Rutsiro: Abanyeshuri bagiye kujya bakora isuzuma riteguye nk’ibizamini bya Leta

Inama njyanama y’akarere ka Rutsiro yateranye tariki 19/12/2013 yemeje ko abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bazajya bakorerwa isuzumabumenyi nibura rimwe mu gihembwe kugira ngo bashobore gutegurwa neza, bazajye batsinda neza ibizamini bya Leta.

Muri iyo nama, byasobanuwe ko abanyeshuri bo ku bigo bitandukanye bazajya bakora ikizamini kimwe cyateguriwe ku rwego rw’akarere. Ibyo ngo bizatuma abanyeshuri bamenyera guhabwa nimero no gukora ibizamini bitateguwe n’ikigo cyabo gusa, dore ko bazajya bakosorwa n’abarimu b’ahandi, noneho nyuma abanyeshuri babwirwe amanota bagize muri iryo suzuma.

Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rutsiro, Sayinzoga Jean, yavuze ko iryo suzuma rizatuma umunyeshuri ajya gukora ibizamini bya Leta yaramenyereye gukora ibindi bizamini biteguye mu buryo bumwe n’ubwo ibizamini bya Leta biba biteguyemo.

Sayinzoga ati “ibyo ni byiza kuko byazajya bituma umunyeshuri amenyera ubwo buryo bw’imibarize, ntabubone gusa ari uko ageze mu bizamini bya Leta.”

Uburyo bw’agateganyo bwaganiriweho ni uko abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu no mu mwaka wa gatandatu bitegura gukora ibizamini bya Leta bazajya bakora iryo suzuma gatatu mu mwaka, mu gihe abandi biga mu yindi myaka bo bazajya bakora isuzuma kabiri mu mwaka.

Ibyo ngo bizatuma habaho kumenya uko ibigo byose byo mu karere bihagaze mu bumenyi bitanga, bityo ibigo bikiri inyuma byigire ku bindi bigo byatsinze ya marushanwa yo ku rwego rw’akarere, noneho byose bizajye mu bizamini bya Leta byaratanze ubumenyi buhagije.

Abari muri iyo nama njyanama bamaganiye kure ingeso yo gukopeza abanyeshuri yigeze kugaragara mu bihe byashize ubwo habagaho isuzuma nk’iri. Icyo gihe ngo hari abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bigera kuri birindwi batigishaga neza, babonye ko imyigishirize yabo idahwitse igiye kujya ku mugaragaro, biba ibizamini babyereka abanyeshuri mbere y’uko umunsi wo kubikora ugera.

Abarezi bafite bene iyo ngeso basabwe kuyireka kuko bashobora gukopeza umwana ibizamini byateguwe ku rwego rw’akarere nyamara batazashobora kumukopeza cyangwa kumukorera ibyateguwe ku rwego rw’igihugu.

Hagaragaye ikibazo cy’amafaranga yo guhemba abarezi bazaza ku karere gutegura ibyo bizamini, ariko abagize njyanama y’akarere bumvikana ko abarezi bagomba kubikora ku bwitange, bakazahabwa amafaranga y’urugendo gusa.

Ibizamini ngo bizategurirwa ku rwego rw’akarere, noneho byoherezwe hirya no hino mu bigo, abanyeshuri babikorere mu bigo byabo basanzwe bigamo, ariko abarimu bo ku kigo kimwe bajye guhagarikira abanyeshuri bo ku kindi kigo, bityo no mu kubikosora, abarimu bo ku kigo kimwe bazajye bakosora abanyeshuro bo ku kindi kigo, ariko na cyo batakizi kuko nimero n’amazina by’abanyeshuri bizajya biba bihishe bitagaragara.

Akarere karateganya ko kazakomeza kwiga ku buryo bwo kunoza uburyo bwo gutegura, gukosora no korohereza abarezi bazatanga umusanzu wabo mu migendekere myiza y’iryo suzuma.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IBYO TURABISHYIGIKIYE

NAP yanditse ku itariki ya: 28-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka