Rwamagana: Itorero “Restauration Church” ryatanze inkunga ya miliyoni 7.5 ku banyeshuri batishoboye

Itorero “Evangelical Restauration Church” mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23/04/2014 ryatanze inkunga y’ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 7 n’ibihumbi 500 ku banyeshuri batishoboye bo muri aka karere basanzwe bafashwa n’Umuryango Compassion International.

Umushumba w’Itorero “Restauration Church” mu Ntara y’Iburasirazuba, Bishop Gasore Constantin yasabye ababihawe kubifata nk’impamba kugira ngo bibafashe kwifasha ubwabo, bityo ubutaha bajye babasha kubyiha aho kugira ngo bazahore bateze amaboko.

Ibikoresho byatanzwe ku banyeshuri 252 baturuka mu miryango itishoboye yo mu karere ka Rwamagana, ni umufariso ndetse n’ikidomoro cya litiro 100 kuri buri munyeshuri, hakiyongeraho ibikoresho by’isuku birimo isabune n’amavuta yo kwisiga.

Umushumba w'Itorero 'Evangelical Restauration Church', Bishop Gasore Constantin (hagati) ashyikiriza ibikoresho umwe mu banyeshuri.
Umushumba w’Itorero ’Evangelical Restauration Church’, Bishop Gasore Constantin (hagati) ashyikiriza ibikoresho umwe mu banyeshuri.

Mu baje kubyakira, harimo abanyeshuri ndetse n’ababyeyi baje kubifatira abana babo batahabonetse batangaje ko bizagira umumaro ukomeye mu buzima bwo kwiga ku babihawe ndetse n’imiryango yabo muri rusange.

Uretse umumaro rusange wo kuryama aheza ku bahawe iyi mifariso, ngo ibidomoro by’amazi bya litilo 100 bahawe bizabafasha gufata amazi no kuyacunga neza, kuko muri aka karere ka Rwamagana hakunze kugaragara ikibazo cyo kutabona amazi ku bwinshi.

Iyi nkunga y’ibikoresho yahawe abana 252 barimo 220 biga mu mashuri yisumbuye ndetse n’abandi 32 biga mu mashuri abanza, baturuka mu mirenge ya Kigabiro, Muhazi, Gishari na Mwurire y’akarere ka Rwamagana.

Inkunga yatanzwe ahanini igizwe na matela 252 ndetse n'ibidomoro 252 bya litilo ijana kimwe kimwe.
Inkunga yatanzwe ahanini igizwe na matela 252 ndetse n’ibidomoro 252 bya litilo ijana kimwe kimwe.

Iyi nkunga yabonetse ku bufatanye bw’Itorero “Evangelical Restauration Church” ndetse n’Umuryango “Compassion International Rwanda” wita ku bana bo mu miryango itishoboye.

Bamwe mu babyeyi bari baje kubifatira abana babo.
Bamwe mu babyeyi bari baje kubifatira abana babo.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka