Minisiteri y’Uburezi yatangaje igihe amashuri azatangirira

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri 2023-2024, igaragaza ko abanyeshuri bazatangira kwiga ku itariki 25 Nzeri 2023.

Iyi ngengabihe igaragaza ko igihembwe cya mbere kizatangira tariki 25 Nzeri kikarangira tariki 22 Ukuboza 2024. Igihembwe cya mbere kizamara ibyumweru 13. Abanyeshuri bakazajya mu biruhuko tariki 23 Ukuboza 2023 bakazasubira ku ishuri tariki 7 Mutarama 2024.

Igihembwe cya kabiri kizatangira tariki 8 Mutarama 2024 kirangire tariki 29 Werurwe 2024, abanyeshuri basezererwe tariki 30 Werurwe 2024.

Igihembwe cya 3 kizatangira tariki 15 Mata 2024 kirangire tariki 5 Nyakanga 2024.

Ingengabihe yerekana ko igihembwe cya 2 n’icya gatatu byombi bizamara ibyumweru 12 naho icya mbere kimare ibyumweru 13.

Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizakorwa kuva tariki ya 8 kugera tariki ya 10 Nyakanga 2024.

Ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ibyiciro byombi bizakorwa kuva tariki 24 Nyakanga 2024 kugera tariki 3 Kanama 2024.

Ababyeyi bishimiye gutangazwa ku iyi ngengabihe, kuko isohotse hakiri kare ngo bitegure uko abana basubira ku ishuri.

Uwacu Nadia avuga ko yari yatangiye kwitegura kugura ibikoresho, kuko n’ubundi yateganyaga ko Minisiteri y’Uburezi izabitangaza vuba.

Ati "Ubu ababyeyi tugiye gutangira kwitegura tugure ibikoresho dutegure n’abana, tubabwire ko bagiye gusubira ku ishuri nabo bitegure ko bagiye kujya kwiga".

Mukantwari Domitille na we yishimiye iyi gahunda, ariko avuga ko Minisiteri ibafashije yazatangaza vuba n’uko ingendo z’abanyeshuri zizakorwa, bakitegura hakiri kare.

Ati "Nibadutangariza vuba uko ingendo z’abanyeshuri ziteguye, bazaba badufashije cyane kugira ngo twitegurire rimwe".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Nonex ubwo ko numva ngo bahinduye ingenga bihe yahindutse mwadihaye inshya murakoze nanjye ndumunyeshuri thank you

Mukashema yanditse ku itariki ya: 13-04-2024  →  Musubize

Abakoze icyareta bazatangira amashuri ryariwabamudufashije murakoze

Natukunda happy yanditse ku itariki ya: 13-09-2023  →  Musubize

Turabashimiye rwose arikose mwadufashije nukuntu twahinduza ibigo ko byaducanze ibyomwaduhaye birikurecyane pe mudufashije mwabamukoze

Natukunda happy yanditse ku itariki ya: 13-09-2023  →  Musubize

Turabashimiye rwose arikose mwadufashije nukuntu twahinduza ibigo ko byaducanze ibyomwaduhaye birikurecyane pe mudufashije mwabamukoze

Natukunda happy yanditse ku itariki ya: 13-09-2023  →  Musubize

none mwatuvuganiye bakatwemerera guhinduza ibigo ko ibintu birigutuma turya kwiga ibintu tutahisemo mutuvuganire pe

nshimiyimana josias yanditse ku itariki ya: 13-09-2023  →  Musubize

turabashimiy gusa mutubwir nigih amanota yibizamini bya
let azatangari zwa murakoze

ABISEZERANO David yanditse ku itariki ya: 7-09-2023  →  Musubize

ok turabashimiy kubamutangaj ingengabihe yamashur bizadufasha kwitegura hakirikare

ABISEZERANO David yanditse ku itariki ya: 7-09-2023  →  Musubize

Amanota ari gutinda kuko turayakeneye NGO twitegure

Dany yanditse ku itariki ya: 7-09-2023  →  Musubize

Nibatangaze namanota yibizamini bya leta . Tubone uko twitegura neza.

Aime yanditse ku itariki ya: 6-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka