IPRC zungutse andi mashami atanu azajya atangwamo impamyabumenyi za A0

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), Dr Sylvie Mucyo, yatangaje ko mu gihe kidatinze abanyeshuri biga muri za IPRC bazatangiza kwigira impamyabushobozi za A0 mu mashami atanu yandi.

Umuyobozi Mukuru wa RP, Dr Sylvie Mucyo
Umuyobozi Mukuru wa RP, Dr Sylvie Mucyo

Yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho, byagiranye n’abanyamakuru ku wa 12 Nzeri 2023, nyuma yo gutangaza amanota y’abanyeshuri barangije amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye.

Ayo mashami azigisha akanatanga impamyabushobozi zihanitse (A0), ni iry’amashanyarazi (Electrical Technology) n’iryo gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (Food Processing Technology) muri IPRC-Musanze, iry’ikoranabuhanga rikoreshwa mu nganda (Manufacturing Technology) muri IPRC-Ngoma, iryo gutunganya ibikomoka ku biti (Wood Technology) muri IPRC-Kitabi n’iry’ikoranabuhanga (IT) muri IPRC-Tumba.

Amashami atanga impamyabushobozi zihanitse azaba abaye arindwi, kuko muri Werurwe 2023 hari iry’Ubwubatsi ryatangijwe muri IPRC-Huye n’iry’Ikoranabuhanga ry’ibinyabiziga ryatangijwe muri IPRC-Kigali.

Dr Sylvie Mucyo yavuze ko mu guhitamo amasomo abayizemo bashobora gukomeza bakagera ku mpamyabushobozi za A0, mu gihe mbere batangaga iza A1 gusa, hangenderwa ku bikenewe ku isoko ry’umurimo, ahakenewe ‘technologie’ yisumbuye ugereranyije n’ibyigishwaga mbere, icyerekezo Igihugu gifite ndetse n’aho babona hakenewe ikoranabuhanga ryisumbuyeho.

Abarimu bazabyigisha ngo hari abahari n’abo bazakura mu makampani basanzwe bakorana. Abo batazabona mu gihugu bazashakishirizwa hanze yacyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mutubarize niba abarangije muri izo option bafite A1 bakomeza kwiga bakabona A0

Alias yanditse ku itariki ya: 16-09-2023  →  Musubize

Mwatubariza ko abarangije mu ma Iprc bafite A1 muri izo faculte ibisabwa ngo natwe dukomeze kwiga tubone A0

Alias yanditse ku itariki ya: 16-09-2023  →  Musubize

barebe no kumashuli yigenga niba hari afitubushoboza nabo babahe uburenganzira bwo kuzitanga kugirango abantu biyongere

Kunda ishuli yanditse ku itariki ya: 14-09-2023  →  Musubize

muzatubarize andi mashami icyo bayateganyiriza nkajye nize surveying ariko akazi kenshi mbona bansaba Ao

nsengiyaremye john yanditse ku itariki ya: 14-09-2023  →  Musubize

Mwaramutse neza mutubarize ko bahyiraho Ao muri iprc ark ntibahe amahirwe abahize mbere ngo nabo bongere A1 basanganwe mbivuze kko bashyiraho gahunda yo kwiga amanwa gusa kd beshi mubize mbere bafite akazi kwiga day ntibyabakundira mwadusabira natwe bakadufasha bagashyiraho weekend program kubantu bize A1 murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 14-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka