Guhindura imyumvire n’ubushake byatuma ikoranabuhanga ryungukira Abanyarwanda - Abasesenguzi

Abasesengura ikigero cy’iterambere ry’ikoranabuhanga mu burezi, n’akamaro karyo mu itereambere, baravuga ko guhindura imyumvire no kugira ubushake mu kurikoresha, byatanga umusaruro mu iterambere.

Ni ikiganiro cyita ku ikoranabuhanga ku burezi
Ni ikiganiro cyita ku ikoranabuhanga ku burezi

Babigarutseho mu kiganiro Ed Tech Monday, cyatambutse kuri KT Radio ku wa Mbere tariki 28 Kanama 2023, kivuga ku ikoranabuhanga mu burezi, gikorwa ku bufatanya na Mastercard Foundation.

Abo basesenguzi babishingira ku kuba hari abatangiye gukoresha ikoranabuhanga mu mashuri, bakabasha gukurikirana amasomo bagatsinda neza, bakanaryifashisha guhanga imirimo, ariko hakaba n’abandi batabyitaho.

Umuyobozi wa Rokkup Academy, Mark Abel Mugenwa avuga ko bakoreshje ikoranabuhanga mu gufasha ibigo kubona abakozi byifuza, ariko biza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, baza guhindura akazi bigisha abantu gucuruza hifashishijwe ikoranabuhanga.

Avuga ko bubatse uburyo bw’itumanaho bidasabye ko abantu bakorana inama bahuriye hamwe, ahubwo bihatira uko bakwigisha abantu kwagura imishinga yabo, binyuze mu gukurura abakiriya mu buryo bubabereye.

Avuga ko mu bihugu nk’u Buhinde na Nigeriya bateye imbere mu gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi bageze ku ntera ishimishije, ariko no mu Rwana usanga bitangiye kugaragara ko abantu bakeneye ikoranabuhanga ngo ibyo bakora bimenyekane.

Mark Habel Mugenwa
Mark Habel Mugenwa

Dr. Jenifer BatamuLiza wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda mu by’ikoranabuhanga, avuga ko mu gihe cya Covid-19 amasomo yakomeje gutangwa hifashsishijwe ikoranabuhanga, kandi n’izindi nzego zakomeje kurikoresha, kandi rifasha abenshi kugeza na n’ubu, mu bijyanye no kwishyura hakoreshejwe telefone cyangwa imashini zabugenewe muri serivisi zitandukanye.

Agaraza ko ikoranabuhanga rikenewe, ahantu hose kandi ko Kaminuza y’u Rwanda yigisha abanyeshuri, batangiye no gukemura ibibazo bitandukanye, kuko bashyizeho imishinga ishobora gutuma abarangije kwiga bazana ibitekerezo by’imishinga ikenewe gukoreshwamo ikoranabuhanga, igafasha aho bikenewe.

Mark Mugenwa avuga ko hari urugero rw’umuntu w’inshuti ye watangiye ubucuruzi akoresheje ikoranabuhanga, aho yafotoraga imyenda akayigaragaza ku mbuga nkoranyambaga, ariko ubu akaba amaze gutera imbere ku buryo bugaragara, kubera ko ababonye ayo mafoto bagiye bashima ibyo acuruza bakavugana uko abibagezaho.

Imyumvire iri mu bidindiza ikoranabuhanga mu kwiteza imbere

Mugenwa avuga ko imyumvire n’ubushake mu gukoresha ikoranabuhanga, bibangamiye ikoreshwa ryaryo, haba mu kwigisha cyangwa mu ishoramari, nyamara hari ibikoresho by’ibanze nka telefone na murandasi abantu benshi batunze.

Agira ati “Umuntu agura telefone na murandasi akajya yirebera ibyashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, akamara ukwezi igashira nta kantu na kamwe yihimbiye cyangwa abyaje umusaruro, ngo iryo koranabuhanga rimuhe amafaranga”.

Ku kijyanye n’imyumvire kandi avuga ko usanga abantu bashaka gusa kwiga ikoranabuhanga ku buntu, ku buryo batihatira kwishyura ngo ibyo bamenye nabo babibyaze umusaruro, nyamara muri uko gushaka ubumenyi byatuma bagera ku ntera ishimishije.

Agira ati “Abantu bamenyereye gushaka ubumenyi ku buntu, nyamara iyo ushaka gutera imbere bisaba gushora, no gushora ubumenyi rero ni kimwe mu byatuma abantu batera imbere kuko mu bindi bihugu usanga barateye imbere”.

Avuga ko kugira ngo Abanyarwanda bagere ku rwego rwiza mu gukoresha ikoranabuhanga mu iterambere, bagomba gushyiramo imbaraga no guhangana ku isoko ry’umurimo kuko n’ahandi ariko bigenda.

Jennifer Batamuliza
Jennifer Batamuliza

Dr. Jennifer Batamuliza avuga ko imyumvire ihindutse, abantu bakagira ubushake byafasha benshi, kuko niba umuntu ashaka kugira ubumenyi akaba atiyumvisha ko agomba kubwishyurira bizakomeza kugora.

Agira ati “Hari seritifika tujya duhamagarira abantu ngo baze bige tuzibahe, watanga itangazo, hakaza abantu bagera ku 1000 kuko ari ubuntu, ariko wavuga ko bazishyura, hakiyandikisha abagera kuri 20”.

Icyakora anagaragaza ko izindi mbogamizi zirimo ibikoresho bidahagije mu mashuri, cyangwa aho biri hakabura ubushake mu kubikoreha uko bikwiriye, ngo abana batabikoresha bakabyica, agasaba ko ibyo nabyo byahinduka kugira ngo amashuri afite ibikoresho by’ikoranabuhanga abibyaze umusaruro.

Abasesenguye ikibazo cy’ikoranabuhanga mu iterambere bagaragaza ko hari icyizere cy’uko mu Rwanda nk’Igihugu kicyiyubaka, bigaragara ko ikoranabuhanga naryo ridasigara inyuma ku buryo nko mu myaka itanu iri imbere, rizaba rigira uruhare mu kwihutisha akazi, bakifuza ko abantu benshi baryitabira.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka