Turkiya ifite gahunda yo kwishyurira Abanyarwanda bashaka kujya kwigayo

Ambasaderi w’Igihugu cya Turkiya mu Rwanda yiteze kubona umubare munini w’Abanyarwanda bajya kwiga muri icyo gihugu binyuze muri gahunda yitwa ‘Türkiye Scholarships Program’.

Ubufatanye bw’u Rwanda n’igihugu cya Turkiya mu bijyanye n’uburezi bwarazamutse cyane muri iyi myaka. Ku buryo ubu Turkiya yishimira kuba imaze gutanga za buruse (scholarships) ku Banyarwanda 225 biga mu byiciro bitandukanye harimo ‘undergraduate’, ‘Master’s’ na ‘PhD’ binyuze muri gahunda yo gutanga za buruse zo kwiga yashyizweho n’igihugu cya Turkiya yitwa ‘Türkiye Scholarships Program’.

Ambasaderi wa Turkiya mu Rwanda, Burcu Çevik, avuga ko hari gahunda yo kwishyurira Abanyarwanda bashaka kujya kwiga muri icyo gihugu
Ambasaderi wa Turkiya mu Rwanda, Burcu Çevik, avuga ko hari gahunda yo kwishyurira Abanyarwanda bashaka kujya kwiga muri icyo gihugu

Ambasaderi wa Turkiya mu Rwanda avuga ko yishimiye kurarikira Abanyeshuri b’Abanyarwanda kugerageza amahirwe yabo bagasaba buruse za Türkiye Scholarships. Gusaba buruse muri uyu mwaka byatangiye tariki 10 Mutarama bikazarangira tariki 20 Gashyantare 2021. Abifuza gusaba izo buruse basura urubuga https://www.turkiyeburslari.gov.tr .

Kubera amateka n’umuco wa Turkiya ngo bikurura abanyamahanga benshi bajya kwiga muri icyo gihugu, mu myaka 10 ishize, umubare w’abanyamahanga bajya kwiga mu mashuri makuru yo muri Turkiya wiyongereyeho 75% nk’uko imibare ya vuba aha ibigaragaza. Ibyo byatumye ubu Turkiya ari kimwe mu bihugu byakira abanyeshuri benshi b’Abanyamahanga baturutse hirya no hino ku isi, kuko ubu baragera ku 150.000, abagera ku 17.000 muri bo, bakaba biga kuri buruse ya Leta ya Turkiya.

Turkiya yafunguye imiryango ya kaminuza zayo za mbere 50 ku banyeshuri baturutse hirya no hino ku isi binyuze muri iyi gahunda yayo yo gutanga buruse yitwa ‘Türkiye Scholarships’.

Gahunda ya Türkiye Scholarships yatangiye mu 2010, icyo gihe yakira abanyeshuri 40.000 baturutse hirya no hino ku isi. Umubare b’abasaba iyo buruse wahise wiyongera vuba ku buryo muri 2019, yasabwe n’abanyeshuri hafi 150.000.

Iyo gahunda ya buruse itangwa na Turkiya, abayibonye bishyurirwa amafaranga y’ishuri, bagahabwa kwiga ibyo basabye muri za Kaminuza basabye, bakagira amafaranga bagenerwa buri kwezi n’ibyo kubatunga, bagahabwa n’ubwishingizi bwo kwivuza. Ababonye iyo buruse kandi bagomba kwiga ururimi rw’Igiturukiya umwaka umwe, kugira ngo bamenyere icyo gihugu baba bigamo.

Ankara, umurwa mukuru wa Turkiya
Ankara, umurwa mukuru wa Turkiya

Uretse abo biga mu byiciro bya kaminuza bya ‘undergraduate’ na ‘postgraduate’, gahunda ya “Türkiye Scholarships” inakira abashakashatsi n’abakozi ba Leta baturutse mu bihugu bitandukanye baje muri icyo gihugu,ikafasha kwiga Igiturukiya mu mwaka umwe.

Abarangije kwiga muri Turkey muri ‘undergraduate’ , ‘Master’s’ na ‘PhD program’ binyuze muri gahunda ya “Türkiye Scholarships”, bahita bashyirwa ku rubuga bahuriraho n’abarangije (Alumni Association) kugira ngo ntibatandukane burundu.

Ni gute basaba iyo buruse?

Umukandida wujuje ibisabwa, yohereza ubusabe bwe hifashishijwe internet kuri https://www.turkiyeburslari.gov.tr ibyo bikaba bizakorwa kugeza ku itariki 20 Gashyantare 2021. Nyuma y’iyo tariki, hazakurikiraho gusuzuma ubusabe bwatanzwe. Abazaba bujuje ibisabwa uko bikwiye bazatumirwa mu ibazwa ryo mu buryo bw’ikiganiro (interview). Abazaba babajijwe bazamenyeshwa ibyavuye muri iryo bazwa nyuma. Uwifuza gukurikira amakuru ajyanye n’iyo buruse, yakurikira urubuga https://www.turkiyeburslari.gov.tr no ku mbuga nkoranyambaga za Ambasade ya Turkiya.

Ambasaderi Burcu Çevik uhagarariye Turkiya mu Rwanda avuga ko iyo gahunda yo gutanga buruse ifasha mu kwigisha abayobozi b’ejo hazaza. Asoza avuga ko yifuriza amahirwe abanyeshuri bose bifuza kujya kwiga muri Turkey, kandi ko yizeye ko muri uyu mwaka hari abanyeshuri b’Abanyarwanda benshi bazabona ayo mahirwe yo kujya kwiga muri Turkiya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ko nshaka kwiga muri Turkey 2023 nabona ayomahirwe gute

niyomukiza idrissa yanditse ku itariki ya: 29-09-2022  →  Musubize

Ko nshaka kwiga muri Turkey 2023 nabona ayomahirwe gute

niyomukiza idrissa yanditse ku itariki ya: 29-09-2022  →  Musubize

Ndipfuza kwiga aya masomo yo muri taki

Rebero Dickson yanditse ku itariki ya: 27-01-2021  →  Musubize

TURKEY NTACYO IRUSHA U Rwanda about education

TURISHOBOYE yanditse ku itariki ya: 16-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka