Ubushobozi bucye buracyabangamiye gahunda ya mudasobwa ku munyeshuri

Bamwe mu babyeyi n’abarezi bo muri Karongi bavuga ko basanga gahunda yo kuba buri munyeshuri afite mudasobwa itoroheye buri wese.

Bamwe mu babyeyi basanga gahunda ya mudasobwa kuri buri mwana itazaborohera kubera ubushobozi.
Bamwe mu babyeyi basanga gahunda ya mudasobwa kuri buri mwana itazaborohera kubera ubushobozi.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ikomeje gukangurira ababyeyi kumva ko nk’uko umwana ajya ku ishuri yitwaje amafaranga y’ishuri n’amakayi, na mudasobwa ari kimwe mu by’ingenzi agomba kwitwaza.

Gusa bamwe mu babyeyi basanga iyi gahunda itazaborohera na gato kubera ubushobozi buke basanganywe, nk’uko umwe muri bo witwa Mwitende Alphonse abivuga.

Agira ati ″N’ubundi umuntu arabona ibikoresho by’umunyeshuri abanje kugurisha itungo cyangwa akarima, none mudasobwa ukumva ko yashoborwa na bangahe? Ntago ari ibya buri wese.″

Rwamukwaya avuga ko gukorera ku mihigo bizatuma ireme ry'uburezi rizamuka.
Rwamukwaya avuga ko gukorera ku mihigo bizatuma ireme ry’uburezi rizamuka.

Umwe mu barezi nawe yunga mu ry’aba babyeyi, avuga ko bitazorohera ababyeyi, keretse harebwe ubundi buryo bwo kuborohereza.

Ati “Keretse nihabaho inkunga idasanzwe kuri iyi gahunda, kuko byashoborwa n’ababyeyi mbarwa. Babyige neza bitongera abata ishuri kubera kubura ubushobozi.″

Biteganyijwe ko buri kigo kigomba kugira nibura icyumba kibonekamo mudasobwa nibura 50, interineti, n’ibindi byose bishobora kwifashishwa kigatangirwamo amasomo hakoreshejwe ikoranabuhanga, umunyeshuri akaza gukoresha iye asubira mu masomo, cyangwa akora imikoro.

Uretse kuba buri munyeshuri asabwa kugira mudasobwa, haracyari n’ikibazo cy’uko abenshi mu barezi nabo batazigira.

Tariki 17 Kanama 2016, ubwo yari muri aka karere, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Olivier Rwamukwaya, yasobanuriye ababyeyi n’abarezi akamaro ko kwigana mudasobwa ku bana.

Ati “Muri ubu buryo umwana azaya yigishwa hakoreshejwe mudasobwa aho kwirirwa handikwa mu makayi no ku bibaho.

Ni byiza rero ko buri mubyeyi atangira kumva ko nk’uko umwana amwohoreza amuhaye amafaranga y’ishuri n’ibindi bikoresho by’ibanze, na mudasobwa igomba kubamo.″

Nubwo atagaragaza igiciro, Rwamukwaya avuga ko batangiye gukorana n’uruganda rwa Positivo rukorera mudasobwa mu Rwanda, aho umuntu ashobora kuzajya ayishyura mu gihe kirekire abicishije mu mu kigo cy’imari, kandi akayibona ku giciro gito.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka