Rutsiro: Umunyeshuri yirukanwe burundu azira gupfa telefone na mugenzi we

Umunyeshuri wigaga ku ishuri ryisumbuye rya APAKAPE riherereye mu murenge wa Mushonyi mu karere ka Rutsiro amaze icyumweru yirukanywe burundu kuri icyo kigo, mugenzi we ahabwa igihano cyo kumara icyumweru iwabo mu rugo, nyuma y’amakimbirane yabaye hagati yabo biturutse kuri telefoni igendanwa bombi bakoreshaga rwihishwa.

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya APAKAPE, Sahabo Faustin, yabwiye Kigali Today ko abo banyeshuri babiri, Niyomugabo Patrick wiga mu mwaka wa gatatu na mugenzi we witwa Uwitonze Elias wiga mu mwaka wa kane, batorotse ikigo bakajya kugura telefoni.

Uwitonze Elias wayiguze nta ndangamuntu yari afite kugira ngo abashe kwibaruza kuri simukadi yayo, atira indangamuntu mugenzi we witwa Niyomugabo Patrick aba ari we uyibaruzaho.

Ngo barayizanye bakajya bayikoresha bombi rwihishwa ubuyobozi bw’ikigo butabizi. Nyuma yaho iyo telefoni yaje kwibwa, abo banyeshuri bombi batangira gushinjanya no guterana amagambo umwe agashinja undi ko ari we wayibye.

Uwitwa Niyomugabo Patrick yabwiye mugenzi we ko nakomeza kumwita umujura amukubita, undi na we amusubiza ko telefoni yiguriye adashobora kuyitwara ngo ayiheze, amubwira ko ashobora gukora akantu kamubabaza.

Ku munsi wakurikiyeho, Niyomugabo yagiye kuryama asanga mu buriri bwe harimo umwanda wo mu musarani. Umuyobozi w’ikigo avuga ko bakimara kubimenya babimenyesheje inzego zibishinzwe zifasha ubuyobozi bw’ikigo muri icyo kibazo, biza kugaragara ko uwo munyeshuri witwa Uwitonze Elias ari we wabikoze.

Nyuma ngo mu kigo haje kubaho inama yigaga ku bijyanye n’imyitwarire basanga ikosa uwo munyeshuri yakoze riremereye, ubuyobozi bw’ikigo bufata icyemezo cyo kwirukana Uwitonze Elias burundu muri icyo kigo.

Niyomugabo Patrick na we ubuyobozi bw’ikigo bwasanze ari nyirabayazana w’icyo kibazo, butumizaho umubyeyi we bumushyikiriza uwo mwana ahabwa igihano cyo gutaha akamara icyumweru iwabo.

Umuyobozi w’ikigo avuga ko nubwo ngo ahari abantu hatabura urunturuntu, ubusanzwe ubuyobozi bw’ishuri ndetse n’abafatanyabikorwa baryo baharanira ko ishuri ryatera imbere, rigatanga uburere n’ubumenyi bukwiriye.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UMUGANDA NI NGOMBWA KU MUNYARWANDA WESE

Martin yanditse ku itariki ya: 10-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka