Imirenge 24 itaragezwamo amashuri ya TVET irayabona umwaka utaha

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board/RTB), ruravuga ko mu Mirenge 416 igize Uterere tw’Igihugu, 24 gusa ari yo itaragezwamo amashuri ya TVET, ariko na irizezwa ko umwaka utaha azaba yabonetse.

Umukunzi avuga ko ahatari amashuri ya TVET azaba yabonetse umwaka utaha
Umukunzi avuga ko ahatari amashuri ya TVET azaba yabonetse umwaka utaha

Nubwo bimeze bityo ariko ngo mu mwaka ushize w’amashuri wa 2022/2023, Imirenge yari itageragezwamo ishuri na rimwe rya TVET, yabarirwaga muri 222 yose hamwe, gusa hagiye hakorwa imirimo myinshi itandukanye ijyanye no kubaka ayo mashuri mu Mirenge, ku buryo umwaka utaha w’amashuri wa 2023/2024 uzajya gutangira hasigaye gusa Imirenge 24.

Umuyobozi Mukuru wa RTB, Paul Umukunzi, avuga ko bafite intego y’uko muri 2024, 60% by’abanyeshuri bose barangije icyiciro rusange, bazaba bakomeza mu mashuri ya TVET, ariko ngo kugira ngo bigerweho hagomba kubakwa amashuri ku buryo umwana w’Umunyarwanda uzajya akenera kwiga tekiniki abona ishuri hafi.

Ati “Twari dufite Imirenge igera muri 222 itari ifite ishuri rya TVET mu mwaka ushize, ariko yagiye yubakirwa, ku buryo aho tugeze hari Imirenge 90 turimo dusoreza kubaka, ayo mashuri akaba azatangira muri uku kwa cyenda igihe umwaka w’amashuri uzaba utangiye. Imirenge 24 isigaye na yo ubu twamaze kubona aho tuzubaka, n’ingengo y’imari yarabonetse, ku buryo umwaka wa 2024, uzajya kugeramo na bo barabonye ishuri rya TVET.”

Kuba mu bice bitandukanye bigize Isi, ubuzima bw’uyu munsi busigaye bushingiye ku ikoranabuhanga, niho ubuyobozi bwa RTB buhera buvuga ko amasomo bigisha mu nkingi z’ubukungu zose, harimo ikoranabuhanga ryunganira izindi tekinologi zisanzwe, ku buryo hari amashuri y’icyitegererezo agiye kubakwa muri buri Karere.”

Abarezi bitabiriye ibyo biganiro
Abarezi bitabiriye ibyo biganiro

Umuyobozi wa RTB ati “Turashaka ko Igihugu cyacu, kigira abakozi b’inzobere bari ku ruhando mpuzamahanga. Kugira ngo tubigereho birasaba ko dushyiraho na porogaramu ziri ku rwego rwo hejuru cyane, zadufasha kubona ba bakozi b’inzobere. Turimo guteganya kubaka amashuri y’icyitegererezo, azubakwa muri buri Karere, inyigo yararangiye, hasigaye ko yemezwa tugatangira gutanga amasoko yo kubaka, ku buryo twizera ko mu myaka ibiri iri imbere, amashuri amwe azaba yamaze kuboneka, agera byibura ku munani.”

Felix Dushimirimana uhagarariye amashuri yisumbuye, aya Tekiniki Imyuga n’Ubumenyingiro mu Karere ka Ruhango, avuga ko nubwo muri iyi minsi usanga ubwitabire ku banyeshuri bajya muri TVET buri ku rwego rushimishije, ariko hari abandi bakiyakerensa.

Ati “Hari Imyumvire y’uko ababyeyi bumva ko amashuri ya TVET ari ukugenda kwiga gusudira, ubufundi, ariko si ko bimeze, kuko aya mashuri umwana ashobora kwiga ubumenyingiro bwinshi, aho asohoka agiye ku isoko ry’umurimo, ndetse akaba yahanga n’umurimo ushobora kumugirira akamaro.”

Kugeza umwaka w’amashuri ushize wa 2022/2023, abanyeshuri bigaga mu mashuri ya TVET bari bageze ku kigereranyo cya 40%, ariko intego ya Leta ikaba ari uko muri 2024, 60% by’abanyeshuri bose barangije icyiciro rusange bakomeza muri TVET.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka