Ubumuga bwe bwatumye ahindura ikigo kuko ngo yarangazaga abandi

Umwana w’imyaka 17 witwa Muhawenimana Jean Bosco, avuga ko atabashije gukomereza amasomo ku kigo yagiye kwigaho bitewe n’uko abarimu bavugaga ko arangaza abandi bana bazaga kumushungera bitewe n’uko nta maboko yavukanye.

Muhawenimana ubu ugeze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye mu ishuri Groupe Scolaire Gatagara mu karere ka Huye intara y’Amajyepfo, ryigisha abana biganjemo abafite ubumuga bw’uburyo butandukanye, avuga ko n’ubwo afite ubumuga bitamubuza gukurikira no gutsinda mu ishuri.

Ati: “Ati nkoresha aka kaboko ubona mu myandikire yanjye, kuri mudasobwa nkoresha amaguru. Ntabwo ndi umuswa kuko mba nk’uwa cyenda mu ishuri ririmo abantu 45”.

Muhawenimana Jean Bosco agiye kurangiza amashuri yisumbuye kandi atsinda neza.
Muhawenimana Jean Bosco agiye kurangiza amashuri yisumbuye kandi atsinda neza.

Uyu mwana avuga ko ikintu cyamubabaje mu myigire ye, ari uburyo yari agiye kwimwa uburenganzira bwo kwiga, bitewe n’uburyo yavukanye ubumuga, bitewe n’uko abandi banyeshuri bazaga kumushungera abarimu bakabibona nk’ikibazo.

Ati: “iwacu twari twarahungiye Congo. Tugarutse igihe cyo gutangira ishuri kiza kugera, ngiyeyo, ugasanga abana banyuzuye hejuru bareba uko meze, bituma abarimu bavuga ngo ndangaza abandi banyeshuri kubera ukuntu meze. Umuyobozi waho aravuga ngo iwacu batange amafaranga kugirango mbashe kwiga, ariko k’ubw’amahirwe baturangira i Gatagara mba ariho njya”.

Avuga kandi ko ababazwa n’uburyo atabasha gukina nk’abandi bana, nko kwimesera, gukaraba n’ibindi. Ati: “Iyo mbirebye mba mbona bimbangamiye cyane”.

Afite inzozi zo kuzaba umunyamakuru

Muhawenimana avuga ko yifuza kuzaba umunyamakuru wa siporo, igihe azaba arangije amasomo, cyane ko kureba umupira w’amaguru ari kimwe mu bihora muri gahunda ze za buri munsi ariko nyine bidahungabanyije imyigire ye.

Muhawenimana ni gutya yandika.
Muhawenimana ni gutya yandika.

Ati: “Nko mu biruhuko, ndabyuka, nkirirwana n’abandi murugo, k’umugoroba haba hari umupira nkajya kuwureba, ubundi nkagaruka mu rugo”.

Asaba kandi abantu bafite ubumuga kwigirira ikizere, bakamenya ko kuba hari ingingo zimwe babura bitavuze ko ntacyo bashoboye, dore ko atanga urugero rw’uko hari benshi mu bafite ingingo zose arusha amanota mu ishuri.

Asaba kandi abantu kugirira ikizere abafite ubumuga, bagahabwa amahirwe k’uburezi dore ko leta y’u Rwanda ibibuka muri gahunda zose.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka