Nyamasheke: Abarezi barasabwa kwima amatwi umwanzi ubangisha igihugu

Mu muhango wo gusabana kw’abakozi b’akarere ka Nyamasheke, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 2/5/2014, mu nzu mbera byombi y’akarere, umuyobozi w’akarere yasabye abarimu kwima amatwi umwanzi urekereje ngo ahindure imitima yabo.

Umuyobozi w’akarere Habyarimana Jean Baptiste, yavuze ko hari abari mu bajya kwiga mu mahanga bagahura n’abantu biyita ko ari FDLR bakababwira ko bazana amatwara yabo bakayacengeza mu baturage bakabizeza kuzabaha imyanya igihe bazaba bafashe igihugu.

Habyarimana yabwiye abarimu ko ari abakozi ba leta ko bahembwa na leta bakwiye kuba abavugizi ba leta bakayikundisha abaturage cyane ko uwo mwanzi ubashuka nta ntege afite na mba.

Yagize ati “Muri abakozi ba leta, kandi umukozi wa leta hari indangagaciro aba afite, haba mu myitwarire, mu mibereho ye no mu mikorere ye. Mufite inshingano ikomeye yo gukundisha abaturage bose leta yabo, byaba bigayitse kumva umukozi wa leta ari we wangisha abaturage leta yabo. Mukwiye kuba umusemburo n’urumuri abaturage bagenderaho bakunda igihugu cyabo.”

Umuyobozi w’akarere yavuze ko abiyita abanzi b’igihugu nta ntege bifitiye ko ari abagamije kubatesha umutwe gusa no kubarangaza. Ybahaye ingero z’abayobzi bo muri Musanze bahaye umwanzi amatwi bagateraza gerenade bakaba barafashwe.

Yongeye kubibutsa ko umuhanzi Kizito yapfubanywe n’umugambi we none akaba afunzwe, abasaba kutazagwa mu mutego nk’uwo abo bandi baguyemo. Abarezi basabwe gutegura abo barera bakiri bato mu bwenge kugera mu myaka mikuru, bakihatira gusoma no gukunda akazi bakava mu magambo.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka