Kayonza: Umwana wafotowe yigira ku matara yo ku muhanda yahawe amashanyarazi mu rugo

Umwana w’umukobwa w’umunyeshuri uherutse gufotorwa yicaye iruhande rw’umuhanda yigira ku matara yo ku muhanda, yahawe amashanyarazi azajya yigiraho iwabo mu rugo atekanye.

Amafoto y’uwo mwana yicaye ku muhanda yiga mu masaha ya nijoro yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’umuntu wamunyuzeho, abonye umuhate afite, yiyemeza kumukorera ubuvugizi.

Uwo muntu yanditse ati “Kubyibonera n’amaso yanjye byandenze, ndimo ntaha ku mugoroba, ndi mu muhanda natangajwe nkorwa ku mutima n’umwana w’umukobwa wari wiyambaje amatara yo ku muhanda kugira ngo abashe gukomeza amasomo ye.”

“Uko abantu bamuhitagaho bamwitegerezaga bamwe bagaseka ngo ni ugukunda ishuri cyane. Nari nabanje kumufotorera kure numva kumwegera byamubangamira, gusa umutima wandiye numva ngomba kumuvugisha, ndamwegera ambwira ko iwabo nta muriro bagira kandi hari amasomo akeneye gukomeza.”

“Uyu mujyambere akeneye gushyigikirwa akabona uko yiga neza kuko umuhate wo kuza kwigira ku muhanda urarenze, ibigo bicuruza imirasire, nta bufasha mwatanga? Gusa namwe bagiraneza mwafasha, uyu mwana akeneye kwiga bitekanye. Impamvu natekereje umurasire inzu barimo si iyabo, ni uwayibahaye ngo bayibemo bayicunga.”

Ababonye ubu butumwa ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko bubakoze ku mutima, benshi batekereza uko bamugeraho ngo bamufashe.

Mu bagaragaje ubushake bwo kumufasha harimo n’Ikigo gitanga amashanyarazi aturuka ku mirasire cyahise gishyira amashanyarazi iwabo mu rugo ndetse kimugenera n’ibindi bikoresho by’ishuri.

Uwo mukobwa witwa Yvette yashimiye abamufashije, agasanga ari amahirwe abonye azamufasha kwiga neza no kugera ku nzozi afite zo kuzaba umusirikare.

Amafoto: @BBOXX_Rwanda & @BoscoManirabona

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Bosco bisaba ubwitange bwabantu kugirango dufashe uliya muryango buli wese uko abishoboye twakwishyira hamwe tugakora urubuga dukoresheje Nr zacu za téléphone bizatuma twisuganya niba bavuka aho bafite nikibanza bizoroha

lg yanditse ku itariki ya: 17-06-2023  →  Musubize

Erega ubucyene burahari gusa hari nahandi baba mumwijima nuko aho ariho hagaragaye kandi uwamufotoye akamukorera ubuvugizi numuntu wumugabo cyane,witegereje ninzu babamo mubigaragara nabakene ahubwo kukibo batabacaniye kandi haruguru yaho batuye bacana?

Xavier yanditse ku itariki ya: 17-06-2023  →  Musubize

Yoooo. Ndumva mfashijwe rwose.

Martins Kwame yanditse ku itariki ya: 16-06-2023  →  Musubize

ibi bintu bitumye numva ngize amarangamutima gusa nshimiye mbere uyu muvandimwe wakoze umuvugizi uyu mwana ikigo gikwirakwiza imirasire yizuba nabo gushimirwa cyanee aliko hakwiye ikindi kintu niba ikigo kimwe alicyo kitanze twe tulihe!!ntinagira ninzu iyo niyo batijwe sinzi niba twumva ibyo bintu kimwe abandi twishyire hamwe babone ninzu yabo yo guturamo buli wese uko abishoboye uwo muvandimwe nubundi aduhuze,tubikore tuzongere kumva ko ninzu bayibonye umuliro wo urahari abandi nabo batange ibitekerezo turebe icyo dukora murakoze

lg yanditse ku itariki ya: 16-06-2023  →  Musubize

Uraho neza, icyo gitekerezo ni cyiza, ndhari nzabageza kuri uno mwana, ni njyewe wamusabiye ubufasha, murakoze.

Bosco yanditse ku itariki ya: 16-06-2023  →  Musubize

Nanjye ndumva bindenze. Mwagize neza BBOXX-Rwanda gushyigikira uyu mwana. Nyagasani abahe umugisha.

Eugene yanditse ku itariki ya: 16-06-2023  →  Musubize

Abagiraneza bakoze Imana ibahe umugisha ariko natanga n’igitekerezo cy’uko nubundi kuba iyo nzu atari iyabo ,ubugiraneza n’ubuvugizi byakomeza bakagira n’inzu yabo nibwo noneho yatekana kurushaho.Murakoze

HABAKURAMA KIZITO yanditse ku itariki ya: 16-06-2023  →  Musubize

Bagize neza kumufasha kubona uko yiga azakomezanye uwo muhati wo gusubiramo amasomo inzozi ze azazigeraho.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka