Karongi: Hatangijwe gahunda yo kurwanya ikibazo cy’abana bata ishuri

Mu Karere ka Karongi hatangije gahunda yo kurwanya guta amashuri kw’abana, mu rwego rwo gukomeza kwita ku bana bakennye cyane, dore ko ubukene ari bwo buza imbere mu gutuma abana bata amashuri, ikaba ari gahunda yatangijwe na Foundation Cyusa Ian Berulo.

Abana baganirijwe uko barushaho gukunda ishuri
Abana baganirijwe uko barushaho gukunda ishuri

Umuyobozi wa Foundation Berulo, Cyusa Ian Berulo, avuga ko hari ibisubizo by’ingenzi bine azaniye Abanyarwanda, mu rwego rwo guharanira ko abana bose biga, kuko ahamya ko iyo umwana ataye ishuri ingaruka ziba ku Gihugu muri rusange.

Cyusa avuga ko nk’umuntu wigeze kubura ubushobozi bwo kwiga agata ishuri, akaza kugobokwa na gahunda ya Leta yo guha amahirwe abana bose bakiga, yatekereje gahunda yise ‘Murengere Atararenga’ kugira ngo ari yo yita ku buryo bwo kugarura abana bose ku ishuri.

Avuga ko uburyo bwa mbere bw’iyo gahunda ari ugushyiraho icyo yise inshuti za kunda ishuri, aho azafata abantu babiri muri buri Mudugudu bagahugurwa, uburyo bwo gukurikirana abana biga n’abatiga ngo hamenyekane icyabiteye.

Agira ati “Inshuti ya kunda ishuri azaba ashinzwe gukurikirana abana mu Mudugudu, ngo amenye ikibazo umwana utagiye kwiga yagize bityo atange raporo ku buyobozi, bafatanye kumugarura ku ishuri”.

Igisubizo cya kabiri ngo ni Club yise (Zero Drop out), izaba igizwe n’abanyeshuri n’abarimu, ikita ku mwana ufite ikibazo cyatuma ata ishuri, wagarutse kwiga kugira ngo atazongera kugenda ahubwo akicara akiga neza.

Agira ati “Hari igihe habaho ubukangurambaga umwana akagaruka ku ishuri kuko yazanywe gusa ariko ikibazo cyateye guta ishuri kidakemutse, byarangira akongera akigendera, iyo Club rero izakomeza kwita ku bana bagarutse ku ishuri.

Murengere atararenga yitezweho gutuma abana batongera guta ishuri
Murengere atararenga yitezweho gutuma abana batongera guta ishuri

Cyusa kandi avuga ko agiye gukorana n’ubuyobozi hakaba hashyirwaho ikigega gishinzwe gufasha abana bataye amashuri kuri buri Murenge, yise (Murengere atararenga Fund) kikaba cyita ku bana bafite ubushobozi bucye.

Agira ati “Aho kugira ngo umwana ufite ikibazo atabaze uwo abonye wese, umwana azajya agaragaza ikibazo mu Mudugudu, arebe inshuti ya Kunda ishuri, bafatanye n’ubuyobozi kureba icyo yafashwa hakoreshejwe icyo kigega”.

Cyusa kandi avuga ko hazakomeza gukorwa ubuvugizi bwo kurwanya imirimo ivunaye ikoreshwa abana, kuko na yo igira uruhare mu gutuma batajya mu ishuri bikaba biteye inkeke.

Agira ati “Niba ukoresha umwana iwawe, uwawe akajya ku ishuriri uri gutegura umwanzi w’umwana wawe, kuko narangiza kwiga uwo wabujije amahirwe yo kwiga ntibazabana neza, uwo wakoresheje azagirira nabi uwawe wajyanye ku ishuri”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirine ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukase Valentine, avuga ko gahunda za Foundation Cyusa Ian Berulo, zose ziri mu zisanzwe zikorwa n’ubuyobozi, ariko kuba agiye kuzibafashamo ari izindi mbaraga ziziyongera ku zisanzwe abana bagasubira mu ishuri.

Agira ati “Iki gikorwa twacyakiriye neza kuko kigiye kudufasha gukundisha abana ishuri, no gukangurira ababyeyi kwita ku burere bw’abana, kuri biriya byo gufatanya gushyiraho ikigega cyunganira abana batishoboye, nabyo tuzabireba”.

Cyusa Ian Berulo (hagati) avuga ko na we yigeze kubura ubushobozi agata ishuri
Cyusa Ian Berulo (hagati) avuga ko na we yigeze kubura ubushobozi agata ishuri

Foundation Ian Berulo ikurikirana abana basaga 2000 mu mashuri, ikaba yishyurira abasaga 100 biga mu bigo bitandukanye, Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bukaba busanga kuba bubonye uwo mufatanyabikorwa ari indi nkunga mu gutuma abana bose bajya ku ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka