibindi bitari amasomo yajyagamo. Ni umuhanga ntiyigeze arenza umwanya wa gatatu mu ishuri, kandi ntiyigeze abona amanota ari munsi ya 98 % . Afite n’izindi mpano harimo no kuririmba indirimbo z’Imana hari n’utuvidewo twe turi kuri YouTube.

Reba ibindi muri iyi Video:

Video: Eric Ruzindana/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka