Abanyeshuri bahize abandi mu gutsinda neza ibizamini bya Leta bahawe ibihembo

Minisiteri y’Uburezi ubwo yatangazaga ku mugaragaro amanota y’ibizamini bya Leta kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri 2023, yahembye abanyeshuri 10 batsinze ibizamini by’amashuri abanza ndetse n’abatsinze ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Abanyeshuri batanu bahembwe bo mu mashuri abanza ni uwitwa Kwizera Regis wiga ku kigo cy’amashuri abanza cya EP Espoir de l’Avenir kiri mu Karere ka Bugesera. Ni we wahize abandi mu Gihugu mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza,
akurikirwa na Cyubahiro Hervé wo ku ishuri rya Crystal Fountain Academy ryo mu Karere ka Kamonyi, Dushiminama Jooss Bruce wigaga ku ishuri ribanza rya High Land riri mu Bugesera, Igiraneza Cyubahiro Benjamin wigaga kuri Ecole Marie Auxiliatrice riherereye mu Karere ka Nyarugenge, na Iratuzi Sibo Sandra wigaga kuri Keystone School riri i Musanze.

Abandi bahembwe ni abanyeshuri batanu barimo uwitwa Umutoniwase Kelie wiga ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Fawe Girls School kiri mu Karere ka Gasabo. Ni we wahize abandi mu Gihugu mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, akurikirwa na Ihimbazwe Niyikora Kevine wo muri Lycée Notre-Dame de Citeaux kiri mu Karere ka Nyarugenge na Niyubahwe Uwacu Annick wigaga kuri Maranyundo Girls School, Ganza Rwabuhama Danny Mike wigaga kuri Ecole des Sciences Byimana, na Munyentwali Kevin wigaga kuri Petit Seminaire St Jean Paul II Gikongoro.

Uko ari 10 bahawe ibihembo ndetse banafata ifoto y’urwibutso hamwe na Minisitiri n’abayobozi batandukanye bakora mu burezi.

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’uburezi, Gaspard Twagirayezu, abanyeshuri bahize abandi bazahabwa amafaranga y’ishuri mu gihe cy’umwaka umwe, akaba ari inkunga yatanzwe na Umwalimu SACCO, banahawe mudasobwa igendanwa, hamwe n’ibikoresho by’ishuri bahawe na Minisiteri y’Uburezi.

Umwe muri abo banyeshuri witwa Kwizera Regis avuga ko gutsinda neza amasomo ye yabifashijwemo n’ababyeyi ndetse n’abarezi bamufashije gusubiramo amasomo ye neza.

Ati “Kugira ngo ntsinde nabifashijwemo n’ababyeyi banjyanye kwiga ku ishuri ryiza ndetse bakamfasha gusubiramo amasomo yanjye, bose ndabashimira”.

Mukangwije Florence, umubyeyi wa Iratuzi Sibo Sandra, avuga ko yashimishijwe n’uko umwana we yatsinze amasomo neza kandi akabasha kwegukana igihembo gishimishije.

Umwaka w’Amashuri wa 2023-2024 uzatangira ku ya 25 Nzeri 2023. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yashishikarije ababyeyi gutegura abana bihagije ku buryo bazatangira ishuri ku gihe.

Reba ibindi muri iyi video:

Video: Eric Ruzindana/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka