Abanyeshuri 1,274 bitabiriye amarushanwa yo kwandika mu ndimi zirimo n’urw’amarenga

Abanyeshuri 1274 bo mushuri abanza n’ayisumbuye bitabiriye amarushanwa yo kwandika ibitekerezo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe, aho 48 muri bo bahembewe kuba barayatsinze neza kurusha abandi.

Abatsinze bahawe ibihembo bitandukanye
Abatsinze bahawe ibihembo bitandukanye

Ni amarushanwa yateguwe na Kigali Public Library ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, yitabiriwe n’abanyeshuri baturuka mu bigo bitandukanye, barushanwaga mu kwandika neza no guteza imbere ibitekerezo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, mu ndimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza hamwe n’inyandiko ya braille, isanzwe ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona ndetse n’amarenga.

Ni ku nshuro ya mbere abafite ubumuga bitabiriye ayo marushanwa kuva yatangira mu 2021, mu rwego rwo kubafasha na bo guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika, binyuze mu bitekerezo biyandikiye.

Ubwo hatangwaga ibihembo ku wa Gatandatu tariki 03 Kamena 2023, abitabiriye ayo marushanwa by’umwihariko abafite ubumuga bagaragaje ko bayishimiye, banasaba ko byajya bihoraho, kuko ari ubushobozi ndetse n’ubumenyi byose babyifitemo.

Ni amarushanwa yitabiriwe n'abana bari mu byiciro bitandukanye
Ni amarushanwa yitabiriwe n’abana bari mu byiciro bitandukanye

Olivier Nkurunziza ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ni umunyeshuri mu mwaka wa kabiri w’ayisumbuye muri Saint Filippo Simaldone i Nyamirambo, avuga ko akimara kumenya ko azitabira amarushanwa yumvise yishimye kandi afite imbaraga nk’abandi, kandi ko kuba yarayatsinze akabona umwanya wa kabiri byamwongereye intego nziza.

Ati “Bimpaye kugira intengo nziza ndetse no kumva ko ngomba gutegura ejo hazaza neza nk’abandi bantu badafite ubumuga nta mbogamizi, nanone impano bampaye nzayereka abandi bumve ko nabo bashoboye.”

Jacques Mugisha ni umuyobozi wungirije w’Ubumwe nyarwanda bw’abatabona, avuga ko kuba mbere bataritabiraga ayo marushanwa, atari uko badafite ubwenge n’ubushobozi ndetse no gutekereza n’ubuhanga bwo kwandika.

Ati “Ubushobozi tubwifitemo, ahubwo icyo twashakaga ni umwanya wo kugira ngo tubwerekane, ikindi ni uko abana ntabwo batinda ku bumuga bwabo, ahubwo biyumvamo icyo bashoboye n’icyo bazi, akaba ari cyo bashaka kwereka umuryango nyarwanda, no kuba hari urubuga rwo kugira ngo ubushobozi bafite babwerekane. Kuri twebwe duhita twumva ko tugeze ahantu heza hashimishije, binadufasha ko ibisekuru bizakurikira bizaba biri mu maboko meza.”

Saint Filippo Simaldone yahawe ibihembo nka kimwe mu bigo byahize ibindi
Saint Filippo Simaldone yahawe ibihembo nka kimwe mu bigo byahize ibindi

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, avuga ko iyo umwana yandika bimufasha kubasha kuvuga icyo ashaka no gutanga ibitekerezo.

Ati “Nk’ubu byari kuganira ku buzima bwo mu mutwe, byumvikane ko ari ikintu kinini cyane kandi tuba twifuza ko abana nabo batangaho ibitekerezo. Iyo umwana yandika aba ari amahirwe agize yo kugira ngo abwire abandi bagenzi be icyo atekereza, icyo yumva ku kibazo kimuri imbere, anagerageze gutanga n’ibisubizo yumva byakemura icyo kibazo.”

Minisiteri y’Uburezi ifite gahunda yo guteza imbere ubumenyi bw’ibanze, binyuze mu kwandika no gusoma, batanga urubuga rwo kugira ngo abana bashobore gutanga ibitekerezo n’ibisubizo byabo ku bibazo bigaragara mu muryango nyarwanda.

Abahize abandi mu byiciro bitandukanye, bahawe ibihembo birimo Ibitabo, Amagare, Mudasobwa igendanwa, Tablets, ibikapu n’ibindi.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

KWIYANDIKISHA BIZARANGIRA RYARI?NIGUTE WAKORERA AMARUSHANWA KURI INTERNET

Munezero Pacifique yanditse ku itariki ya: 20-03-2024  →  Musubize

Mwamfasha mufasha nabagenzi bange dufite impano yo kwandika ibitabo ndetse nindirimbo ziyandukanye ariko nta bushobizi dufite bwo kwagura impano

Iranzi uwase teta bonnette yanditse ku itariki ya: 7-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka