Murarikiwe gukurikira ikiganiro ‘Ed-Tech’ kivuga ku ikoranabuhanga mu burezi

Ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda nubwo rikiri mu ntangiriro, ariko bigaragara ko hari icyizere mu bihe biri imbere cyo kugera ku rwego rwifuzwa, ni yo mpamvu ikiganiro ‘EdTech Monday’ cya Kanama, kizagaruka ku guteza imbere ikoranabuhanga ryifashishwa mu burezi mu Rwanda.

Abatumirwa mu kiganiro
Abatumirwa mu kiganiro

Icyorezo cya COVID-19 cyabereye u Rwanda nk’imbarutso ku burezi bwifashisha ikoranabuhanga, cyerekana ko rishobora kugira uruhare runini mu gushyigikira no gufasha uburezi ku rugero rugaragara.

Kugeza uyu munsi icyo u Rwanda rushyize imbere ni ukubyaza umusaruro iri koranabuhanga, no gushyiraho uburyo butandukanye bw’imikorere mu kurushaho guharanira ko rigira uruhare mu burezi bw’u Rwanda.

Ikoranabuhanga mu burezi ahanini ntiryagerwaho kuko rishingiye cyane ku bikorwa remezo. Igihugu kigaragaza ko hari ibimaze gukorwa mu gushyiraho ibikorwa remezo mu mashuri, gusa nubwo bimeze bityo, ariko haracyari inzira ndende kugira ngo intego yifuzwa ibashe kugerwaho.

Nubwo hari inyungu igaragara imaze kuboneka, haracyakenewe gushora imari mu kuzamura ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga. Hagati ya 2019 na 2021, imibare igaragaza ko nubwo hubatswe ibyumba byinshi by’amashuri ariko umubare w’abagerwagaho n’ikoranabuhanga mu myigire yabo wari muto cyane, bijyanye no kuba ibyo byumba nta koranabuhanga ryari ryagashyirwamo.

Ubushakashatsi bwakozwe na Laterite 2023, nk’uko bubigaragaza, umubare w’abanyeshuri kuri mudasobwa mu mashuri abanza wavuye ku 10 (8% mu mashuri yisumbuye) muri 2019 ugera kuri 13 (9% mu mashuri yisumbuye). Mu 2021 byari 46% mu mashuri abanza, mu gihe mu yisumbuye yari 61%.

Igabanuka ry’ikoreshwa rya ICT mu kwigisha hagati y’imyaka ya 2019 na 2020, rishobora kwitirirwa ibyumba bishya by’amashuri byubatswe, ndetse bikaba byari bitarashyirwamo ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa ndetse n’imiyoboro ya interineti.

Nubwo ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga byarushijeho kwiyongera, cyane mu myaka icumi ishize, siko bimeze ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ikorabuhanga mu burezi. Mbere y’icyorezo cya COVID-19 mu 2020, mu Rwanda ibigo bike nibyo byashoboraga kurikoresha mu gutanga amasomo.

Uburyo bwo kwiga bw’iya kure cyangwa se E-learning, yarushijeho kwagurwa mu byiciro byose by’uburezi, kuva mu mashuri abanza kugeza ku mashuri makuru na za Kaminuza.

Guteza imbere iterambere imikorere y’ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda, kandi bigomba kujyana no kutagira icyiciro gisigara inyuma bikagera no mu banyeshuri bafite ubumuga.

UNICEF ivuga ko ubumuga ari imwe mu mbogamizi zikomeye zibangamira uburezi hirya no hino ku isi.

Banki y’Isi iri gufatanya n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku burezi bw’ibanze mu kumenyekanisha byinshi, bikubiye mu myigire yifashisha uburyo bw’iya kure ku bana bafite ubumuga n’abandi bakeneye ubufasha bwihariye.

UNICEF kandi ifitanye imikoranire n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo Imbuto Foundation, Dot Rwanda ndetse na eKitabu, yorohereza abantu kubona ibitabo mu buryo bw’ikoranabihanga.

Izi nzego zose zigamije kugaragaza ko mu gihe habonetse ibikoresho byifashishwa mu ikoranabuhanga, bishobora kuba igisubizo gifatika ku bibazo bimwe na bimwe byugarije abanyeshuri bakeneye uburezi mu buryo bwihariye, bishobora gutuma byabaviramo no guta ishuri.

Kugeza ubu hari intambwe imaze guterwa, ariko hakenewe kandi gukomeza no guteza imbere ubumenyi bw’abarimu mu ikoranabuhanga. Nubwo Guverinoma y’u Rwanda ishyira imbaraga mu guhugura abarimu mu bijyanye n’ikoranabuhanga, abagera kuri 69% ntibaragerwaho nayo mahugurwa.

Nubwo hakiri ibyagaragajwe kandi bikenewe, abafatanyabikorwa mu gihugu muri rusange bagaragaza ko hari icyizere mu bihe biri imbere, kugushakira ibisubizo bihamye ku burezi bwifashisha ikoranabuhanga.

Ikoranabuhanga rifatiye runini uburezi bw'u Rwanda
Ikoranabuhanga rifatiye runini uburezi bw’u Rwanda

U Rwanda muri rusange ruhagaze neza, ugereranyije n’imyaka icumi ishize mu bijyanye n’ibikorwa remezo bisabwa kugira ngo ikoranabuhanga mu burezi ribashe kugerwaho, ariko harasabwa imbaraga n’ishoramari kugira ngo uru rwego mu Rwanda, rubashe kugera ku rwego rwifuzwa.

Ikiganiro EdTech Monday cyo kuri uyu wa mbere tariki 28 Kanama 2023, kizitabirwa n’abatumirwa barimo Niyigena Papias, Umuyobozi wa Rwanda Coding Academy, Mark Abel Mugenwa, uri mu bashinze Rokkup ndetse na Dr Jennifer Batamuliza wo muri Kaminuza y’u Rwanda.

Aba batumirwa bazaganira ku nsangamatsiko igira iti “Guteza imbere ikoranabuhanga ryifashishwa mu burezi mu Rwanda”, aho bazarebera hamwe icyakorwa kugira ngo rirusheho gutanga umusaruro.

Iki kiganiro kiba buri wa mbere wa nyuma w’Ukwezi kigaterwa inkunga n’ikigo cya Mastercard Foundation n’Urwego rushinzwe ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera, Rwanda ICT Chamber, gitambukira icyarimwe kuri KT Radio n’Umuyoboro wa YouTube kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa Moya (18h00-19h00).

Abafite aho bahuriye n’uburezi by’umwihariko abayobozi b’ibigo, abarimu, abanyeshuri ndetse n’ababyeyi, murashishikarizwa gukurikira iki kiganiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka