Ukwezi ko guteza imbere umuco wo gusoma kuzasiga benshi bagejejweho ibitabo byo gusoma

Mu gihe kuri ubu u Rwanda ruri mu kwezi ko gusoma guherutse gutangizwa na Minisiteri y’Uburezi, biteganyijwe ko kuzarangira Abanyarwanda benshi bagejejweho ibitabo byo gusoma, no gushishikariza ababyeyi gusomera ibitabo abana.

Ukwezi ko gusoma kuzasiga abana benshi bahawe ibitabo byo gusoma
Ukwezi ko gusoma kuzasiga abana benshi bahawe ibitabo byo gusoma

Ni ukwezi kwatangijwe tariki 11 Nzeri 2023 mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero mu Mudugudu w’Icyitegererezo uherutse gutahwa tariki ya 4 Nyakanga 2023.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma, avuga ko bahisemo kutangirira ukwezi ko gusoma mu Karere ka Rubavu kugira ngo bifatanye n’abaturage baherutse guhura n’ibiza bagatakaza ibyo batunze harimo ibikoresho by’imashuri.

Yakomeje avuga ko ibitabo n’ibikoresho byatanzwe atari iby’abatuye mu Mudugudu gusa, ahubwo bizakoreshwa n’abantu batandukanye batuye mu Karere ka Rubavu.

Abayobozi bafatanyije n'abana gusura Umudugudu wa Rugerero wahawe isomero
Abayobozi bafatanyije n’abana gusura Umudugudu wa Rugerero wahawe isomero

Yagize ati "Gahunda yo kwigisha gusoma no kwandika tuyifata nko gushishikariza abantu kwigisha abana bato kwiga gusoma no kubasomera. Ni gahunda dutangamo ibitabo kandi tuba twizera ko igera kuri benshi igatanga umusaruro."

Akomeza agira ati "Kuba twazanye iki gikorwa mu Karere ka Rubavu ni uko gaheruka guhura n’ibiza, ababyeyi batakaza ibyo batunze harimo n’ibikoresho by’ishuri, ubu twabazaniye isomero kandi rizafasha abatuye mu Mudugudu n’abahaturiye."

Hatanzwe ibitabo byo gusoma bibarirwa mu bihumbi bitanu, ibikoresho by’ishuri birimo amakayi n’amakaramu n’ibindi abana bakenera mu kwiga bibarirwa mu bihumbi 30.

Mu kwezi kose Abanyarwanda bahamagarirwa gutoza abato gusoma no kwigisha abakuru gusoma, hakazashingwa amasomero atatu akorera mu baturage yiyongera ku yandi 90 amaze gushingwa.

Minisiteri y’Uburezi isaba buri mubyeyi gufata iminota 15 buri munsi yo gusomera umwana inkuru mu rwego rwo kumukundisha gusoma. Icyakora bishobora no gufasha Abanyarwanda kugira umuco wo gusoma.

Ababyeyi basabwa gusomera abana ibitabo
Ababyeyi basabwa gusomera abana ibitabo

Abanyarwanda bazi gusoma bageze kuri 83.1%, kandi u Rwanda rufite umuhigo wo kugera kuri 84.5% muri 2024.

Ibarura Rusange ryo mu mwaka wa 2022, ryagaragaje ko Abanyarwanda bagera kuri 78,4% bari mu cyiciro cyo gukora bazi gusoma no kwandika, mu gihe 21,6% batabizi. Akarere ka Kicukiro na Gasabo ni two dufite abantu benshi bagejeje igihe cyo gukora bazi gusoma no kwandika, naho Uturere dufite abantu benshi batazi gusoma no kwandika ni Nyaruguru, Ngororero na Gisagara.

Akarere ka Rubavu kashyikirijwe ibitabo n'ibikoresho by'abana bakoresha mu kwiga
Akarere ka Rubavu kashyikirijwe ibitabo n’ibikoresho by’abana bakoresha mu kwiga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka