Abigisha muri TVET barasaba kongererwa ibikoresho

Abarezi bo mu mashuri ya Tekiniki Imyuga n’Ubumenyingiro, baratangaza ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo ari uguhuza umubare w’abanyeshuri n’ibikoresho bafite, kubera ko bikiri bicye, bagasaba ko byakongerwa.

Abigisha muri TVET barasaba kongererwa ibikoresho
Abigisha muri TVET barasaba kongererwa ibikoresho

Kugeza umwaka w’amashuri ushize wa 2022/2023, abanyeshuri bigaga mu mashuri ya TVET bari bageze ku kigereranyo cya 40%, ariko intego ya Leta ikaba ari uko muri 2024 bazaba ari 60%.

Kugira ngo bishobore kugerwaho, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Tekiniki, Inyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board), rwatangije gahunda y’ubukangurambaga bunyuze mu bafite aho bahuriye n’uburezi, yo gufasha urubyiruko cyangwa ababyeyi guhindura imyumvire y’uko uwize muri TVET aba agiye kwiga imyuga kandi iciriritse, ahubwo bakazirikana ko imirimo y’ejo hazaza abazaba bafite amahirwe yo kuyikora ari abize Tekiniki, Imyuga n’ubumenyingiro, nk’uko bigaragazwa n’Umuryango ushinzwe gutahura ibibazo byugarije Isi no kubishakira ibisubizo (World Economic Forum).

Nubwo bimeze bityo ariko ku rundi ruhande usanga abigisha muri TVET, bavuga ko bikigoranye cyane guhuza umubare w’abanyeshuri n’ibikoresho, yaba ibijyanye n’ikoranabuhanga cyangwa n’ibindi byifashishwa.

Ni ikibazo bagaragaje ku wa Gatanu tariki 08 Nzeri 2023, mu nama nyunguranabitekerezo yiga ku iterambere ry’imyigishirize ya TVET.

Jean Piere Nteziyaremye, umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Rusizi, avuga ko bishimira ko hari byinshi bimaze gukorwa mu mashuri ya TVET, kandi byafashije mu iterambere ryayo, ariko kandi ngo baracyafite imbogamizi.

Ati “Turacyafite imbogamizi zo guhuza uwo mubare n’ibikoresho dufite mu mashuri, ibikoresho biracyari bicye, ari ibya tekiniki, ari iby’ikoranabuhanga, ngira ngo muri za TVET kugeza ubu ni ho dufite umubare munini w’amashuri atagira mudasobwa, kandi ari ho tuzikeneye, kuko nk’ikibazo cy’ibitabo muzi ko gikomeye cyane.”

Akomeza agira ati “Ariko hari mudasobwa hakaba na murandasi, nibura byafasha abigisha n’abanyeshuri kugira ngo bashobore kugera kuri ibyo bitabo bagakora n’ubushakashatsi. Mudufashe nibura buri kigo kibe gifite nka mudasobwa 50, kongeraho na murandasi, ntabwo ikigo cy’ubumenyi rusange cyagira murandasi TVET itayifite, byaba ari ikibazo gikomeye.”

Umuyobozi Mukuru wa RTB, Paul Umukunzi
Umuyobozi Mukuru wa RTB, Paul Umukunzi

Umuyobozi Mukuru wa RTB, Paul Umukunzi, avuga ko uko umubare w’abanyeshuri wiyongera mu mashuri ya TVET, ari nako ibishyirwamo byiyongera.

Ati “Buri mwaka hagurwa bikoresho byinshi, n’aya mashuri turimo kubaka, ubu hari ibikoresho biri mu nzira biza bifite agaciro karenga Miliyari 7Frw, n’umwaka ushize urebye amafaranga twaguze ibikoresho ari hejuru ya Miliyari 10. Uko biboneka ni nako n’ubundi abarimu bahugurwa hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi, byibuze amakuru meza nabaha ku barimu, turimo kurwana intambara y’uko amashuri azatangira buri wese afite mudasobwa ye, n’amashuri atarabona mudasobwa zihagije akazihabwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka