Rutsiro: 212 bize gukoresha mudasobwa no kudoda bahawe impamyabumenyi

Abasore n’inkumi 212 bo mu karere ka Rutsiro bahawe impamyabumenyi zemeza ko hari ubumenyi bungutse mu bijyanye no gukoresha mudasobwa n’ubudozi, kuri uyu wa Gatanu tariki 27/12/2013.

Bizeza ikigo cy’urubyiruko cya Rutsiro cyabahaye ubwo bumenyi ko bagiye kubukoresha biteza imbere.

Muri bo, 198 bize gukoresha mudasobwa, naho 14 bo biga umwuga wo kudoda. Abahawe ubwo bumenyi bemeza ko hari icyo bugiye kubafasha mu kwiteza imbere.

Abahawe ubumenyi muri mudasobwa no kudoda imyenda barahamya ko buzabafasha kwibeshaho.
Abahawe ubumenyi muri mudasobwa no kudoda imyenda barahamya ko buzabafasha kwibeshaho.

Umwe mu bahawe impamyabumenyi wize gukoresha mudasobwa witwa Uwamahoro Sylvie yavuze ko babigishije amaporogaramu yifashishwa mu kwandika amagambo (Microsoft Word), babigisha porogaramu yifashishwa mu gukora imibare ( Microsoft Excel), ndetse babigisha na porogaramu ikunda kwifashishwa mu gutanga ibiganiro (Power Point).

Uwamahoro arateganya kwigisha abandi bantu bakeneye kumenya gukoresha mudasobwa, mu rwego rwo kubyaza umusaruro ubumenyi yahawe.

Nyirahakuzimana Clementine we yize ibijyanye no kudoda imyenda. Avuga ko mbere umwenda we iyo wacikaga yawujyanaga ku badozi ndetse akabura n’ubushobozi bwo kubishyura.

Umwe mu barangije kwiga imyuga ashyikirizwa impamyabumenyi.
Umwe mu barangije kwiga imyuga ashyikirizwa impamyabumenyi.

Ati “ariko ubu mbasha kwidodera umwenda wanjye ndetse n’uje angana nkamudodera. Mbasha kwidodera ijipo, nkadoda ikabutura y’umwana, no kudoda imyenda y’abadamu, kandi tukagenda twunguka n’ibindi byinshi.”

Ubumenyi yahakuye arateganya kububyaza umusaruro atangiza ahantu hakorerwa ibijyanye n’ubudozi (atelier de couture) kugira ngo abone amafaranga yo kumufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.

Gatete Desire, intumwa ya Minisiteri y’urubyiruko na ICT yabwiye urwo rubyiruko ko ubumenyi bahawe bagomba kubukoresha bagashaka icyo bakora kugira ngo biteze imbere.

Abahagarariye urwo rubyiruko mu karere ka Rutsiro bagaragaje ko n’ubwo icyo kigo kirimo kugenda gitera intambwe, ariko gifite n’imbogamizi. Aho gikorera ngo ni hato, mu gihe nyamara gishaka kwigisha n’indi myuga nko kubaza n’ubwubatsi.

Kuri icyo kibazo cy’uko icyo kigo cy’urubyiruko gikeneye kwagurwa, intumwa ya minisiteri y’urubyiruko na ICT yavuze ko ubushake bwo kubashyigikira buhari, ko igihe cyose bazabahamagarira bakabereka ibikenewe nta kabuza bazabafasha kugira ngo ikigo gikomeze gutera imbere.

Umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko cya Rutsiro, Jean Damascene Bigirimana, yavuze ko bateganya ko nibura buri mwaka bazajya bigisha urubyiruko rugera kuri 500 mu budozi no mu bijyanye no gukoresha mudasobwa.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’urubyiruko cya Rutsiro ngo bukurikirana n’abarangije kuhiga kugira ngo barebe niba ibyo biga byarabagiriye akamaro. Umuyobozi w’icyo kigo yatanze urugero rw’aho abarangije kwiga ibijyanye n’ubudozi ikigo cyabahaye inkunga y’ibihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo babashe kugura imashini bazakoresha.

Icyakora abarangije kwiga gukoresha mudasobwa bo ngo ikigo ntacyo kirabamarira, ariko ubuyobozi bwacyo burimo gutekereza icyo bazabamarira mu minsi iri imbere.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ruko nirwo musingi w’igihugu badafashijwe mu kwiteza imbere ntaho u rwanda rwaba rugana!!! niyo mpamvu mu rwanda rwahagaurukiyre kubakura mubwigunge

jado yanditse ku itariki ya: 29-12-2013  →  Musubize

urubyiruko nirwo musingi w’igihugu badafashijwe mu kwiteza imbere ntaho u rwanda rwaba rugana!!! niyo mpamvu mu rwanda rwahagaurukiyre kubakura mubwigunge

jado yanditse ku itariki ya: 29-12-2013  →  Musubize

nibyo mukomeze mufashe urubyiruko kwiteza imbere ariko munabafashe kubona igishoro kugirango ibyo bize bitazabapfira ubusa kandi twizere ko iyo gahunda izagera mu karere hose n’abandi bakagira amahirwe yo kwiteza imbere.

Kabayija yanditse ku itariki ya: 28-12-2013  →  Musubize

ni byiza kuba nabo bagiye kuzajya bakoresha ikoranabuhanga

pauline yanditse ku itariki ya: 28-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka