Nyamasheke: Abayobozi bashinzwe abaturage ntibemerewe kujya kwiga mu mahanga

Abakozi biga muri za kaminuza zo mu mahanga bagiriwe inama n’abayobozi bo mu karere ka Nyamasheke mu buryo bakwigamo hanze y’igihugu kandi bakarushaho kuba umusaruro ku Rwanda ariko ibyo ntibireba abayobozi bafite inshingano zo kwita ku baturage umunsi ku munsi nk’abanyamabanga nshingwabikorwa.

Mu nama bagiranye n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke tariki 15/05/2014, abo banyeshuri basobanuriwe ko abayobozi bafite inshingano zo guhorana n’abaturage bagakora akazi umunsi ku munsi k’abaturage nbatemerewe kujya kwiga mu mahanga.

Umuyobozi w’akarere yagize ati “keretse uwaza akabimbwira agatanga impamvu zifatika zerekena ko yabasha kujya kwiga kandi akanuzuza inshingano afite za buri munsi ndetse uwabirengaho azabihanirwa n’amategeko”.

Abanyeshuri biga mu mashuri yo hanze baganiriye n’ubuyobozi bungurana ibitekerezo babugezaho impamvu zibatera kwiga mu mahanga basize u Rwanda, zirimo kuba mu Rwanda bigisha mu cyongereza mu gihe nk’abiga muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Kongo ndetse n’abiga mu Burundi biga mu gifaransa.

Benshi mu banyeshuri bagaragazaga ko kwiga mu mahanga bihendutse ugereranyije no mu Rwanda, ndetse no kwiga mu mpera z’ukwezi bikaba biborohera. Abiga muri Uganda bagaragaje ko hari amashami bigamo ataboneka mu Rwanda, bagarutse ku kibazo cy’uko nko muri RDC dipolome zaho zidapfa kuboneka ndetse no kubona uko babigereranya n’izo mu Rwanda bikaba bitoroha.

Nyamara abanyeshuri biga mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo, bose bemeje ko n’ubwo biga mu gihugu cya Kongo babikora ari amaburakindi kuko ari igihugu kirangwamo umutekano mucye cyane ku buryo abahiga bose bajyayo batizeye kugaruka.

Umwe muri bo yagize ati “tujya kwiga muri Kongo, iyo urenze umupaka ntabwo uba wizeye ko ugaruka, hari ubwo nigeze kujya kwiga yo haba umutekano mucye mpungira mu ngabo z’umuryango wabibumbye nizo zangaruye mu Rwanda, ntabwo tubikunze tubonye ubundi buryo bwo koroherezwa ntabwo twasubirayo kuhiga”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yavuze ko ntacyo byaba bimaze umuntu agiye gushaka ubumenyi akahasiga ubuzima, cyane ko muri Kongo hakiri umwanzi utifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda kubaho, ko ariko uwumva yakomeza kujyayo yabikora ariko akagenda yabanje kubibwira abayobozi akagenda babizi, nyamara kujya kwiga hanze y’u Rwanda ntibireba abayobozi bafite inshingano zo kwita ku baturage umunsi ku munsi nk’abanyamabanga nshingwabikorwa.

Umuyobozi w’akarere yavuze ko ibindi bibazo bijyanye no koroherezwa kwiga biri kwigwa na minisiteri zibishinzwe zirimo iy’uburezi, ku buryo abiga mu mahanga biyandikisha ibibazo byabo bikazashakirwa ibisubizo.

Biteganyijwe ko mu minsi ya vuba hazaba indi nama ireba abandi banyeshuri biga mu mahanga ariko batari abayobozi.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka