Nyamasheke: Nta munyeshuri wemerewe kwiga muri RDC

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke butangaza ko nta muntu n’umwe wemerewe kujya kwiga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kubera impamvu nyinshi zirimo umutekano w’igihugu, impamvu z’uburezi buhatangirwa, umuco n’ibindi.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Gatete Catherine, avuga ko nta munyarwanda ukwiye kuba yiga mu gihugu cya Kongo, kuko ari igihugu gifite ibintu byinshi bitari byiza Abanyarwanda batari bakwiye kuba babigiraho.

Yagize ati “igihugu cya Kongo gifite imico itari myiza nka ruswa yahawe intebe mu gihugu cyabo, Umunyarwanda ugiyeyo kwiga agaruka yanduye imico nk’iyo, ni igihugu cyidafite uburezi bwizewe kubera nyine imico nk’iyo navuze, ikirenzeho kandi ni igihugu gifite umutekano mucye ku buryo abaturage bacu bashobora kuhagirira ibibazo bitandukanye, twafashe rero icyemezo cyo kubahagarika kujyayo kwiga”.

Catherine avuga ko kuba FDLR iri muri Kongo nayo ishobora kuba impamvu yatuma bakingira abaturage babo, mu rwego rwo kubarinda ariko no mu rwego rwo kwirinda ko gucengezwamo ibitekerezo bibi bisenya igihugu.

Caterine avuga ko abacikirije amashuri bazahabwa amashuri yo kwigamo ndetse ikibazo kijyanye n’amafaranga ahanitse n’ibindi bivugwa muri za kaminuza zo mu Rwanda nacyo kizashakirwa umuti ku buryo nta mpamvu yakongera kwambutsa Abanyarwanda bagiye kwiga hanze y’u Rwanda nko muri Kongo, ndetse akizeza ko ubwo abanyeshuri bazaba ari benshi ibibazo byose bafite bizashakirwa umuti bigakemuka.

Bamwe mu bigaga muri Kongo ariko bavuga ko icyemezo ubwacyo ari cyiza mu gihe bahabwa inyoroshyo mu kwiga nk’uko bimeze muri Kongo.

Uyu munyeshuri avuga ko muri Kongo bigaga mu mpera z’icyumweru kandi bagatanga amafaranga atari menshi kandi mu gihe gito akavuga baramutse bazabibona mu Rwanda nta mpamvu yatuma basubira kwiga mu gihugu baturanye nabo.

Yagize ati “kaminuza zo mu Rwanda zirahenda, kandi usanga kugira ngo urangize kaminuza bigutwara nibura imyaka itanu, mu gihe muri Kongo washoboraga kwiga imyaka itatu ukabona licence, birasaba rero ko badufasha tugakomeza kwiga kandi mu buryo butworoheye”.

Nta mubare utangazwa w’abanyeshuri bambukaga umupaka bajya muri repuburika iharanira demukarasi ya Kongo kwiga, gusa abakozi ba Leta nibo bari barabujijwe kwiga muri Kongo, haza gufatwa icyemezo ko n’abandi bose batazemererwa gusubira kwiga yo, yaba abateganya kuzajya kwiga yo cyangwa abari baratangiye kwiga.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mu Vice Moyor ubuza abandi kwiga nawe igitangaje yakoze licence muri DRC .ubihakana azabaze REB nibo bamuhaye Equivalence cyangwa abaze muri ministere y’uburezi muri congo.Ibi birababaje none se umuntu wize kera yakwiga he mu Rwanda ko bigisha mu cyongereza kandi yarize mu Gifaransa n’amashuli y’indimi muri za kaminuza akaba yaravuyeho.

Brutos Zambaza yanditse ku itariki ya: 9-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka