Nyamagabe: Ababyeyi bagiye kwigishwa kudakura abana mu ishuri

Mu gihe hakigaragara abana bata amashuri, Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko hari ingamba zinyuranye zo guhangana n’iki kibazo harimo no kwigisha ababyeyi ko badakwiye gutuma abana bava ku ishuri.

Muhizi Etienne, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Mutengeri rwo mu murenge wa Nkomane atangaza ko hari abana bagita amashuri ahanini kubera inyota y’amafaranga bajya gushakisha hirya no hino nko gusoroma icyayi no mu yindi mirimo inyuranye.

Ati “Usanga hari abana bata ishuri ku mpamvu zitandukanye. Zimwe murizo ni uko hari abana bata ishuri bagiye kureba amafaranga, rimwe na rimwe basoroma icyayi, batwara imizigo, abandi bajya gutashya inkwi bakazigurisha”.

Umuyobozi w'akarere wungirije, Byiringiro Emile na Sibomana Innocent, ushinzwe uburezi mu karere ka Nyamagabe.
Umuyobozi w’akarere wungirije, Byiringiro Emile na Sibomana Innocent, ushinzwe uburezi mu karere ka Nyamagabe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byiringiro Emile avuga ko hari ingamba zifatika zo guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri nko kwigisha ababyeyi bakumva ko ari inshingano zabo gukurikirana imyigire y’abana.

“Turi gushyira imbaraga mu kwigisha ababyeyi. Iyo umubyeyi atamwitayeho cyangwa ngo amukurikirane, niho usanga ikibazo cyo guta ishuri kivuka, umwana yabuze ibikoresho by’ishuri, icyo kwambara, icyo kurya,… Ibyo rero kugira ngo tubigereho ni uko tuzifashisha inzego z’ubuyobozi na komite z’ababyeyi,” Byiringiro.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri binyuranye byo mu karere ka Nyamagabe.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri binyuranye byo mu karere ka Nyamagabe.

Mu zindi ngamba harimo no guhwitura ababyeyi batita ku burere bw’abana babo no kuganira n’abakoresha abo bana mu mirimo itandukanye bakibutswa ko bibujijwe, ndetse ubu akarere kakaba karanahize ko nta mwana n’umwe uzata ishuri muri uyu mwaka.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka