91% by’abakoze ikizamini gisoza amashuri abanza baratsinze

Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri 2023 yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, igaragaza ko umubare munini w’abanyeshuri bakoze ikizamini batsinze.

Abahize abandi bahawe ibihembo
Abahize abandi bahawe ibihembo

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bernard Bahati, atangaza amanota y’abanyeshuri batsinze, yavuze ko muri rusange abanyeshuri bose bakoze ikizamini batsinze ku mpuzandengo y’amanota 91%.

Abanyeshuri basoje amashuri abanza bakoze ibizamini bangana na 201.679, abagera kuri 91,09% baratsinze, ariko abakobwa batsinze ku kigero cya 55,29% naho abahungu ni 44,71%.

Dr Bahati avuga ko mu kizamini cya Leta gisoza amashuri abanza bakora amasomo atanu, Iyobokama n’ubumenyamuntu, Ikinyarwanda, Icyongereza, Imibare, na Siyansi. Muri aya masomo abanyeshuri batsinze Ikinyarwanda ku kigereranyo cyo hejuru kuko bagitsinze ku kigero cya 99,32%, hakurikiraho Iyobokamana n’Ubumenyamuntu 87,67% imibare 82,52%, ndetse n’Icyongereza.

Ati “Bigaragara ko mu banyeshuri dufite Ikinyarwanda ari cyo bakunze gutsinda cyane”.

Ku musaruro wavuye mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu banyeshuri bangana na 131.602 biyandikishije gukora, muri bo abakoze ikizamini ni 131.051, abakobwa bari 55,91% abahungu 44,01% uko bakoze bose abanyeshuri 86,97% baratsinze, muri abo batsinze 54,28 % ni abakobwa naho 45,72 % ni abahungu.

Abarangiza iki cyiciro bakora amasomo 9 arimo, Ikinyarwanda bakaba baragitsinze neza ku kigero cya 90%, Icyongereza bagitsindiye kuri 98% Ubugenge kuri 86%, Imibare 89,28% n’andi masomo yose bayatsinze neza ku kigero cyiza.

Umuyobozi Mukuru wa NESA yatangaje ko abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini bisoza amashuri abanza bose hamwe bari 203.086 abakobwa ari 111. 964 abahungu bari 91.119. Aba banyeshuri bose bari mu mashuri abanza angana na 3.644, bakaba barakoreye muri za santere z’ibizamini 1,097.

Abanyeshuri basoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye hiyandikishije 131.602, muri abo ngabo abakobwa bakaba bari 73.561 abahungu 58.041 bakaba baraturutse mu mashuri 1.799 bakorera muri santere z’ibizamini 669.

Minisiteri y’Uburezi yavuze ko kureba amanota y’abanyeshuri bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga aho umunyeshuri yandika nimero ye yakoreyeho ikizamini hanyuma akohereza kuri 8888.

Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard
Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard

Ku bibazo byabajijwe n’itangamakuru ku banyeshuri bifuza guhindura ibigo by’amashuri, Minisitiri w’Uburezi yavuze ko byemewe ariko bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati “Impamvu twashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga ni ukugira ngo bizatworohere kugenzura ko ibigo by’amashuri byubahirije iyi gahunda yo kudatanga imyanya mu buryo butubahirije amabwiriza twabahaye. Indi mpamvu ni ukugira ngo tuzasuzume impamvu nyamukuru izaba itumye umwana atajya kwiga ku kigo yahawe”.

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko guhindura ikigo byemewe ariko ubwo busabe bw’umunyeshuri bukagaragaza impamvu atajya kwiga kuri icyo kigo kandi ko uwo bazasanga ubusabe bwe bufite ishingiro azemererwa.

Reba ibindi muri iyi video:

Video: Eric Ruzindana/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuki basaba abana ibigo bifuza kwigamo hanyuma yatsinda neza bikarangira bamwohereje kure cyane bishoboka. Mu bigo bitatu aba yahisemo ntihagire icyo bamuha ahubwo bakamuha kujya Rusizi cyangwa Nyamasheke aturutse Kigali.

Kamari yanditse ku itariki ya: 12-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka