Nyamasheke: Abanyeshuri barasabwa gushyira imbere indangagaciro nyarwanda bakirinda ibirangaza

Abanyeshuri basaga 2000 biga mu mashuri yisumbuye ya IJW Kibogora (Institut JohnWesley) na GSFAK (Groupe Scolaire Frank Adamson de Kibogora) barasabwa buri gihe gushyira imbere amasomo bahabwa bakabifatanya no gushyira imbere indangagaciro nyarwanda zirimo kugira ibyo baziririza nk’abana b’Abanyarwanda bakazubaka u Rwanda bishimiye kandi barukunda.

Ibi babisabwe tariki 12/06/2014 na polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke muri iki cyumweru cyahariwe ubufatanye bw’abaturage na polisi, mu bikorwa byo gucunga umutekano w’abantu n’ibintu.

Supt Jules Rutayisiye ukuriye polisi mu karere ka Nyamasheke yabwiye uru rubyiruko ko aho isi igeze hari ibirangaza byinshi bishobora kwica imbere heza habo niba badafashe ingamba zo kubirwanya, abasaba kwibuka ibintu byose bishobora kubashuka binyuze mu ikoranbuhanga, amafaranga n’ibindi.

Yabibukije ko indangagaciro z’Abanyarwanda arizo nkingi y’ubuzima bwiza bw’abakiri bato, kubaha, kumvira, gukora cyane ufite intego no gukunda igihugu cyawe ukaba wakitangira ko ari bimwe bizafasha kuba abaturage babereye u Rwanda.

Yagize ati “ni mwe muzubaka u Rwanda mugomba kwitegura hakiri kare, mugashyira umutima ku masomo mwiga, indangagaciro nyarwanda zikababera itara ribamurikira mu nzira yo gukunda igihugu no kugikorera, uyu niwo mwanya wo kubikora rero”.

Supt Jules Rutayisiye ukuriye polisi mu karere ka Nyamasheke aganiriza abanyeshuri ku buryo bakwiye kwitwara bakurikije indangagaciro nyarwanda.
Supt Jules Rutayisiye ukuriye polisi mu karere ka Nyamasheke aganiriza abanyeshuri ku buryo bakwiye kwitwara bakurikije indangagaciro nyarwanda.

Inspector of Police Mutabaruka Deus ushinzwe guhuza ibikorwa by’abaturage na polisi, yavuze ko urubyiruko rujya mu biyobyabwenge ruba rutakaje imbaraga z’ejo igihugu cyirutezeho ko uretse kurwangiza rugatuma bishora mu byaha bituma hari amaboko y’igihugu apfa ubusa bityo bikangiza iterambere n’umuvuduko igihgu cyifuza ngo cyiyubake vuba.

Yagize ati “umwanzi wanyu ukomeye mukwiye kwirinda ni ibiyobyabwenge kuko bibangiza, bikabicira ejo hazaza, ndetse mu kagwa mu byaha bituma musenya ibyo mwubatse, nimubyirinde ndetse mufashe n’abandi kubireka, aho binaniranye hitabazwe izindi ngufu zizatuma babikumira bitaraba icyorezo, igihugu kirusheho kugira urubyiruko rufite ejo heza kandi ruzubaka koko igihugu”.

Muri ibi biganiro polisi yasabye abanyeshuri kwirinda ihohoterwa iryo ariryo ryose cyane irikorerwa abana basabwa kurivuga aho ryagaragaye no kwirinda ko ryabaho kuko ryangiza ubuzima n’amaboko y’igihugu ejo hazaza.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka