RDB yeguriye MINEDUC inshingano zo gucunga kaminuza ya Carnegie Mellon-Africa

Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) rweguriye Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) ishingano zo gucunga Kaminuza ya Carnegie Mellon-Africa (CMU-Africa), bikaba byongereye amahirwe menshi Abanyeshuri b’Abanyarwanda.

Clare Akamanzi yahererekanyije ububasha na Dr. Eugene Mutimura
Clare Akamanzi yahererekanyije ububasha na Dr. Eugene Mutimura

Ihererekanyabubasha ryabaye ku wa gatanu tariki ya 01/03/2019. Ku ruhande rwa RDB hari umuyobozi wayo mukuru, Clare Akamanzi, na Dr Eugene Mutimura, Minisitiri w’Uburezi. MINEDUC yahawe inshingano zo kugenzura ibirebana n’imyigishirize inoze muri iyo kaminuza.

Kaminuza ya Carnegie Mellon-Africa ifite ubuhanga mu myigishirize muri Afurika. Ku ruhande rwa Minisiteri y’Uburezi, ngo Abanyarwanda benshi bazahabwa amahirwe yo kuyigamo no kuvomamo ubumenyi bamwe bajyaga gushakira mu mahanga.

Ni byo Dr Eugene Mutimura yasobanuye ati “Turateganya ko kimwe cya kabiri ndetse no kurenzaho cy’abanyeshuri bo muri iyi kaminuza CMU bazaba ari Abanyarwanda. Ntakongera kohereza abanyeshuri hanze kujya gushakisha ubumenyi bashobora kubonera no muri iyi kaminuza”.

Kuva iyi kaminuza yagera mu Rwanda mu mwaka wa 2011, imaze kurangizamo ibyiciro bitanu muri ‘Masters’ byose hamwe byarangijemo abanyeshuri 145. Muri bo, 104 bangana na 80% ni Abanyarwanda nk’uko inkuru ya KT Press ibivuga.

Muri iyi kaminuza ya CMU-Africa iri mu Rwanda, amasomo y’icyiciro cya gatatu ‘Masters’ azajya atangwa mu gihe cy’imyaka ibiri nk’uko byemezwa na Cristal Rugege, umuyobozi muri CMU. Uyu mwaka Abanyarwanda bigamo bari ku kigero cya 50% by’abanyeshuri bose.

CMU yakira nibura 7% by’ababa barasabye kuyigamo, aho ngo baba babarirwa mu bihumbi ariko igatoranyamo abujuje ibisabwa. Imwe mu mbogamizi abashaka kuyigamo bahura na zo ni ukutamenya neza ururimi rw’icyongereza.

Clare Akamanzi uyobora RDB avuga ko kugira ngo ushaka kuyigamo abanza gukora ikizamini cya TOEFL (Test of English as a Foreign Language) ngo barebe aho ubumenyi bwawe bugeza mu icyongereza”.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko izakora ibishoboka byose kugira ngo Abanyarwanda bazatsinde icyo kizamini. Iyi kaminuza CMU ikaba by’umwihariko yaratangije umushinga wo kwigisha icyongereza mu mashuri yisumbuye.

Rugege avuga ko ku bwabo nka kaminuza bafashe inshingano zo gufasha abanyeshuri bayigamo kuba bamenya ururimi rw’icyongereza dore ko ari na rwo bigishamo. Rugege yagize ati “Twashatse umukozi ushinzwe gushaka abanyeshuri hano mu Rwanda. Twanatangije kandi indi gahunda yo kwigisha abantu icyongereza mu bihe by’ibyumweru bine mbere y’uko batangira amasomo”.

Urwego rwa RDB rwari rufite mu nshingano iyi kaminuza ya CMU, dore ko yafatwaga nk’umushinga uteza imbere ikoranabuhanga.

Urwo rwego rwemeza ko kuba iri mu Rwanda hari icyo bizongera ku iterambere ry’ubukerarugendo. Clare Akamanzi yagize ati “Kuba iyi CMU iri mu Rwanda bizatwinjiriza byinshi. Nk’ababyeyi b’aba banyeshuri b’abanyamahanga nibaza kubasura hari amafaranga bazasiga hano mu gihugu. Ibyo bizamura ubukungu, ikindi kandi bizanafasha abanyeshuri bacu kubona ubumenyi mpuzamahanga.”

Kaminuza ya Carnegie Mellon-Africa ikorera i Kigali mu nyubako ya Telecom House, ariko bikaba biteganyijwe ko igomba kujya mu nyubako yayo izuzura itwaye miliyoni 10 z’amadolari ya Amerika iherereye mu gace kahariwe inganda.

Ibikorwa byo kuyubaka bizatangira mu Ukuboza muri uyu mwaka wa 2019.

Muri Kigali hasanzwe hari ibindi bigo naza kaminuza zikomeye nka ALU(African Leadership University), AIMS (Africa institute for Mathematical Sciences ), ndetse n’amwe mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka