Umuryango “EHE” watanze impamyabushobozi ku bantu 90 basoje amahugurwa y’imyuga
Umuryango uharanira Uburezi, Ubuzima ndetse n’imibereho myiza ishingiye ku bukungu (Education-Health-Economy Organization “EHE Rwanda”) watanze impamyabushobozi ku bantu 90 bo mu karere ka Rwamagana basoje amahugurwa y’imyuga bari bamazemo igihe kiva ku mezi 4 kugeza kuri 6.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’uyu muryango ufite icyicaro mu karere ka Rwamagana, Mohamed Amini, yasabye abahawe aya mahugurwa kuzayabyaza umusaruro ubafasha kwiteza imbere badategereje inkunga zituruka ahandi.
Abasoje aya mahugurwa mu kubaza, kudoda, gufuma n’amashanyarazi; ni abasore n’inkumi ndetse hakabamo n’abubatse ingo batari bafite umwuga ufatika wabafasha kwiteza imbere.
Aya mahugurwa yamaze igihe kigera ku mezi atandatu uretse abo mu ishami ry’amashanyarazi kuko ho yamaze amezi ane.
Umuryango EHE.ORG, utangaza ko gufasha aba Banyarwanda b’ibitsina byombi biri mu ntego yo guteza imbere umuryango kuko uba ugizwe n’abahungu n’abakobwa. Ikindi kandi ngo ni no mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere ubumenyingiro, nk’uko byakomeje gutangazwa na Mohamed Amini uyobora uyu muryango.
Ababashije gusoza aya mahugurwa bavuga ko bayungukiyemo kuko batangiye kwikorera kandi bakaba babona bibateza imbere.
Mukamazimpaka Neema utuye mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana, avuga ko nyuma y’aya mahugurwa mu budozi, afite icyizere cy’uko aziteza imbere ku buryo ngo ateganya ko amafaranga akorera make azagenda ayazigama akazigurira imashini ye kandi agatera imbere. Aha akaba avuga ko mbere nta kindi yakoraga uretse kurera abana gusa.
Muragijimana Vedaste usoje amahugurwa mu bijyanye n’amashanyarazi, avuga ko nyuma yo gusoza aya mahugurwa ubu yatangiye kugenda abona akazi ku buryo abasha kwifasha mu by’ibanze akeneye.
Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 26/06/2014 yari amaze amezi 6 yatwaye ingengo y’imari ingana na miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuryango EHE.ORG washinzwe ku bufatanye bwa bamwe mu Bayisilamu b’Abanyarwanda ndetse n’Abanyamisiri.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|